وجوب العمل بالسنة وكفر من أنكرها

وجوب العمل بالسنة وكفر من أنكرها

رسالة لطيفة تبين أهمية الالتزام بسنة النبي محمد صلى الله عليه وسلم وبيان كفر من ينكرها. تبدأ بالتأكيد على أن مصادر التشريع الإسلامي تعتمد على القرآن الكريم وسنة النبي محمد صلى الله عليه وسلم وإجماع علماء الأمة. تشرح الرسالة كيف أن القرآن وسنة النبي متلازمان، وتؤكد على ضرورة اتباع السنة لفهم وتطبيق أحكام الشريعة. يُستدل فيها بآيات القرآن وأحاديث النبي العدنان وشهادات من الصحابة والتابعين، لإثبات حجية السنة وأهمية التمسك بها. تُختتم الرسالة بتذكير المسلمين بضرورة طاعة الرسول والابتعاد عن مخالفة سنته لتحقيق الهداية والرحمة من الله جل جلاله.

Language: lang_rw
Prepared by:
Version: 1.0
Translations 22
Akan Amharic Assamese Bambara +18
Attachments 7
PDF
Audio
Video
+3

GUSHYIRA MU NGIRO IMIGENZO Y'INTUMWA Y'IMANA (IMANA IYIHE AMAHORO N'IMIGISHA) NI ITEGEKO N'UBIHAKANYE ABA ABAYE UMUHAKANYI. Byanditswe na:

Abdul Aziiz Ibun Abdillah Ibun Baz (Allah amugirire impuhwe)

Ku izina rya Allah Ny'irimpuhwe, Ny'irimbabazi

Ijambo ry'ibanze.

Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah umurezi w'ibiremwa byose, kandi iherezo ryiza rizagira abamutinya, amahoro n'imigisha bisakare ku mugaragu we akaba n'Intumwa ye umuhanuzi wacu Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha); we woherejwe ngo abe impuhwe ku biremwa byose, ndetse bisakare ku muryango we no ku basangirangendo be bo bashyize mu ngiro igitabo cya Nyagasani wabo n'imigenzo y'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse bakanayigisha abaje nyuma yabo, mu buryo bwizewe kandi bunoze, bubungabunze ibisobanuro byabyo n'amagambo yabyo (Allah abishimire bose), kandi adushyire mu babakurikiye mu kugira neza, ndetse atugire n'impamvu yo kuyoboka kw'abandi bantu bose. Nyuma y'ibyo;

Abamenyi bose bo hambere ndetse n'abo muri iki gihe bemeranyijwe ku mahame remezo yemewe ashingirwaho mu kwemeza amategeko, no kugaragaza ibiziruwe ndetse n'ibiziririjwe mu gitabo cya Allah gitagatifu cyo kitarangwa n'ikinyoma muri cyo, hanyuma no mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), Intumwa itararanzwe no kuvuga ibijyanye n'irari usibye ko byabaga ari ubutumwa ihishuriwe, Hanyuma hagukurikiraho ibyo abamenyi bemeranyijweho, ariko hari andi mahame nshingiro batemeranyijweho nko gusanisha amategeko (Qiyas), usibye ko abamenyi benshi bemera ko ari kimwe mu mahame remezo yifashishwa mu mategeko igihe yujuje amabwiriza abamenyi bashyizeho. Gihamya z'aya mahame ni nyinshi ntizibarika kandi ziranazwi nta mpamvu yo kuzirondora.

AMAHAME ABAMENYI BASHINGIRAHO BACUKUMBURA AMATEGEKO.

Ihame rya mbere: Ni igitabo cya Allah gitagatifu.

Naho ihame rya mbere: Ni igitabo cya Allah gitagatifu, amagambo ya Nyagasani wacu henshi mu gitabo cya Allah agaragaza ko ari itegeko gukurikira no gukurikiza igitabo cya Allah no kugishikamaho, no kwita ku mategeko abonekamo .

Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati: (N’iyi (Qur’an) ni igitabo twahishuye cyuje imigisha. Bityo, nimugikurikire munatinye (Allah) kugira ngo mugirirwe impuhwe.) [Surat Al An'aam: 155]

Allah nanone aragira ati:

(...Mwagezweho n’Intumwa yacu (Muhamadi) ibasobanurira byinshi mu byo mwahishaga mu gitabo (Tawurati n’Ivanjili) ikanirengagiza byinshi (yabonaga ko bitari ngombwa). Mu by’ukuri, mwagezweho n’urumuri (Intumwa Muhamadi) ndetse n’igitabo gisobanutse (Qur’an) biturutse kwa Allah. (Icyo gitabo) Allah akiyoboza mu nzira z’amahoro ba bandi bashaka kwishimirwa na we, akanabakura mu mwijima (w’ubuyobe) abaganisha mu rumuri ku bwo gushaka kwe, ndetse akanabayobora inzira igororotse.) [Al Maidat: 15-16]

Allah nanone aragira ati:

(Mu by’ukuri ba bandi bahakanye urwibutso (Qur’an) ubwo rwabageragaho (tuzabahana). Kandi mu by’ukuri urwo (rwibutso) ni igitabo cyubashywe.) [Fuswilat: 41.]

Allah nanone aragira ati:

(... kandi nahishuriwe iyi Qur’an kugira ngo nyikoreshe mbaburira, (mwe) n’abandi izageraho...) [Al An'aam:19]

Allah Nyir'ubutagatifu nanone aragira ati:

(Iyi (Qur’an) ni ubutumwa ku bantu, kugira ngo bukoreshwe mu kubaburira,...) [Ibrahim: 52]

Imirongo ivuga kuri ibi ni myinshi, ndetse hari na Hadith z'impamo z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) zitegeka gushikama kuri Qur'an no kuyitwararika, zinagaragaza ko ufashe Qur'an akayikomeza aba yarayobotse, n'uyiretse aba ari mu buyobe. Na zimwe muri izo Hadith ni izishimangira ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu nyigisho zayo yavuze mu mutambagiro wa nyuma yakoze wo gusezera zigira ziti:

(Mbasigiye ikizatuma mutayoba na rimwe nimugikomeraho mugashikamana nacyo, ni igitabo cya Allah gitagatifu).

Yakiriwe na Muslim mu gitabo cye A-Swahih.

No mu gitabo cya Muslim A-Swahih nanone harimo Hadith yaturutse kwa Zayd Ibun Ar'qam (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

(Mbasigiye ibintu bibiri bikomeye; icya mbere ni igitabo cya Allah gikubiyemo umuyoboro n'urumuri, muzagishikameho mu gikomereho)

Aha Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahamagariye gushikama ku gitabo cya Allah ndetse iranabishishikariza, irangije iravuga iti:

"Hakurikiraho abantu bo mu muryango wanjye, ndabibutsa gutinya Allah ku bantu bo mu muryango wanjye, ndabibutsa gutinya Allah ku bantu bo mu muryango wanjye."

No mu yindi mvugo ku bijyanye na Qur'an yaravuze iti:

Ni umugozi wa Allah w'umurunga, uwukomeyeho aba ari ku muyoboro, n'uwuretse aba ari mu buyobe.

Na Hadith zisobanuye uku ni nyinshi, ndetse no kuba abamenyi n'abafite ukwemera baba mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse no mu baje nyuma yabo barahurije ku kuba ari itegeko gushikama ku gitabo cya Allah, no kukifashisha mu guca imanza, no kuba ari cyo gikiranura abantu hamwe n'imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha),ubwabyo birahagije ntibikenewe ko twarondora gihamya zavuze ku byerekeranye n'ibi.

Ihame rya kabiri: Ni imvugo z'impamo dukomora ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse no ku basangirangendo bayo, no ku babakurikiye mu bamenyi n'abemera.

Naho ihame rya kabiri muri aya mahame atatu abamenyi bemeranyijweho ni imvugo z'impamo dukomora ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse no ku basangirangendo bayo (Imana ibishimire) ndetse no ku baje nyuma yabo b'abamenyi kandi bafite ukwemera, bemera iri hamwe rikomeye, bakaryifashisha mu gutanga gihamya ndetse bakanaryigisha abayoboke b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Abamenyi banditse kuri ibi, ibitabo byinshi, ndetse banabigaragaza mu bitabo by'ubumenyi bw'imisingi y'amategeko (Uswuulul Fiq'hi) n'ubumenyi bwa Hadithi (Musw'twalah), kandi gihamya z'ibi ni nyinshi ntizibarika. Zimwe muri izo ni izaje mu gitabo cya Allah gitagatifu aho zidutegeka gukurikira Intumwa y'Imanaa no kuyumvira; ibi bikaba byarabwirwaga abo ku gihe cyacyo ndetse n'abazaza nyuma yabo, kubera ko Intumwa y'Imana Muhamad (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yoherejwe ku bantu bose, kandi bategetswe kuyikurikiza no kuyumvira kuzageza ku munsi w'imperuka. No kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari yo mwigisha ndetse ikaba n'umusobanuzi w'igitabo cya Allah by'umwihariko ibyavuzwe muri cyo bizimije, ikaba yarabisobanuye mu mvugo no mu ngiro, ndetse n'ibyo yatangiye uburenganzira bigakorwa kabone n'iyo yo ubwayo itabikora. Iyo hataza kubaho izi mvugo n'iyi migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) abayisilamu ntibari kumenya umubare wa rakaa z'iswalat n'uburyo Iswalat ikorwa ndetse n'ibyo bategetswe muri yo, ntibari bunamenye ibigendanye n'amategeko y'igisibo, gutanga amaturo y'itegeko (Zakat), n'umutambagiro mutagatifu w'itegeko (Hadj), kurwana uharanira inzira ya Allah, kubwiriza ibyiza no kubuza ibibi, ntibari no kumenya ibijyanye n'amategeko y'imikoranire hagati yabo, ibiziririjwe kuri bo, n'ibyo Allah yabategetse mu bihano byavuzwe mu mirongo mitagatifu ya Qur'an. No muri iyo mirongo yavuze kuri ibi ni imvugo ya Allah Nyir'ubutagatifu muri Surat Al Imran igira iti:

(Ndetse munumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi) kugira ngo mugirirwe impuhwe.) [Al Imran: 132]

Allah Nyir'ubutagatifu nanone muri Surat A-Nisa'i aragira ati:

(Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah, munumvire Intumwa, ndetse n’abayobozi muri mwe. Nimuramuka mugize icyo mutavugaho rumwe, mujye mugishakira igisubizo kwa Allah no ku Ntumwa (Qur’an na Sunat); niba koko mwemera Allah n’umunsi w’imperuka. Ibyo ni byo byiza kandi bibaha ibisobanuro bikwiye.) (A-Nisa-i: 59).

Allah nanone muri Surat A-Nisa-i yaravuze ati:

(Uwumviye Intumwa (Muhamadi), mu by’ukuri aba yumviye Allah, naho uteye umugongo (aba yihemukiye); kandi ntabwo twakohereje kuba umurinzi wabo.) [A-Nisa-i: 80]

Ni gute twamwumvira, ni nagute ibyo abantu batumvikanyeho twabigarura ku gitabo cya Allah no ku migenzo y'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe imigenzo ye tudategetswe kuyifashisha cyangwa se yose ikaba atari impamo? Icyo gihe Allah yaba yarayoboye abagaragu be ku kintu kitariho, iyi mvugo rero ni ikinyoma cyambaye ubusa, ni n'ubuhakanyi bwo guhakana Allah buhambaye no kumucyecyera nabi.

Allah Nyir'ubutagatifu nanone muri Surat A-Nah'li yaravuze ati:

(...Twanakumanuriye (yewe Muhamadi) urwibutso (Qur’an) kugira ngo usobanurire abantu ibyo bahishuriwe, ndetse no kugira ngo batekereze (ku bikubiye muri Qur’an banayisobanukirwe). [A-Nah'li: 44]

Allah nanone muri iyo Surat yaravuze ati:

(Kandi nta kindi cyatumye tuguhishurira igitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi), bitari ukugira ngo ubasobanurire ibyo batavugagaho rumwe, ndetse no kugira ngo (icyo gitabo) kibe umuyoboro n’impuhwe ku bantu bemera.) [A-Nah'li: 64]

Ni gute Allah yari guharira Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) gusobanura no kugaragaza ubutumwa yamuhishuriye mu gihe imigenzo ye yaba ntayihari cyangwa se ikaba nta shingiro ifite?

Urugero rw'ibi ni imvugo ya Allah muri Surat A-Nur igira iti:

(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimwumvire Allah munumvire Intumwa, ariko nimuhakana (mumenye ko) iyo ntumwa izabazwa ibyo yashinzwe, namwe mukabazwa ibyo mwashinzwe.” Nyamara nimuramuka muyumviye muzaba muyobotse. Nta kindi Intumwa ishinzwe kitari ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara gusa.) [A-Nur: 54]

Allah nanone muri iyo Surat yaravuze ati:

(Kandi mujye muhozaho iswalat munatange amaturo, ndetse munumvire Intumwa (Muhamadi) kugira ngo mugirirwe impuhwe.) [Surat A-Nur: 56]

Allah nanone muri Surat Al A'araf yaravuze ati:

(Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu! Mu by’ukuri njye ndi Intumwa ya Allah yoherejwe kuri mwe mwese. (Allah) ni We ufite ubwami bw’ibirere n’isi. Nta yindi mana ibaho itari We, ni We utanga ubuzima akanatanga urupfu.” Bityo, nimwemere Allah n’Intumwa ye ikaba n’umuhanuzi utari uzi gusoma no kwandika, we wemera Allah akanemera amagambo ye, kandi munamukurikire kugira ngo mubashe kuyoboka.) [Surat Al A'araf: 158]

Iyi mirongo iragaragaza ko kuyoboka no kubona impuhwe nta handi twabisanga usibye mu gukurikira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha); none ibyo byashoboka bite tudashyira mu ngiro imigenzo ye cyangwa se tuvuga ko imigenzo ye itari impamo, cyangwa se tubona ko idakwiye kwifashishwa?

Allah Nyir'ubutagatifu nanone muri Surat A-Nur yaravuze ati:

(Bityo, abigomeka ku mategeko yayo (Intumwa) bajye bitwararika batazavaho bakagerwaho n’ikigeragezo cyangwa bakagerwaho n’ibihano bibabaza.) [Surat A-Nur: 63]

Allah nanone muri Surat Al Hash'ri yaravuze ati:

(...Kandi ibyo Intumwa ibahaye (mu mitungo n’ibyo yabategetse) mujye mubyakira, ndetse n’ibyo ibabujije mujye mubireka...) [Suratul Hash'ri: 7]

N'imirongo ya Qur'an ivuga kuri ibi ni nyinshi, kandi yose iragaragaza ko ari itegeko kumvira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), no gukurikiza ibyo yazanye nkuko gihamya zabanje zigaragaza ko ari itegeko gukurikiza igitabo cya Allah no kugishikamaho, no kumvira amategeko ye y'ibyo yategetse ndetse n'ibyo yabujije. Kandi ibi byombi niyo mahame shingiro atajya atandukana, uhakanye rimwe muri yo (Qur'an na Sunat) aba ahakanye irindi, ndetse arihinyuye, kandi ibi ni ubuhakanyi n'ubuyobe no kuva mu buyisilamu nk'uko abamenyi n'abafite ukwemera babyemeranyijweho.

Hari n'imvugo z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) zavuze kuri ibi;

Hari imvugo z'impamo dukomora ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) zigaragaza ko ari itegeko kumvira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse no gukurikiza ibyo yazanye bikaba binazira kumwigomekaho; ibi bikaba byararebaga abo ku gihe cye n'abaje nyuma yaho kugeza ku munsi w'imperuka. No muri izo mvugo hari izaje mu bitabo bya Bukhari na Muslim (A-Swahihay'ni) mu mvugo yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

"Uzanyumvira azaba yumviye Allah, n'uzanyigomekaho azaba yigometse kuri Allah."

No mu gitabo Swahih Al Bukhari (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

"Abayoboke banjye bose bazinjira mu ijuru usibye utazabishaka, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana ninde utazashaka kuryinjiramom? Irabasubiza iti: Uzanyumvira azaryinjiramo n'uzanyigomekaho azaba yanze kuryinjiramo."

Ahmad na Abu Daud, na Al Hakim bakiriye imvugo mu ruhererekane rw'impamo yaturutse kwa Al Miqdaam Ibun Ma'adiy Karib, nawe ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

"Mu by'ukuri nahawe igitabo hamwe n'ikindi kimeze nkacyo (Imigenzo y'Intumwa y'Imana: Imana iyihe amahoro n'imigisha); hari ubwo umugabo azaba ahaze yegamye mu misego y'intebe ze maze yihandagaze avuge ati: Mujye mushikama kuri Qur'an (gusa ntimwibande ku migenzo y'Intuma y'Imana), ibyo muyisanzemo yaziruye mubikomereho n'ibyo muyisanzemo yaziririje mu byirinde."

Abu Daud na Ibun Madjah mu ruhererekane rw'impamo bakiriye imvugo yaturutse kwa Rafi'i nawe ayikuye kwa se nawe ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

"Umwe muri mwe ntazegame ku misego y'intebe ze ngo abwirwe kimwe mu mategeko yanjye nategetse cyangwa se nabujije maze avuge ati: Ntabyo tuzi, twe dukurikiza ibyo dusanze mu gitabo cya Allah!"

Al Hassan Ibun Djabir yaravuze ati: Numvise Al Miqdaam Ibun Ma'adiy Karib (Imana imwishimire) avuga ati:

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku munsi wa Khaybar hari ibintu yaziririje irangije iravuga iti: "Bidatinze umwe muri mwe azampinyuza yegamye ku misego y'iwe abwirwe imwe mu mvugo zanjye maze avuge ati: Hagati yacu namwe twakiranurwa n'igitabo cya Allah, icyo tugisanzemo kiziruye natwe turakizirura, n'icyo dusanzemo kiziririjwe turakiziririza; mu by'ukuri ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaziririje nibyo na Allah yaziririje."

Iyi mvugo yakiriwe na Al Hakim na A-Tirmidhi na Ibun Madjah mu ruhererekane rw'impamo.

Hari n'izindi mvugo z'impamo zaturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) zivuga ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu nyigisho zayo yajyaga igira inama abasangirangendo bayo ko uhari abwira udahari, maze ikababwira iti: "Hari igihe ubwiwe ubutumwa ari we ubusobanukirwa kuruta uwabwumvise!"

Zimwe muri zo ni izaje mu bitabo bya Bukhari na Muslim (A-Swahihayni) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ubwo yahaga abantu inyigisho mu mutambagiro wayo wa nyuma wo gusezera ku munsi wa (9) wa Arafat, no ku munsi w'igitambo wa (10) yarababwiye iti:

"Bityo uhari azabigeze k'udahari, kuko hari ubwo ugejejweho ubutumwa abusabonukirwa kuruta uwabwumvise."

Iyo imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iza kuba nta shingiro ifite k'uyumvise n'uwo ibwiwe, n'iyo iyo migenzo iza kuba itazahoraho kugeza ku munsi w'imperuka, ntiyari kubategeka kuyigeza ku bandi; Ibyo rero bigaragaza ko iyi migenzo ari ishingiro na gihamya k'uyumvise ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse n'uyibwiwe mu ruhererekane rw'impamo.

Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) babungabunze iyi migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaba mu mvugo cyangwa se mu bikorwa, ndetse banayigeza ku baje nyuma yabo mu babakurikiye, n'ababakurikiye bayigeza ku baje nyuma yabo. Uku ni nako abamenyi bizewe bakomeje kuyihererekanya ikiragano nyuma y'ikindi kiragano, n'ikinyejana nyuma y'ikindi kinyejana, maze bayihuriza hamwe mu bitabo byabo, bagaragaza iy'impamo muri yo, n'itari impamo, Ni nayo mpamvu abamenyi b'ibigendanye n'imigenzo y'Intumwa y'Imana (Sunat) bahurije iyi migenzo mu bitabo nka Swahihay'ni (bya Bukhari na Mulim) n'ibindi, barayibungabunga mu buryo buboneye, nk'uko Allah yabungabunze igitabo cye gitagatifu akirinda kuba cyakinishwa n'uwo ari we wese, n'ubupagani bw'abapagani, no kugoreka kw'abagoretsi mu rwego rwo gushimangira imvugo ya Allah Nyir'ubutagatifu igira iti:

(Mu by’ukuri ni twe twahishuye urwibutso (Qur’an), kandi rwose ni natwe tuzarurinda.) [Suratul Hidj'ri: 9]

Nta gushidikanya ko imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari ubutumwa bwamanutse buturutse kwa Allah, kubera ko Allah yayirinze nkuko yarinze igitabo cye, ndetse anayigenera abamenyi bo kuyibungabunga b'abasesenguzi, bayirinda abangizi kugira ibyo bakongeramo, n'ibisobanuro injiji zayisobanuramo bihabanye n'ukuri, ndetse banayirinda icyo ari cyo cyose cyayongerwamo bikozwe n'injinji n'ababeshyi ndetse n'abahakanyi. Kubera ko Allah Nyir'ubutagatifu yahisemo ko imigenzo y'Intumwa y'Imana ariyo isobanura igitabo cye gitagatifu, ndetse ko ari nayo igomba gusobanura amategeko yavuzwe muri Qur'an mu buryo bw'incamake, imigenzo y'Intumwa y'Imana kandi ikubiyemo n'andi mategeko igitabo cya Qur'an kitavuze nk'amategeko mu buryo burambuye ku bijyanye no konsa, cyangwa se amwe mu mategeko ajyanye n'iby'izungura, cyangwa se amategeko aziririza kurongora umugore na nyirasenge, cyangwa se umugore na nyina wabo n'andi mategeko yavuzwe mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) y'impamo ataravuzwe mu gitabo cya Qur'an gitagatifu. Imvugo zaturutse ku basangirangendo b'Intumwa y'Imana ndetse n'ababakurikiye mu gukora ibyiza, n'abandi baje nyuma yabo b'abamenyi. Kugaragaza zimwe mu mvugo z'abasangirangendo n'ababakurikiye ndetse n'abaje nyuma y'abo mu bamenyi ku byerekeranye no guha agaciro no kubaha imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) no kuba ari itegeko kuyishyira mu bikorwa.

Imvugo yaje mu bitabo bya Bukhari na Muslim (A-Swahihayni) yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze iti:

Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yapfaga, ndetse hakagira bamwe mu barabu bava mu idini, Abubakar A-Swidiq (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ndahiye ku izina rya Allah ko nzarwanya uzatandukanya hagati y'iswalat no gutanga Zakat! Nuko Umar (Imana imwishimire) aramubaza ati: Uzabarwanya ute kandi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Nategetswe kurwanya abantu kugeza bavuze ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imana imwe rukumbi, ibyo babivuga nkaba nziririjwe kumena amaraso yabo, no kubambura imitungo yabo cyeretse binyuze mu kuri..? Nuko Abubakar A-Swidiq (Imana imwishimire) aramusubiza ati: Ese mbarwanyije banze gutanga amaturo, ntibyaba biri mu kuri? Ndahiye ku izina rya Allah ko n'iyo banyima ikiziriko bajyaga baha Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nzabarwanya kubera kukinyima. Nuko Umar (Imana imwishimire) aravuga ati: Kuva ubwo nahise menya ko Allah yaguye igituza cya Abubakar kugira ngo abarwanye, nibwo nahise menya ko ari ku kuri.

Abasangirangendo (Imana ibishimire) nabo bifatanyije nawe mu kubarwanya kugeza ubwo babagaruye mu buyisilamu, ndetse banica abinangiye bakanga kugaruka ku kuri. Muri iyi nkuru harimo gihamya igaragara yo kubaha imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) no kuyiha agaciro ndetse ko ari n'itegeko kuyishyira mu bikorwa. Umukecuru umwe yaje kwa Abubakar A-Swidiq (Imana imwishimire) abaza umugabane we mu izungura, nuko Abubakar (Imana imwishimire) aramusubiza ati:

Nta cyo mbona mu gitabo cya Allah ukwiye, ndetse sinzi niba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hari icyo yakugeneye, ndabanza mbaze abantu Hanyuma Abu bak'ri (Imana imwishimire) yaje kubaza abasangiragendo, bamwe muri bo bamuhamiriza ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahaye nyirakuru w'umuntu wapfuye kimwe cya gatandatu, nuko nawe abigenza atyo. Umar (Imana imwishimire) nawe yajyaga aha impanuro abayobozi ahaye inshinganonzo kuyobora ahantu runaka kujya bifashisha igitabo cya Allah bakiranura abantu, batabibona muri cyo bakifashisha imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).

N'igihe yagorwaga no kumenya itegeko rireba umugore wakuyemo inda umwana akaza yapfuye bitewe n'umuntu wamugiriye nabi, yabajije abasangirangendo (Imana ibishimire) ku byerekeranye nabyo, nuko Muhamad Ibun Mas'lamat na Al Mughiirat Ibun Shu'ubat (Imana ibishimire bombi) bamuhamiriza ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabicyemuye itegetse gutanga impozamarira y'umucakara cyangwa umuja ukiri muto udafite inenge n'imwe, nuko Abubakar nawe abicyemura atyo.

N'igihe Uth'man (Imana imwishimire) yagorwaga no kumenya itegeko rirebana no kuba umugore yakorera Eda iwabo umugabo we amaze gupfa, Farii'at umukobwa wa Malik Ibun Sinani, mushiki wa Abi Said (Imana imwishimire) yamubwiye ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yategetse ko yicara mu nzu y'umugabo we wamaze gupfa, kugeza igihe cye cyo kwicara Eda kirangiye, nuko nawe abigenza atyo.

Ni n'uko yatanze itegeko ry'igihano cy'uwanyweye inzoga ariwe Al Waliid Ibun Uq'bat yifashishije imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibivugaho. N'igihe Ally (Imana imwishimire) yamenyaga ko Uth'man (Imana imwishimire) abuza gukora Hadj ya Tamatu'u, Ally (Imana imwishimire) yahise agira umugambi wo gukora umukuru n'umuto icyarimwe, ndetse aranavuga ati: "Ntabwo nareka gukurikiza umugenzo w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kubera imvugo y'umwe mu bantu! N'igihe umuntu umwe yanyuranyaga na Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) ku bijyanye no kugira umugambi wo gukora umutambagiro muto hanyuma ugakora n'umukuru kubera imvugo ya Abubakar na Umar (Imana ibishimire) bombi kuko bo babonaga ko ibyiza ari uko abantu bakora umutambagiro mukuru (Hidja) wonyine utabanjirijwe na Um'rat, Ibun Abas yaravuze ati: "Bidatinze ibuye riturutse mu kirere rizabagwaho! Ndababwira nti: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze, mwe mukambwira muti: Abubakar na Umar bavuze gutya na gutya??? Niba umuntu unyuranya n'umugenzo w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'Imigisha) kubera imvugo ya Abubakar na Umar, Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaratinye ko yagerwaho n'ibihano, byagenda bite ku muntu wanyuranyije nawo kubera imvugo y'undi utari aba bombi cyangwa se ari ukubera igitekerezo cye, cyangwa ari ukubera uko we abibona? N'igihe umuntu umwe yagishaga impaka Abdullah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) kuri imwe mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), Abdullah yaramusubije ati: Ese dutegetswe gukurikiza Umar cyangwa gukurikiza imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)?

N'igihe umugabo umwe yabwiraga Imran Ibun Huswayni (Imana imwishimire we na se) ati: Tuganirire ku bijyanye n'igitabo cya Allah ubwo yari ari kumubwira ibijyanye n'imigenzo y'Intumwa y'Imana (Sunat) yararakaye maze aravuga ati: Mu by'ukuri imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) niyo bisobanuro by'igitabo cya Allah, n'iyo itaza kuba yo ntitwari kumenya ko isengesho ryo ku manywa (Swalat Adhuhuri) rigira raka enye, irya nimugoroba (Swalatul Maghrib) rigira eshatu, irya mu gitondo mu rucyerera (Al Fadj'ri) rigira ebyiri! Ntitwari no kumenya amategeko arambuye agendanye no gutanga amaturo (Zakat) n'ibindi byavuzwe mu buryo butomoye mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). N'imvugo z'abasangirangendo (Imana ibishimire) zavuze ku bigendanye no kubaha imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) no kuba ari itegeko kuyishyira mu ngiro, ndetse no kwihanangiriza kunyuranya nayo ni nyinshi cyane. Zimwe muri zo ni aho Abdullah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) ubwo yavugaga imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: (Ntimukabuze abaja ba Allah kugana imisigiti ya Allah)

Umwe mu bana be yaravuze ati: Ndahiye ku izina rya Allah ko tuzababuza kuyijyamo, nuko Abdullah aramurakarira aranamutuka mu buryo bukomeye ndetse aranavuga ati: Njye ndakubwira ngo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze, hanyuma wowe ukavuga ngo ndahiye ku izina rya Allah ko tuzababuza!? Ubwo Abdullah Ibun Al Maghafal Al Muzaniy (Imana imwishimire), akaba yari umwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'immigisha), yabonaga umwe mu banyamuryango be atera akabuye gato yarabimubujije ndetse anamubwira ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabibujije, aranamubwira ati: Ntikica umuhigo, ndetse ntikanarwanya umwanzi, ariko kasatura iryinyo cyangwa se kakamena ijisho! Nyuma yamubonye akora ibyo yari yamubujije, maze aravuga ati: Ndahiye ku izina rya Allah ko ntazongera kukuvugisha! Ndakubwira ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabibujije hanyuma ukabyongera?

Al Bayhaqiy nawe yakiriye imvugo yaturutse kwa Ayub A-Sakh'tiyaniy, umwe mu bakurikiye abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko yavuze ati: N'ubwira umuntu imwe mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), hanyuma ukumva avuze ngo: Reka ibyo ahubwo tubwire ibiri muri Qur'an uzamenye ko yayobye! Al Aw'za'iy (Allah amugirire impuhwe) nawe yaravuze ati: Imigenzo y'Intumwa y'Imana (Sunat) niyo isobanura ibikubiye mu gitabo cya Qur'an, niyo ivuga mu buryo bwihariye ibyo Qur'an yari yagize rusange, cyangwa se ikagaragaza amategeko atari yavuzwe mu gitabo cya Qur'an, nk'imvugo ya Allah Nyir'ubutagatifu igira iti:

(...Twanakumanuriye (yewe Muhamadi) urwibutso (Qur’an) kugira ngo usobanurire abantu ibyo bahishuriwe, ndetse no kugira ngo batekereze (ku bikubiye muri Qur’an banayisobanukirwe). [A-Nah'li: 44]

Hari n'imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabanje igira iti: "Mu by'ukuri nahawe igitabo cya Qur'an hamwe n'ikindi kimeze nkacyo."

Al Bayhaqiy nawe yakiriye imvugo yaturutse kwa Amir A-Sha'abiy (Allah amugirire impuhwe) yabwiye bamwe mu bantu ati:

Mu by'ukuri mwe mworamye ubwo mwarekaga gukurikira imvugo z'impamo z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Al Bayhaqiy nanone yakiriye imvugo yaturutse kwa Al Aw'za'iy (Allah amugirire impuhwe) yavuze ko yabwiye bamwe muri bagenzi be ati: Nihagira Hadithi umenya y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga ku kintu runaka, uramenye ntuzavuge ikinyuranye nayo, kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasohozaga ubutumwa ikuye kwa Allah Nyir'ubutagatifu.

Al Bayhaqiy nawe yakiriye imvugo yakuye ku mumenyi Sufiyani Ibun Said A-Thawuriy (Allah amugirire impuhwe) iragira iti: Mu by'ukuri ubumenyi bwose bukubiye mu bumenyi bw'imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Malik (Allah amugirire impuhwe) nawe yaravuze ati: Nta n'umwe muri twe usibye ko ibyo avuze byakemerwa cyangwa se bikangwa usibye Nyir'iyi mva, nuko yerekana imva y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)

Abu Hanifat (Allah amugirire impuhwe) nawe yaravuze ati: Iyo numvise Hadithi yavuzwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nta kindi ndenzaho.

A-Shafi'iy (Allah amugirire impuhwe) nawe yaravuze ati: Igihe cyose hari Hadithi y'impamo nzabwirwa iturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) sinyikurikize, mbatanzeho abahamya ko icyo gihe nzaba nataye ubwenge.

A-Shafi'iy (Allah amugirire impuhwe) nanone yaravuze ati: Ningira icyo mvuga, nkamenya Hadithi yavuzwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) inyuranye nacyo, imvugo yanjye ntimuzayihe agaciro.

Imam Ahmad Ibun Hanbal (Allah amugirire impuhwe) nawe yabwiye umwe mu basangirangendo be ati: Ntuzagendere ku bitekerezo byanjye, Ntuzanagendere ku bya Malik, ntuzanagendere ku bya Shafiy, ahubwo uzakure ubumenyi aho natwe twabukuye!

Ahmad (Allah amugirire impuhwe) nanone yaravuze ati: Ntangazwa n'abantu bamenye uruhererekane rw'abakiriye imvugo z'impamo bazikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), barangiza bakajya kwa Sufiyani, nyamara Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: (Bityo, abigomeka ku mategeko yayo (Intumwa) bajye bitwararika batazavaho bakagerwaho n’ikigeragezo cyangwa bakagerwaho n’ibihano bibabaza.) [Surat A-Nur: 63]

Arangije aramubaza ati: Ese waba uzi ikigeragezo kivugwa aha icyo ari cyo? Ikigeragezo kivugwa aha ni ibangikanyamana, kuko hari ubwo umwe muri bo yakanga gukurikiza imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu mutima we akagiramo urujijo agatana bikaba impamvu y'uko yorama.

Al Bayhaqiy nawe yakiriye imvugo yaturutse kwa Mudjahid Ibun Djab'ri, umwe mu bakurikiye abasangirangendo ku bijyanye n'umurongo wa Qur'an ugira iti:

(...Nimuramuka mugize icyo mutavugaho rumwe, mujye mugishakira igisubizo kwa Allah no ku Ntumwa (Qur’an na Sunat)... [A-Nisa'iy: 59.]

Yaravuze ati: Kugishakira igisubizo kwa Allah ni ukugishakira mu gitabo cye, no kugishakira ku Ntumwa ye ni ukugishakira mu migenzo ye. Al Bayhaqiy nawe yakiriye imvugo yaturutse kwa A-Zuh'riy (Allah amugirire impuhwe) nawe yaravuze ati: Abamenyi batubanjirije bajyaga bavuga ko gukomera ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ariho hari ukurokoka. Muwafiq Diin Ibun Qudamat (Allah amugirire impuhwe) mu gitabo cye Raw'dwat A-Nadhwir mu gitabo Bayaan Uswulul Ah'kaam yaravuze ati: Ihame rya kabiri tuvomamo amategeko y'idini ry'ubuyisilamu: Ni imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kandi imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni ihame ngenderwaho rigaragaza uburyo ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ari igitangaza n'ukuri, Allah kandi yategetse ko Intumwa y'Imana igomba kumvirwa, inabuza kunyuranya n'itegeko ry'Intumwa ye.

Icyari kigamijwe kirarangiye.

Al Hafidhw Ibun Kathiir (Allah amugirire impuhwe) mu gusobanura iyi mvugo ya Allah Nyir'ubutagatifu igira iti:

(Bityo, abigomeka ku mategeko yayo (Intumwa) bajye bitwararika batazavaho bakagerwaho n’ikigeragezo cyangwa bakagerwaho n’ibihano bibabaza.) [Surat A-Nur: 63]

Yaravuze ati: Ni amategeko y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari yo nzira yayo n'imigenzo yayo ndetse n'amategeko yayo; bityo imvugo n'ibikorwa byose bigomba gupimwa ku mvugo zayo n'ibikorwa byayo, ibihuye nabyo bikemerwa, n'ibinyuranye nabyo ntibyemerwe ahubwo bigasubizwa nyir'ukubivuga na nyir'ukubikora uwo yaba ari we wese.

Nkuko nanone byavuzwe mu buryo mu gitabo cya Bukhari na Muslim (A-Swahihayni) no mu bindi nabo babikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bavuze ko Intumwa yavuze iti:

"Uzakora igikorwa kinyuranye n'imigenzo yacu, kizamugarurirwa (ntikizemerwa)."

Bisobanuye ngo ararye ari menge wa wundi unyuranya n'amategeko y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu buryo bugaragara ndetse n'ubutagaragara,

(ko bagerwaho n'ikigeragezo)

mu mitima yabo cyaba ubuhakanyi, cyangwa se uburyarya, cyangwa se ibihimbano.

(cyangwa se bakazagerwaho n'ibihano bibabaza)

Hano ku isi nko kwicwa, cyangwa se igihano, cyangwa se gufungwa n'ibindi nk'ibyo, nk'uko tubisanga muri Hadith yakiriwe na Ah'mad agira ati: Naganirijwe na Abdu Razaq yaravuze ati: Naganirijwe na Ma'amar yaravuze ati: Naganirijwe na Hamam Ibun Munabih yaravuze ati: Ibi ni ibyo Abu Hurayrat yatuganirije agira ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

"Urugero rwanjye n'urwanyu ni nk'urugero rw'umugabo wacanye umuriro wamara kwaka no kumurikira ibiwuri iruhande, ibinyugunyugu n'utundi dusimba tugatangira gushaka kugwamo, nawe agatangira kudukumira ngo tutagwamo, tumwe tukamuganza tukamucika tukagwamo! Nuko irangije iravuga iti: Urwo nirwo rugero rwanjye namwe, mba mbakumira ko mwazajya mu muriro, bamwe muri mwe bakancika bakazawugwamo.

Bayakiriye bayikuye kwa Abdu Razaq.

A-Suyutwiy (Allah amugirire impuhwe) mu cyegeranyo yakose akacyita Mif'tahul Djanat fil Ih'tidjaaj bi Sunat yaravuze ati:

Muzirikane (Allah abagirire impuhwe) ko uwanze kwemera ko Hadithi z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) zishingirwaho ndetse zikanakurikizwa zaba mu mvugo cyangwa se mu bikorwa igihe zubahirije amabwiriza azwi mu bumenyi bwa Uswul, aba ahakanye ndetse anavuye mu buyisilamu, kandi azazurwa hamwe n'abayahudi n'abanaswara cyangwa se azazurwe hamwe n'abo Allah azashaka mu dutsiko tw'abahakanyi.

Icyari kigamijwe kirarangiye.

N'imvugo z'abasangirangendo b'Intumwa y'Imana n'ababakurikiye ndetse n'abaje nyuma yabo mu bamenyi zivuga ibyerekeranye no kubaha no guha agaciro imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) no kuba ari itegeko kuyishyira mu bikorwa, ndetse n'izibuza zikanihanangiriza kunyuranya nayo ni nyinshi cyane, kandi nizeye ko mubyo twavuze mu mirongo ya Qur'an mitagatifu no mu mvugo z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse no mu mvugo z'abasangirangendo n'abamenyi baje nyuma yabo zihagije kandi zumvikana kuri wa wundi ushaka ukuri. Allah niwe dusaba ko yadushoboza ndetse agashoboza n'abayisilamu bose gukora ibyo akunda kandi yishimira, kandi akaturinde impamvu zatuma turakarirwa nawe, akanatuyobora twese hamwe mu nzira ye igororotse, kubera ko ari we wumva bihebuje ubusabe ndetse akaba ari nawe uri bugufi (bw'abamusaba).

Allah ahundagaze amahoro n'imigisha bye ku mugaragu we akaba n'intumwa ye, Intumwa yacu Muhamadi, no ku bo mu muryango we, no ku basangirangendo be, no kubayoboke be bamukurikiye mu nzira yo gukora ibyiza.

Abdul Aziz Ibun Abdullah Ibun Baz (Allah amugirire impuhwe).