صفة الوضوء والصلاة (مرئي)

صفة الوضوء والصلاة (مرئي)

PROJ-187

Language: lang_rw
Prepared by:
Version: 1.0
Translations 42
Akan Amharic Assamese Bengali +38
Attachments 7
PDF
Audio
Video
+3

NI GUTE NAKORA ISUKU YO GUTAWAZA?

M

Ijwi

1

Ijwi ry'umuhamagaro wa Adhana.

2

"Yemwe abemeye! Igihe mugiye gukora isengesho, mujye mukaraba mu buranga bwanyu n’amaboko yanyu kugeza mu nkokora, muhanagure ku mitwe yanyu ndetse munakarabe ibirenge byanyu kugeza ku tubumbankore".

Surat Al Maidat: 6

3

Ntabwo isengesho (Swalat) rishobora gukorwa hatabayeho kubanza kwisukura, kandi kwisukura ntibyabaho hatabayeho kubanza kugira umugambi (Niyat), ndetse ntiwagira umugambi wo kwisukura utabikoze kubera Allah wenyine, kandi umugambi igicumbi cyawo ni mu mutima ntabwo ari ku rurimi.

4

Ku izina rya Allah...

Ni byiza kuvuga ijambo Bismillah (ku izina rya Allah) igihe utangiye gutawaza,... niryo duheraho dutawaza... hanyuma tukoza mu kunwa dukoresheje umuswaki (uburoso,...) igieh bidushobokeye;

5

Hanyuma dukurikizaho gukaraba ibiganza inshuro eshatu, duhereye ku ntoki kugeza aho ikiganza gitangiriye.

6

Dukaraba ibiganza kugeza mu bujana inshuro eshatu zikurikirana.

7

Mu gutawaza duhera ku kiganza cy'iburyo, tukagikaraba inshuro eshatu, hanyuma tugakurikizaho icy'ibumoso ntacyo tukagikaraba inshuto eshatu.

8

Biranemewe kandi gukaraba ikiganza cy'indyo ugakurikizaho icy'imoso, hanyuma icy'iburyo nyuma icy'ibumoso, ugakomeza gutyo na gutyo.

9

Tugahamya neza ko amazi yakwiriye hagati y'intoki...

10

Hanyuma tugakurikizaho kujuguta amazi mu kanwa no kuyashoreza mu mazuru.

11

Kujuguta amazi mu kanwa bikorwa umuntu ashyira amazi mu kanwa, maze akayajugutamo ayakura mu itama rimwe ayashyira mu rindi, yarangiza akayacira.

12

Naho gushoreza amazi mu mazuru, ni ukuyashireza warangiza ukayapfuna ukoresheje ukuboko kw'imoso.

13

No mu migenzo w'Intumwa y'Imana (Sunat) ni ukujuguta amazi no kuyashoreza ukayageza kure hashoboka cyeretse igihe twasibye cyangwa se dutinya ingaruka byatugiraho.

14

Kujuguta amazi mu kanwa no kuyashoreza mu mazuru bikorwa mu buryo bubiri:

15

Uburyo bwa mbere: Kubyungikanya; ibyo bikorwa ufata urushyi rw'amazi igice cyayo tukagishyira mu kanwa ngo tuyajugute, ikindi tukagishyira mu mazuru kugira ngo tuyashoreze.

Tujuguta amazi mu kanwa twarangiza tukayacira, hanyuma tugapfuna amazi twari twashoreje mu mazuru dukoresheje ukuboko kw'imoso.

Ibyo tubikora inshuro eshatu, dukoresheje gufata amazi inshuro eshatu.

16

Uburyo bwa kabiri: Gutandukanya hagati yabyo, bikorwa dutandukanye hagati yo kujuguta amazi mu kanwa dukoresheje intama imwe y'amazi ukwabyo, tukabitandukanya no gushoreza amazi ukwabyo n'andi mazi yabyo; tuyora ikiganza cy'amazi tukagishyira mu kanwa, maze tukayajuguta tukayacira, twarangiza tugafata andi mazi ku rushyi tukayashyira mu mazuru, maze tukayapfuna dukoresheje ukuboko kw'imoso.

17

Nyuma yo koza mu kanwa no mu mazuru, dukurikizaho gukaraba mu buranga.

18

Mu buhagarike, uburanga buhera mu ruhanga aho umusatsi ugarukiye bukagera ku kananwa, naho mu butambike ni hagati y'amatwi yombi.

19

Ibyo bikajyana no gukaraba buri musatsi uri mu buranga, nk'ubwanwa n'iyo bwaba bucye, ubwanwa bwo hejuru,ibitsike n'ingohe ndetse n'ubwanwa bumera munsi y'umunwa wo hasi.

20

Gukaraba mu buranga nabyo bifite uburyo bubiri:

21

Uburyo bwa mbere: dufata amazi mu biganza byombi maze tukayogesha mu buranga duhereye aho imisatsi itangiriye ku mutwe kugera aho akananwa karangiriye, ugutwi kw'iburyo n'ukw'ibumoso, waba ufite ubwanwa bwinshi ukinjizamo amazi uhereye mu ngoto ukananyuza intoki mu bwanwa.

Ibyo tukabikora inshuro eshatu cyangwa ebyiri cyangwa inshuro imwe ari nayo y'itegeko.

22

Uburyo bwa kabiri: dufata amazi mu kiganza cy'iburyo gusa, maze tukayashyira mu buranga maze tukoza mu buranga n'ibiganza byombi nk'uko byagenze mu buryo bwa mbere, ayo mazi tukayashyiramo gatatu.

23

Gukurikiranya ibihimba byo gutawaza ni itegeko, kandi no kubikorera icyarimwe nabyo ni itegeko, k'uburyo utakoza igihimba mu mwanya w'ikindi, kandi ntitugomba gutinda kwimukira ku kindi gihimba mu kucyoza.

24

Nyuma yo kumara gukaraba uburanga dukurikizaho gukaraba amaboko.

25

Aho utegetswe kugarukira igihe ukaraba amaboko: Ni uguhera ku mpera z'intoki kugeza mu nkokora.

26

Igihe dukaraba amaboko duhera ku kw'indyo duhereye ku ntoki, tugasobekeranya intoki kugira ngo amazi yinjiremo hanyuma tukagarukiriza amazi mu nkokora.

M

Hanyuma tukimukira ku kuboko kw'ibumoso nako tukagukaraba duhereye ku ntoki tunazisobekeranya kugeza mu nkokora.

28

Nyuma yaho twimukira ku guhanaguza amazi ku mutwe, dutosa intoki n'amazi mashya hanyuma tukarambika ibiganza bitose duhereye mu ruhanga tukabijyana kugeza mu irugu, hanyuma tukabigarura aho twatangiriye. Nta tandukaniro ry'aho duhera ku mutwe ku muntu ufite uruhara n'utarufite.

29

Hanyuma tugahanagura amatwi, dukoresheje amazi yasigaye ku ntoki mu gihe twahanaguraga ku mutwe, ibyo tukabikora inshuro imwe gusa.

30

Uburyo bwo guhanagura ku matwi: Ni ukwinjiza urutoki rukurikira igikumwe mu matwi tugahanaguramo hanyuma urutoki rw'igikumwe tukaruhanaguza inyuma y'amatwi. Ubwo tukaba duhanaguye mu matwi imbere n'inyuma.

31

Hanyuma tukimukira ku gukaraba amaguru, aho dutegetswe gukaraba ni uguhera ku mano kugeza ku tubumbankore, kandi koza udutsintsino ni itegeko.

32

Duhera ku kuguru kw'iburyo tunyuza intoki hagati y'amano, tukibanda ku gukaraba udutsintsino ndetse no hejuru y'ibirenge.

33

Dukurikizaho gukaraba ukuguru kw'ibumoso, nk'uko twakarabye ukw'indyo, tutibagiwe kunyuza intoki hagati y'amano no gusuzuma ko twakarabye no ku dutsintsino twose n'uko amazi yageze neza ku tubumbankore.

34

ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAHU WA ASHAHADU ANA MUHAMADAN RASULULLAH: Ndahamya ko nta yindi Mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe, nkanahamya ko Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'Intumwa ye.

35

Ni mu mugenzo w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), nyuma yo kurangiza gutawaza kuvuga amagambo yo gusingiza Allah no kumusaba, ni na byiza kurenzaho.

36

"ALLAHUMA DJ'ALINI MINA TAWABIINA WADJ'AL'NII MINAL MUTATWAHIRIINA: Mana Nyagasani nshyira hamwe n'abakwicuzaho, kandi unanshyire hamwe n'abanyesuku."

37

Cyangwa ukavuga uti:

"SUB'HANAKA ALLAHUMA WA BIHAMDIKA, ASH'HADU AN LA ILAHA ILA AN'TA, ASTAGH'FIRUKA WA ATUBU ILAYKA: Ubutagatifu n'ikuzo ni ibyawe Nyagasani, ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse wowe Mana, Mana ngusabye imbabazi kandi nkwicujijeho".

M

Ibyanditse ku kirahuri:

1

Ni gute nisukura (Udhu)?

2

"Yemwe abemeye! Igihe mugiye gukora iswala, mujye mukaraba mu buranga bwanyu n’amaboko yanyu kugeza mu nkokora, muhanagure ku mitwe yanyu ndetse munakarabe ibirenge byanyu kugeza ku tubumbankore".

Surat Al Maidat: 6

3

Gukoraba ibiganza byombi.

4

Kujuguta amazi mu kanwa no kuyashoreza mu mazuru.

5

Kubifatanya

6

Kubitandukanya

7

Gukora mu buranga

8

Icya mbere:

9

Icya kabiri:

10

Kugira umugambi no kuvuga izina rya Allah.

11

Gukaraba ibiganza

12

Kujuguta amazi mu kanwa

13

Gushoreza amazi mu mazuru

14

Gukaraba mu buranga

15

Gukaraba amaboko kugeza mu nkokora

16

Guhanagura n'amazi ku mutwe ndetse no guhanagura amatwi.

17

Gukaraba ibirenge ugera ku tubumbankore.

18

Gukaraba amaboko.

19

Guhanagura n'amazi mu mutwe.

20

Intangiriro y'umutwe: Ni ukuva mu ruhanga uhereye ahasanzwe umusatsi utangirira.

21

Aho umutwe urangiriye: Ni aho umusatsi ugarukira mu irugu.

22

Guhanagura ku matwi.

23

Gukaraba amaguru.

24

Intumwa y'Imana Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati:

"Ibihano bikomeye bizahanishwa babandi batawaza ntibakarabe neza ku dutsintsino, bityo mujye kugeza amazi hose igihe muri gutawaza".

Yakiriwe na Abu Daudi

25

"ASH'HADU AN LA ILAHA ILA LLAH WAH'DAHU LA SHARIKA LAHU, WA ASH'HADU ANA MUHAMADAN AB'DUHU WA RASULUHU: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe, nkanahamya ko Muhamadi ari umugaragu we akaba n'intumwa ye."

Yakiriwe na Muslim

26

"ALLAHUMA DJ'AL'NII MINA TAWABIINA WADJ'AL'NII MINAL MUTATWAHIRIINA: Mana Nyagasani nshyira hamwe n'abakwicuzaho, unanshyire hamwe n'abanyesuku"

Yakiriwe na Tir'midhi.

27

"SUB'HANAKA LLAHUMA WA BIHAMDIKA, ASH'HADU AN LA ILAHA ILA ANTA, ASTAGH'FIRUKA WA ATUBU ILAYKA: Ubutagatifu no gushimwa ni ibyawe Nyagasani, ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse wowe, Mana ngusabye imbabazi kandi nanakwicujijeho".

Yakiriwe na A-Nasa-iy mu gitabo cyitwa "Amalul yawumi walayilat (Ibikorwa byo ku manywa na ninjoro)"

NI GUTE NAKORA ISWALA?

Iswala uhereye kuri Takbirat (Allahu Akbar) ugasoreza ku ndamutso y'amahoro (A-Salam)

M

Ijwi

1

Ijwi ry'umuhamagaro muto wo gutangira Iswala (Iqamat)

2

Ijwi ry'umuhamagaro muto wo gutangira Iswala (Iqamat) rikomeza..

Kugira umugambi, nicyo usali abanza gukora, kandi umugambi icyicaro cyawo ni mu mutima.

3

Twerekera mu cyerekezo abayisilamu berekeramo basali (Qiblat), waba uri Imamu cyangwa usali wenyine ugashyira imbere yawe Sut'rat (Icyatuma ntawe uguca imbere).

4

Allah Akbar (Imana isumba byose)

Takbirat ya mbere ari yo ituma twinjira mu iswala, ni ngombwa kuyivugisha ururimi.

5

Igihe turi kuvuga Takibirat (Allahu Akbar) tuzamura amaboko tukayageza aharinganiye n'intugu, kandi tukerekeza ibiganza by'intoki tukabirebesha Qiblat.

Cyangwa:

Tukazamura amaboko tukayageza hafi y'amatwi, muri ubwo buryo tumaze kuvuga.

6

Nyuma yo kuvuga Takbirat, dushyira amaboko ku gituza, cyangwa munsi y'igituza haruguru y'umukondo, cyangwa munsi yawo, ibyo byose biremewe.

Ukuboko kwacu kw'iburyo tukakurenza hejuru y'ikiganza cy'ukuboko kw'ibumoso.

Cyangwa se ikiganza cy'iburyo, tukagishyikira hejuru y'inyuma y'ikiganza cy'ukuboko kw'ibumoso.

Cyangwa se ukuboko kw'iburyo tukakurenza mu bujana bw'ukw'ibumoso.

7

"Mana, nshyira kure y'ibyaha byanjye, untandukanye nabyo nk'uko watandukanyije uburasirazuba n'uburengerazuba. Mana nyeza unkize ibyaha byanjye nk'uko umwenda w'umweru wezwa ugakizwa umwanda. Mana nyoza unkureho ibyaha byanjye, ukoresheje urubura n'amazi".

Dusaba ubusabe butangira isengesho nyuma ya Tak'birat ya mbere, ariko mbere yo gusoma Surat Al Fatihat, hari n'ubundi busabe bwifashishwa mu gutangira Iswala. Ni n'umugenzo mwiza dukomora ku Ntumwa y'Imana Muhamadi guhinduranya ubwo busabe.

8

Nikinze ku Mana ngo indinde Shitani wavumwe

Nyuma y'ubusabe bwo gutangira Iswala, hakurikiraho kwikinga ku Mana ngo ikurinde shitani wavumwe, hanyuma ugasoma Suratul Fatihat.

9

Dukurikizaho gusoma Ayat imwe imwe twibombaritse kandi dutuje.

10

Ijambo "Amiina"

Kuvuga ijambo "Amina' ku muntu usali yaba ari iyoboye iswala cyangwa ayobowe cyangwa se ari wenyine ni umugenzo mwiza (Sunat), ariko iri jambo ntabwo ari umwe mu mirongo igize Surat Al Fatihat, ahubwo ni ubusabe busobanuye ngo: Mana Nyagasani akira ubusabe.

11

Nyuma yo gusoma suratul Fatihat, dusoma izindi ayat zitworoheye muri Qur'an Ntagatifu, zaba isurat yose nk'uko yakabaye cyangwa se igice cyayo. Iyo turangije gusoma iyo sura yose cyangwa se izo Ayat, duceceka akanya gato mbere y'uko twimukira ku kunama (Ruku'u).

12

Imana ni yo Nkuru.

Turavuga iri jambo Takbirat (Allahu Ak'bar) kugira ngo tuve ku gihagararo twimukira ku kunama (Ruku'u).

Aha niho hantu ha kabiri mu iswala Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yajyaga izamura amaboko yayo. Niyo mpamvu ari umugenzo mwiza igihe tuhageze ko tugomba natwe kuzamura amaboko tukayageza aharinganiye n'intugu cyangwa se amatwi.

13

Dushyira ibiganza ku mavi, dutandukanyije intoki tukabifatisha amavi.

Tugomba kurangwa n'ituze igihe twunamye (Ruku'u), amaboko ategereye imbavu, kandi tutagaragaza umusaya duhindukira tureba ku ri rumwe mu ruhande.

14

Igihe twunamye (Ruku'u) umugongo ugomba kuba urambuye neza udahese n'umutwe ukaba uringaniye n'umugongo, tutawuzamuye cyangwa se ngo tuwubike.

15

"SUB'HANA RABIYAL ADHWIIM: Ubutagatifu ni ubwawe Nyagasani wacu uhambaye".

Aya magambo ya Tasbih (Subhana rabiya al adhwiim) tuyasubiramo inshuro eshatu , zikaba ari zo nke mu zisabwa, ariko no kubivuga inshuro imwe biremewe, kandi n'iyo dushatse twongera uwo mubare, kandi tugakoresha amagambo yo gusingiza atandukanye dukomora ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).

16

Amagambo asingiza Allah twifashisha igihe twunamye (Ruku'u) aratandukanye.

17

"SAMI'ALLAHU LIMAN HAMIDAHU: Allah yumva umusingije".

Tuvuga aya magambo igihe twunamutse (tuvuye Ruku) igihe twari turi gusali twenyine, cyangwa se umwe muri twe ari we wari uyuboye iryo sengesho (Imam).

18

Hanyuma tukazamura amaboko ahateganye n'intugu cyangwa se ahateganye n'amatwi. Aha hakaba ari ahantu ha gatatu tuzamura amaboko.

19

Hanyuma tugahagarara twemye tugira tuti:

"RABANA WALAKAL HAMDU: Nyagasani wacu ni wowe ukwiye ikuzo".

20

Iyo tumaze kunamuka tuvuye ku mavi (Rukuu) twemerewe kurambura amaboko cyangwa se tukongera tukayafunga nk'uko yari ameze.

21

Ni umugenzo mwiza w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) guhagarara akanya wunamutse (uvuye muri Rukuu), ukanatuza muri uko guhagarara kwawe.

22

ALLAH AKBAR (Imana niyo nkuru).

Iyo turangije, twubarara hasi tuvuga ijambo (Allahu Akbaru) ryo kuva mu nkingi imwe (yo guhagarara) wimukira mu yindi (yo kubama).

Tubanza hasi ibiganza byombi mbere y'amavi, cyangwa se tukabanza amavi mbere y'ibiganza, bitewe n'ikitworoheye.

23

Ni ngombwa kandi kubama ku ngingo zirindwi nk'uko Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yabitwigishije.

Uruhanga hamwe n'izuru, ibiganza byombi, amavi yombi, n'ibirenge byombi.

24

Imitwe y'amano tuyerekeza mu cyerekezo cya Qiblat, maze ibirenge bikaba bishinze.

Dutandukanya hagati y'ibibero byombi, kandi inda ntibe ifatanye n'ibibero.

Dushyira ibiganza byombi, amaboko tuyashinze ku butaka, tukayatandukanya n'imbavu igihe tutari mu isengesho hamwe n'abandi ngo tube dutinya kubangamira abo twegeranye.

Tuzamura ibiganza byacu tukabigeza aharinganiye n'intugu cyangwa se amatwi.

25

"SUB'HANA RABIYAL A'ALA: Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wanjye usumba byose."

Dusubiramo aya magambo yo gusingiza Allah inshuro eshatu, uyu mubare ukaba ari wo mucye wuzuye, ariko no kuyavuga rimwe biremewe, ndetse n'iyo tubishatse twongera ziriya nshuro. Twemerewe no gukoresha andi magambo yo gusingiza Allah yizewe inkomoko yayo, ndetse tukanasaba ubundi busabe twifuza mu byiza byo kuri iyi si ndetse no ku munsi w'imperuka.

26

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ahantu umugaragu aba ari bugufi cyane y'Umuremyi we ni igihe aba yubamye (Sudjudu), bityo mujye muhamusabira cyane kandi kenshi."

27

ALLAH AKBAR (Imana niyo nkuru).

Tuvuga aya magambo (Allahu Akbaru), maze tukubamuka (tuva Sudjud)...

Tukarambika ikirenge cy'ibumoso tunakicariye dutuje, hanyuma icy'iburyo kikaba gishinze, amano yabyo yerekeye Qiblat.

Cyangwa se...

Tugashinga ibirenge byombi, twicariyeudutsintsino.

Hanyuma tukarambura amaboko; ukw'iburyo hejuru y'ikibero cy'iburyo, n'ukw'ibumoso hejuru y'ikibero cy'ibumoso cyangwa se ku mavi.

28

RABI GH'FIR LII: Mana mbabarira ibyaha byanjye...

Dusaba ubu busabe tugeze hagati y'ibyubamo bibiri, aho tuba twicaye dutuje.

29

ALLAH AKBAR: Imana niyo nkuru.

Turongera tukubama bwa kabiri tuvuga ALLAH AKBAR, maze tukabigenza nkuko twabigenje ku kubama kwa mbere ndetse n'ibyo twavuze nibyo twongera kuvuga.

30

ALLAH AKBAR: Imana niyo nkuru.

Hanyuma tugahaguruka ngo dukore igice (Raka) cya kabiri, mu buryo n'amagambo twakoresheje mu cya mbere.

GUFUNGA AMABOKO, GUSOMA SURATUL FATIHAT, N'UMWE CYANGWA N'IMWE MU MIRONGO YA QUR'AN MITAGATIFU...

Iyo turangije turunama (Rukuu)

ALLAH AKBAR: Imana niyo nkuru.

Hanyuma tukunamuka tuvuga tuti:

"SAMI'ALLAHU LIMAN HAMIDAHU: Allah yumva umusingije".

Hanyuma tukubama (Sudjuud).

ALLAH AKBAR: Imana niyo nkuru.

Tukubama ibyubamo bibiri, nyuma tukicara dutanga ubuhamya (A-Tatahiyatu)

ALLAH AKBAR: Imana niyo nkuru.

ALLAH AKBAR: Imana niyo nkuru.

ALLAH AKBAR: Imana niyo nkuru.

31

Iyo turangije igice (Raka) cya kabiri, habaho kwicara tugiye gutanga ubuhamya (A-Tahiyatu), maze tukicara dushashe amaguru yacu hasi.

32

Kwicara inyicaro yitwa (Iftiraash), yicarwa mu nyicaro y'ubuhamya inyuma ya Raka'a ebyiri (kuri A-Tahiyatu) mu iswala za raka ebyiri: nk'iswala yo mu rukerera (A-Swub'h), iyo ku munsi wa gatanu (Al Djum'at), iyo ku minsi mikuru y'amarayidi.Nk'uko na none ikorwa kuri (A-Tahiyatu) ya mbere mu iswala zigira Raka eshatu n'izigira Raka enye, ndetse no mu nyicaro yo hagati y'ibyubamo bibiri (Sadj'datayni).

33

Ntacyo bitwaye ku muntu udashoboye kwicara ashashe amaguru kubera nk'umubyibuho afite, cyangwa se ku mpamvu z'uburibwe afite mu birenge bye no kubera izindi mpamvu, ko yakicara mu bundi buryo bumworoheye.

34

Iyo tugeze ku cyicaro dutangamo ubuhamya (A-Tashahudi), dushyira ikiganza cy'iburyo hejuru y'ikibero cy'iburyo, dufunze intoki zose usibye urwa mukubita rukoko (rukurikira igikumwe), tukaba arirwo dutunga imbere.

35

Cyangwa se tugahina urutoki rw'igikumwe turuhuza n'urwa musumbazose, tukarambura mukubitarukoko.

36

Naho ukuboko kw'ibumoso dushobora kukurambura ku kibero cy'ibumoso cyangwa tukagufatira ku ivi.

Biba byiza igihe turi muri iyi nyicaro y'ubuhamya (Tashahudi) ko tureba kuri mukubitarukoko y'ukuboko kw'iburyo.

37

"“A-TAHIYATU LILLAH, WA SWALAWATU, WA TWAYIBATU, ASALAMU ALAY’KA AYUHA NABIYU WA RAH’MATULLAHI WABARAKATUHU, ASALAMU ALAY’NA WA ALA IBADILAHI SWALIHINA, ASH’HADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ASH’HADU ANA MUHAMADAN AB’DUHU WA RASULUHU: Ibyubahiro byose, amasengesho ndetse n’ibyiza byose ni ibya Allah, amahoro n’imigisha n’impuhwe z’Imana bikubeho yewe ntumwa, amahoro y’Imana n’imbabazi zayo bitubeho, zibe no kubagaragu b’Imana bakora ibyiza. Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Imana imwe rukumbi.Nkanahamya ko na Muhamad ari umugaragu w’Imana ndetse akaba n’Intumwa ye."

Tuvuga ubuhamya bwa mbere tukarekera aho iyo iswala turi gusari ari iya Raka eshatu cyangwa enye.

Naho iyo ari iya raka ebyiri nk'iswala ya Subuhi, cyangwa Idjuma cyangwa iyo ku ilayidi zombi, icyo gihe y'ubu buhamya twongeraho ubusabe bwitwa (Swalatu Ibrahimiyat).

“ALLAHUMA SWALI ALA MUHAMADI WA ALA ALI MUHAMADI KAMA SWALAY’TA ALA IBRAHIM WA ALA ALI IB’RAHIMA WA BARIKI ALA MUHAMADI WA ALA ALI MUHAMADI KAMA BARAKTA ALA IB’RAHIM WA ALA ALI IBRAAHIM, INAKA HAMIDUN MADJIID: Mana ha amahoro n’imbabazi Muhamad n’umuryango we, nkuko wabihaye Intumwa y’Imana Ibrahim n’umuryango we. Unahe Muhamad imigisha n’umuryango we, nkuko wayihaye Intumwa y’Imana Ibrahim n’umuryango we. Ni wowe Nyirugushimwa Nyirikuzo."

38

A-SALAMU ALAYKUM WA RAHMATULLAH: Amahoro n’imigisha bya Allah bibe kuri mwe.

A-SALAMU ALAYKUM WA RAHMATULLAH: Amahoro n’imigisha bya Allah bibe kuri mwe.

Kuvuga indamutso y'amahoro, bikorwa nyuma yo kuvuga ubuhamya, no kuvuga ubusabe bwaje mu mvugo z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha); ariko ibi bikorwa mu iswala zifite raka ebyiri.

39

Hanyuma tukavuga mu ijwi ryumvikana tuti: ALLAH AK'BAR (Imana niyo nkuru)

Naho iyo ari iswalat ifite raka eshatu nk'iya nimugoroba (Al Magh'rib), cyangwa ifite raka enye nk'iya ku mwanywa (Adhuhur), no ku gicamunsi (Al Aswir), ndetse no mu ijoro (Al Ishau),

40

Icyo gihe duhaguruka nyuma y'ubuhamya bwa mbere (A-Tahiyatu) kugira ngo twongereho raka imwe igihe turimo gusali Al Magh'rib, cyangwa ebyiri igihe turimo gusari Adhuhur, Al Aswir, cyangwa Al Ishau, tugasoma muri zo Surat Al Fatihat, twubahiriza ibyo twavuze byose bikorwa mu kunama (Ruku;u) no kubama (Sudjuud), no mu guhaguruka, ndetse no mu kwicara.

41

ALLAHU AKBAR: Imana niyo nkuru.

42

Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yajyaga yicara ashyikije ikibuno hasi muri A-Tahiyatu ya nyuma kuri buri swala ivugwamo A-Tahiyatu ebyiri .

43

Kwicarira ikibuno bikorwa gusa kuri A-Tahiyatu ya nyuma gusa ku iswala igizwe na raka eshatu ndetse na raka enye, uko kwicara rero gukorwa mu buryo butandukanye:

44

Gusasa ukuguru kw'ibumoso, ugashinga ukw'iburyo, amaguru yombi asohokera mu ruhande rw'iburyo, ikibuno cyose kikaba kiri ku butaka.

Cyangwa:

Gusasa ibirenge byombi, bigasohokera mu ruhande rw'iburyo.

Cyangwa:

Gusasa ukuguru kw'iburyo, ukinjiza ukw'ibumoso hagati y'ikibero n'umurundi by'ukuguru kw'iburyo.

45

Iyo tugeze mu kwicara kuri A-Tahiyatu ya nyuma, tuvuga ubuhamya (Tashahudi), twarangiza tugakurikizaho gusabira Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha).

46

Mbere yo kuvuga indamutso (A-salam) isoza iswala yacu, na nyuma yo kurangiza kuvuga ubuhamya muri (A-Tahiyatu), twikinga ku Mana ngo iturinde ibintu bine: umuriro wa Jahanamu, ibihano byo mu mva, ibigeragezo byo mu buzima n'ibyo mu rupfu, n'ibigeragezo bikomeye by'uwitwa Masihi Dadjali (uzaza nk'ikimenyetso cy'imperuka yegereje).

Twarangiza tugasaba ubusabe bundi twifuza mu byiza byo mu isi no ku munsi w'imperuka.

47

A-SALAMU ALAYKUM WA RAHMATULLAH: Amahoro n’imigisha bya Allah bibe kuri mwe.

A-SALAMU ALAYKUM WA RAHMATULLAH: Amahoro n’imigisha bya Allah bibe kuri mwe.

Nta kindi kigaragaza ko iswala irangiye no kuyivamo burundu usibye kuvuga iyi ndamutso (A-salam).

48

Iyo tumaze kuvuga iyi ndamutso (A-salam) tuba dusoje iswala yacu.

ASTAGH'FIRULLAH: Mana mbabarira ibyaha byanjye, ASTAGH'FIRULLAH: Mana mbabarira ibyaha byanjye, ASTAGH'FIRULLAH: Mana mbabarira ibyaha byanjye.

49

Biri mu mugenzo mwiza w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko umuntu uri gusali iyo amaze kuvuga indamutso (A-salam) isoza iswala, ko asaba Imana ko yamubabarira ibyaha inshuro eshatu, yarangiza agasingiza Allah Nyagasani yifashishije ubusabe bukomoka ku Ntumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha).

M

Ibyanditse ku kirahuri.

1

Gusali ari wowe uyoboye iswala abandi (Imam) cyangwa se usari uri wenyine.

2

Kuvuga ijambo ALLAH AKBAR (Imana niyo nkuru) rikwinjiza mu iswala rikaziririza icyo ari cyo cyose wavuga cyangwa se wakora nyuma yaryo (Takbiratul Ihram).

3

Tuzamura amaboko akagera aharinganiye n'intugu.

4

Cyangwa se aharinganiye n'amatwi muri ubwo buryo tumaze kuvuga.

5

Dushyira amaboko ku gituza.

6

Cyangwa se hejuru y'umukondo.

7

Cyangwa se munsi y'umukondo.

8

Ukuboko kwacu kw'iburyo tugushyira hejuru y'ikiganza cy'ukuboko kw'ibumoso.

9

Cyangwa se tugafatisha ukuboko kw'iburyo ukw'ibumoso.

10

Ubusabe bwo gutangira Iswala.

11

"“ALLAHUMA BA-ID BAY’NI WA BAY’NA KHATWAYAYA KAMA BA-AD’TA BAY’NAL MASH’RIQI WAL MAGH’RIB, ALLAHUMA NAQINII MIN KHATWAYAYA KAMA NAQAY’TA ATH-AWUBUL’AB’YADWU MINADANAS, ALLAHUMA IGH’SILNII MIN KHATWAYAYA BIL MAA-I WA THAL’DJI WAL’BARADI: Mana nyagasani ndagusabye ko wantandukanya n’ibyaha byanjye nkuko watandukanyije iburasirazuba n’iburengerazuba, Mana nyeza ibyaha byanjye nkuko wejeje umwambaro wera ibizinga, Mana mpanaguraho ibyaha byanjye ukoresheje amazi n’urubura.". Yakiriwe na Muslim.

12

Ni mu mugenzo mwiza gukoresha ubusabe butandukanye bwo gutangira Iswala.

13

Kwikinga ku Mana ngo ikurinde Shitani.

14

Nikinze ku Mana ngo indinde Shitani wavumwe.

15

Gusoma Surat Al Fatihat.

16

"“ALHAMDU LILAHI RABIL ALAMIINA, ARAHMANI RAHIIM, MALIKI YAWUMIDINI, IYYAKA NA-ABDUDU WA IYYAKA NAS’TA-INU, IHDINA SWIRATWA AL MUS’TAQIIM, SWIRATWALADHINA AN-AM’TA ALAY’HIM, GHAY’RIL MAGH’DWUBI ALAY’HIM WALA DWAALIIN” Bisobanuye: Kuizina rya Allah Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose. Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. Umwami wihariye wo ku munsi w’imperuka. Ni wowe wenyine dusenga, ni nawe wenyine twiyambaza. Tuyobore inzira igororotse. Inzira y’abo wahundagajeho inema, itari iy’abarakariwe cyangwa abayobye."

17

Kuvuga ijambo AMIINA

18

Ni ubusabe busobanuye ngo: Mana Nyagasani twakirire ubusabe.

19

Dusoma muri Qur'an imirongo itworoheye.

20

Kunama (Rukuu)

21

ALLAH AKBAR (Imana niyo nkuru)

22

Umugongo ugomba kuba urambuye neza utaberamye.

23

“SUB’HANA RABIYAL ADHWIMI: Ugisingizwa ni ukwa Allah Nyirubuhambare."

24

Bumwe mu busabe buvugwa igihe wunamye (Rukuu) bwaturutse ku Ntumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha):

25

"SUBUHU QUDUUS; RABBUL MALAIKATI WA RUHU: Ubutagatifu bwuzuye ni ubwawe wowe Nyagasani w'Abamalayika na Djibril".

26

"SUB'HANAKA RABANA WA BIHAMDIKA, ALLAHUMA GH'FIR LII: Ubutagatifu n'ikuzon'ishimwe ni ibyawe Nyagasani wacu, Mana Nyagasani mbabarira ibyaha byanjye".

27

“SAMI-ALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva umusingiza.

28

“RABANA WALAKAL HAMDU, HAM’DAN KATHIRAN TWAYIBAN MUBARAKAN FIHI: Nyagasani wacu ni wowe ukwiye ishimwe n’ikuzo bihebuje, byiza, byuje imigisha."

29

Tumanura amaboko,

30

Cyangwa tukayafunga.

31

Kubama (Sudjuud)

32

Agahanga hamwe n'izuru

33

Ibiganza bibiri,

34

Amavi yombi

35

Ibirenge byombi

36

“SUB’HANA RABIYAL ALA: Ugisingizwa ni ukwa Allah Uw'ikirenga."

37

“Ahantu umugaragu aba ari bugufi n'umuremyi we kurusha ahandi ni igihe aba yubamye, bityo mujye musaba Imana cyane igihe mwubamye (Sudjuud)". Yakiriwe na Muslim.

38

Kwicarira ikibuno.

39

Kwicarira udutsintsino.

40

“RABI GH’FIR’LII: Mana yanjye mbabarira ibyaha (inshuro eshatu),

41

“ALLAHUMA GH’FIR’LII, WAR’HAM’NI, WADJ'BUR'NII, WAH’DINII, WAR'ZUQ'NII:Nyagasani Mana yanjye mbabarira, unangirire impuhwe, unkomeze, unyobore, unampe amafunguro.

42

Iswala ya mu gitondo (A-Swub'h).

43

Iswala y'imbaga yo ku munsi wa gatanu (Idjuma).

44

Ilayidi zombi

45

Iswala yo ku manywa (Adhuhuri).

46

Iswala yo ku gicamunsi (Al Asw'ri).

47

Iswala ya nimugoroba (Al Magh'rib).

48

Iswala ya ninjoro (Al Isha'a).

49

“A-TAHIYATU LILLAH, WA SWALAWATU, WA TWAYIBATU, ASALAMU ALAY’KA AYUHA NABIYU WA RAH’MATULLAHI WABARAKATUHU, ASALAMU ALAY’NA WA ALA IBADILAHI SWALIHINA, ASH’HADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ASH’HADU ANA MUHAMADAN AB’DUHU WA RASULUHU: Ibyubahiro byose, amasengesho ndetse n’ibyiza byose ni ibya Allah, amahoro n’imigisha n’impuhwe z’Imana bikubeho yewe ntumwa, amahoro y’Imana n’imbabazi zayo bitubeho, zibe no kubagaragu b’Imana bakora ibyiza. Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Imana imwe rukumbi.Nkanahamya ko na Muhamad ari umugaragu w’Imana ndetse akaba n’Intumwa ye."

50

“ALLAHUMA SWALI ALA MUHAMADI WA ALA ALI MUHAMADI KAMA SWALAY’TA ALA IBRAHIM WA ALA ALI IB’RAHIMA WA BARIKI ALA MUHAMADI WA ALA ALI MUHAMADI KAMA BARAKTA ALA IB’RAHIM WA ALA ALI IBRAAHIM, INAKA HAMIDUN MADJIID: Mana ha amahoro n’imbabazi Muhamad n’umuryango we, nkuko wabihaye Intumwa y’Imana Ibrahim n’umuryango we. Unahe Muhamad imigisha n’umuryango we, nkuko wayihaye Intumwa y’Imana Ibrahim n’umuryango we. Ni wowe Nyirugushimwa Nyirikuzo."

51

Iswala ya Adhuhur - Iswala ya Al Aswir - Iswala ya Al Magh'rib - Iswala ya Al Isha-u.

52

Iswala ya Subuhi - Iswala ya Idjuma - Iswala y'ilayidi zombi.

53

“ALLAHUMA SWALI ALA MUHAMADI WA ALA ALI MUHAMADI KAMA SWALAY’TA ALA IBRAHIM WA ALA ALI IB’RAHIMA WA BARIKI ALA MUHAMADI WA ALA ALI MUHAMADI KAMA BARAKTA ALA IB’RAHIM WA ALA ALI IBRAAHIM, INAKA HAMIDUN MADJIID: Mana ha amahoro n’imbabazi Muhamad n’umuryango we, nkuko wabihaye Intumwa y’Imana Ibrahim n’umuryango we. Unahe Muhamad imigisha n’umuryango we, nkuko wayihaye Intumwa y’Imana Ibrahim n’umuryango we. Ni wowe Nyirugushimwa Nyirikuzo."

54

ASSALAAM ALAYKUM WARAHMATULLAH: Amahoro ya Allah abe kuri mwe.

55

Iyo usali yicaye kuri Raka ya nyuma, abanza ukuguru kwe kw'ibumoso, agashinga ukw'iburyo, maze akicarira ikibuno cye". Yakiriwe na Bukhari.

56

Kwicara inyicaro yitwa (A-Tawaruk: Ashinze amano y’ikirenge cy’iburyo akicarira itako ry’ukuguru kw’ibumoso).

57

“ALLAHUMA INI AUDHU BIKA MIN ADHABIL DJAHANAMA, WA MIN ADHABILQAB’RI, WA MIN FIT’NATIL MAH’YA WAL’ MAMATI WA MIN FIT’NATIL MASIHIDADJAL: Mana Nyagasani, nkwikinzeho ngo undinde ibihano by’umuriro wa Jahanamu, n’ibihano byo mu mva, Mana undinde n’ibigeragezo byo mu buzima n'ibyo mu rupfu, undinde n’ibigeragezo bya Masihi Dadjal." Yakiriwe na Muslim.

58

“ALLAHUMA INI DHWALAMTU NAFSII DHWUL'MAN KATHIIRAN, WALA YAGH'FIRU DHUNUBA ILA ANTA, FAGH'FIR LII MAGH'FIRATAN MIN INDIKA WAR'HAM'NII INAKA ANTAL GHAFURU RAHIIM: Mana Nyagasani, narihemukiye mu buryo bukomeye, kandi nta w'undi ushobora kubabarira ibyaha uretse wowe wenyine, none Mana ngirira imbabazi ziturutse iwawe, unangirire impuhwe kubera ko mu by'ukuri ari wowe ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe”. Yakiriwe na Bukhari.

59

ASTAGH'FIRULLAH: Mana mbabarira ibyaha (inshuro eshatu).

60

Hadithi yaturutse kuri Abi Hurayirat (Imana imwishimire) yaravuze ati: "Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: Mu by'ukuri, icya mbere umugaragu azabarurirwa ku munsi w'imperuka mu bikorwa bye ni iswala ze; niziba zitunganye azaba arokotse kandi atsinze, niziba zidatunganye, azaba afite ikimwaro n'igihombo". Yakiriwe na Abu Dawudi naTirmidhi na A-Nasa-i.