Books
Books
الوسائل المفيدة للحياة السعيدة
كتاب "الوسائل المفيدة للحياة السعيدة" للشيخ عبد الرحمن بن ناصر السعدي، يتناول مفهوم السعادة الحقيقية التي يسعى لتحقيقها كل إنسان. الكتاب يوضح أن السعادة تتحقق بطاعة الله ورسوله، والعمل الصالح، والإيمان. ويُقسم السعادة إلى دنيوية مؤقتة وأخروية دائمة، ويربط بينهما بالرضا الإلهي للمؤمنين. يعتمد الكتاب على الأدلة الشرعية من القرآن والسنة لتقديم الأسباب المؤدية للسعادة وكيفية تحقيقها، مما يجعله دليلاً للمسلمين لتنظيم حياتهم على بصيرة وإيمان.
Kurinda Iyobokamana
Iki gitabo gisobanura akamaro k'imyemerere y'ukuri, kikanagaragaza imisingi yo kwemera Imana imwe rukumbi umuyisilamu agomba kwemera, nko kwemera Allah, abamalayika, ibitabo, Intumwa, umunsi w'imperuka, ndetse n'igeno ryaba ryiza cyangwa ribi, gishingiye kuri gihamya z'ukuri mu rwego rwo kurinda imyemerere, kandi gishishikariza abayisilamu gushikama ku kwemera ko Allah ari umwe rukumbi no kwitandukanya n'ibikorwa byo kumubangikanya.
IBYO ABANA B'ABAYISILAMU BADAKWIYE KUYOBERWA.
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. Ijambo ry'ibanze. Ku izina rya Allah, ikuzo n'ishimwe ni ibye. Nyuma y'ibyo; Ibi ni bimwe mu byo abana b'abayisilamu bakwiye kubaho bazi, badakwiye kuyoberwa mu idini rya Allah Nyirubutagatifu, ababyeyi rero bagomba kubibigisha kuva bakiri bato.
IMYIFATIRE MU RUGENDO N'AMATEGEKO ARUGENGA.
Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah Nyagasani w'ibiremwa byose, amahoro n'imigisha bisakare ku Ntumwa yacu Muhamad, no ku bantu be n'abasangirangendo bayo bose. Nyuma y'ibyo: Ubu ni ubutumwa mu ncamacye ku byerekeranye n'imyifatire ikwiye kuranga umuntu uri mu rugendo ndetse n'amategeko abigenga, twaharaniye kugaragaza ibyo umuntu uri ku rugendo akunze gucyenera. Allah niwe dusaba ko yabugira ubukozwe kubera we Nyir'ubutagatifu, kandi bukagirira akamaro abayisilamu bose. ICYA MBERE: IMYIFATIRE IGENGA UMUNTU URI KU RUGENDO.
INCAMACYE Y'UBURYO UMUTAMBAGIRO MUTO (UMRAT) UKORWA N'AMATEGEKO YAWO.
Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah Nyagasani w'ibiremwa byose, amahoro n'imigisha nibisakare ku wasozereje Intumwa n'abahanuzi ari we Muhamadi, n'abiwe n'abasangirangendo be bose. Nyuma y'ibyo: Ubu ni ubutumwa bugufi ku byerekeranye n'uburyo umutambagiro muto (Umrat) ukorwa, amategeko yawo ndetse n'imyifatire ikwiye kuranga umuntu urimo kuwukora, twaharaniye muri ubu butumwa kugaraza iby'ingenzi uri gukora uyu mutambagiro aba acyeneye Allah niwe dusaba ko yabugira ubukozwe kubera we Nyir'ubutagatifu, kandi bukagirira akamaro abayisilamu bose.
رسول الإسلام محمد صلى الله عليه وسلم
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. INTUMWA YA ISILAMU ARI YO MUHAMADI (IMANA IMUHE AMAHORO N'IMIGISHA). Iyi ni incamake ku byerekeye Intumwa ya Isilamu ari yo Muhamadi[1] (Imana imuhe amahoro n'imigisha). Ndagaragazamo izina rye, inkomoko ye, igihugu cye, kurongora kwe, ubutumwa bwe hamwe n'ibyo yahamagariraga abantu, na bimwe mu bimenyetso by'ubutumwa bwe, amategeko yazanye ndetse n'uburyo abanzi bayo bayifashe. [1] Nitaye cyane ku kuba navugira hamwe amazina abiri Intumwa Muhamadi, ku mpamvu z'igikorwa cyo gusemura. 1- IZINA RYAYO, IGISEKURU CYAYO, N'UMUJYI YAVUKIYEMO NDETSE…
IBYO UMUYISILAMU ADAKWIYE KUYOBERWA.
Igitabo (IBYO UMUYISILAMU ADAKWIYE KUYOBERWA) ni igitabo cy'ingenzi, cyateguranywe kandi kinandikanywa ubuganga n'ubumenyi n'ibisobanuro nyurabwenge, ibyo umuyisilamu akwiye kuba azi, adakwiye kuyoberwa byakusanyirije hamwe, byaba mu myemerere (Aqidat), amategeko y'ibijyanye n'idini (Fiq'hi), n'ubudasa bw'imico n'imyifatire (Al Adab) mu buryo bunoze; kigatanga umucyo ku bareba, kigatanga ituze mu mutima, kikayobora ku gusobanukirwa, ndetse kikagorora ibikorwa by'abemeramana. Bityo iki gitabo ni urufunguzo rwo kurokoka, ni n'umuyoboro uyobora uwukurikiye agamije kumvira Allah no kongera…
INCAMACYE Y'UBURYO UMUTAMBAGIRO MUKURU (HIDJA) UKORWA.
Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah Nyagasani umurezi n'umuremyi w'ibiremwa byose, amahoro n'imigisha bisakare ku Ntumwa yacu Muhamad, n'umuryango wayo n'abasangirangendo bayo bose. Nyuma y'ibyo: Ubu ni ubutumwa bugufi ku byerekeranye n'uburyo umutambagiro mukuru (Hidjat) ukorwa, twaharaniye muri ubu butumwa kugaragaza iby'ingenzi uri gukora uyu mutambagiro aba acyeneye. Allah niwe dusaba ko yabugira ubukozwe kubera we Nyir'ubutagatifu, kandi bukagirira akamaro abayisilamu bose. UMUSOGONGERO.
Ku izina rya Allah, Ny'irimpuhwe, Ny'irimbabazi
Qur'an ntagatifu ni amagambo ya Allah Nyagasani w'ibiremwa byose ndetse akaba n'umuremyi wabyo, akaba ari amagambo yamanuriye uwasozereje Intumwa n'abahanuzi ariwe Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha) kugira ngo asobanurire ibiremwa intego y'iremwa ryabyo, no kugira ngo ibayobore ku bizabaha umunezero ku isi no ku munsi w'Imperuka, no kubarinda umubabaro n'amakuba y'ubuziraherezo ya nyuma yo gupfa, ndetse Qur'an ni nacyo gitabo cya nyuma cyamanuwe mu bitabo byavuye kwa Allah, kikaba cyaraje gushimangira bimwe mu byari muri ibyo bitabo, ndetse kinasimbura amategeko yabonekaga muri ibyo…
UBUYISILAMU.
Ku izina rya Allah, Nyir'impuhwe, Nyir'imbabazi. Ese waba warigeze kwibaza ikibazo kigira kiti: Ni nde waremye ibirere n'isi n'ibibirimo bihambaye? Ni nde washyizeho iyi gahunda iboneye itunganye mu isi no mu birere?
NINDE WAREMYE IBIRIHO? NINDE WANDEMYE? KUBERA IKI YANDEMYE?
Ese ndi mu nzira igororotse? Ninde waremye ibirere n'isi n'ibibirimo mu biremwa bihambaye tutarondora ngo duheture? Ninde wahanze iyi gahunda itunganyije neza mu kirere no mu isi? Ninde waremye umuntu akamushoboza kumva no kubona n'ubwenge, ndetse akamushoboza kugira ubumenyi, no kumenya ibintu?
INTUMWA YA ISILAMU ARI YO MUHAMADI (IMANA IMUHE AMAHORO N'IMIGISHA).
Igitabo "Intumwa ya Isilamu Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha)" kivuga ku buzima bw'Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) uhereye ku mavu n'amavuko ye, inkomoko ye n'imikurire ye, kugeza ku kurongora kwe, itangiriro ryo guhishurirwa ubutumwa ndetse n'itangira ry'ubutumwa bwe busoreza ubundi. Kinagaragaza ibimenyetso n'ibitangaza by'ubutumwa bwe n'ibigaragaza ukuri kwe, kigasobanura amategeko yazanye n'uruhare rwayo mu kubungabunga uburenganzira bwa muntu n'agaciro ke. Nanone kigaragaza uburyo abanzi be bamuvuze n'ubuhamya bamutanzeho, kinibanda by'umwihariko ku mico ye…
UBURYO ISWALA IKORWA AMU MASHUSHO.
Iyi ni imfashanyigisho ngufi igaragaza uko iswalat ikorwa, kugira ngo tugaragire Allah tubisobanukiwe, kandi iswalat yacu ibe yujuje inkingi ndetse n'ibindi bisabwa. UBURYO ISWALA IKORWA. Iyo dushatse gukora Iswalat, tugomba kubanza kwisukura tukikuraho umwanda muto n'umwanda munini. Hanyuma tugasali twambaye imyambaro isukuye yambitse ubwambure bwacu. N'umubiri wacu ndetse n'aho dusengera bigomba kuba bisukuye nta myanda. Hanyuma tukerekera Qiblat. Ni byiza ko dusali hari ikintu twashyize imbere yacu kidukingira (Sut'rat).
INCAMACYE NGIRAKAMARO KU MUYISILAMU MUSHYA.
Cyateguwe na: Muhamadi A-Shah'riy Mu mwaka w'1441 bihwanye na 2020 Ku izina rya Allah, Nyir'impuhwe, Nyir'imbabazi. IRIBURIRO.
Ubusabe buvugwa mu gitondo na nimugoroba
KW'IZINA RYA ALLAH NYIR'IMPUHWE NYIR'IMBABAZI Allah (ni we Mana y’ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We, Uhoraho (Nyirubuzima bwuzuye buzira inenge), Uwigize, akanabeshaho ibiriho byose. Ntafatwa no guhunyiza habe n’ibitotsi. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Ni inde wagira uwo avuganira iwe uretse ku burenganzira bwe? Azi ibyababayeho (ku isi) n’ibizababaho (ku mperuka). Kandi nta n’icyo bamenya mu bumenyi bwe uretse icyo ashaka. Kursiyu ye ikwiriye ibirere n’isi, kandi ntananizwa no kubirinda (ibirere n’isi). Ni na We Uwikirenga, Uhambaye. Ayat Al Kur'siy 255 Surat…
NINDE WANDEMYE? KUBERA IKI YANDEMYE?
Buri kintu cyose kigaragaza ko hariho umuremyi. Ninde waremye ibirere n'isi n'ibibirimo byaba ibiremwa bihambaye tutarondora? Ninde wahanze iyi gahunda itunganye neza yaba iyo mu kirere no mu isi? Ninde waremye umuntu akamuha kumva no kubona ndetse n'ubwenge, ndetse akamushoboza kugira ubumenyi, no gusobanukirwa ukuri? Ni gute ushobora gusobanura iyi mikorere itunganye mu bigize umubiri wawe n'ibigize imibiri y'ibindi binyabuzima? Ninde wabihanze akabirema? Ni gute ibiriho byose bigendera kuri gahunda no mu buryo buhebuje iyi myaka yose?
صفة الوضوء والصلاة (مرئي)
NI GUTE NAKORA ISUKU YO GUTAWAZA? M Ijwi 1 Ijwi ry'umuhamagaro wa Adhana. 2
GUSHYIRA MU NGIRO IMIGENZO Y'INTUMWA Y'IMANA (IMANA IYIHE AMAHORO N'IMIGISHA) NI ITEGEKO N'UBIHAKANYE ABA ABAYE UMUHAKANYI.
Byanditswe na: Abdul Aziiz Ibun Abdillah Ibun Baz (Allah amugirire impuhwe) Ku izina rya Allah Ny'irimpuhwe, Ny'irimbabazi Ijambo ry'ibanze. Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah umurezi w'ibiremwa byose, kandi iherezo ryiza rizagira abamutinya, amahoro n'imigisha bisakare ku mugaragu we akaba n'Intumwa ye umuhanuzi wacu Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha); we woherejwe ngo abe impuhwe ku biremwa byose, ndetse bisakare ku muryango we no ku basangirangendo be bo bashyize mu ngiro igitabo cya Nyagasani wabo n'imigenzo y'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse bakanayigisha abaje nyuma…
ISILAMU NI IDINI Y'INTUMWA ZOSE ZA ALLAH.
Isilamu bisobanuye kwicisha bugufi imbere y'amategeko ya Allah, Umuremyi w'ibiriho byose akaba ari nawe mugenga wabyo, no kumwumvira umukunda ndetse unamuha icyubahiro. Umusingi w'ubuyisilamu ni ukwemera Allah, ukemera ko ari we Muremyi wenyine, naho ibindi byose bitari we bikaba ari ibiremwa, ukemera ko ari we wenyine udafite uwo abangikanye nawe ukwiye kugaragirwa, nta wundi ukwiye kugarwagirwa by'ukuri usibye we. Niwe ufite amazina meza n'ibisingizo bihambaye, niwe ufite ubutungane bwuzuye buzira inenge, ntiyabyaye, ntiyanabyaye, kandi ntawe bahwanye, nta n'uwo wamunganya nawe,…
INSHAMACYE Y'UBUYISILAMU NKUKO BWAVUZWE MURI QUR'ANI NTAGATIFU NO MU MIGENZO Y'INTUMWA Y'IMANA MUHAMADI (IMANA IMUHE AMAHORO N'IMIGISHA).
UBUYISILAMU Iki gitabo ni ingenzi kubera ko gikubiyemo ibisobanuro mu ncamake by'Ubuyisilamu; kigaragaza imisingi yabwo, inyigisho zabwo ndetse n'ubudasa bwabwo hashingiwe ku isoko shingiro tubivomamo ari ryo Qur'ani ntagatifu n'imigenzo y'Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha). Iki gitabo cyagenewe abakuze bose barebwa n'amategeko baba abayisilamu n'abatari bo, b'ibihe byose n'ahantu aho ari ho hose, mu ndimi zabo gakondo mu bihe byabo n'imibereho yabo bitandukanye. Iyi kopi ikubiyemo gihamya dukura muri Qur'ani Ntagatifu no mu migenzo y'Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana…