Ni byiza gutangiza ubusabe butwinjiza mu Iswalat mbere yo kugira ibindi dusaba, tugira tuti:
Subuhanaka Allahuma wa biham'dika, wa tabaraka s'muka, wa tala jaduka, wa la ilaha gayiruka: Ubutagatifu, ishimwe n’ikuzo ni ibyawe Mana Nyagasani, izina ryawe ryuje imigisha, icyubahiro cyawe kirahambaye, ndetse nta n’indi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari wowe.
Subuhanaka Allahuma wa biham'dika, wa tabaraka s'muka, wa tala jaduka, wa la ilaha gayiruka: Ubutagatifu, ishimwe n’ikuzo ni ibyawe Mana Nyagasani, izina ryawe ryuje imigisha, icyubahiro cyawe kirahambaye, ndetse nta n’indi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari wowe.
Cyangwa se n'ubundi busabe butari ubu mu bwavuzwe.
Hanyuma mu ntangiriro y'iswalat tukiragiza Allah tuvuga tuti:
Audhu billahi mina Shaytwani Radjim: Niragije Imana (Allah) ngo indinde Shitani wavumwe.
A'uzu bilahi mina Shayitani Rajim: Niragije Imana (Allah) ngo indinde Shitani wavumwe.
Nyuma ya Suratul Fatihat, ni byiza gusoma ibyoroheye umuntu muri Qur'an yafashe mu mutwe.
Twarangiza tukunama tuvuga tuti:Allahu Akbaru: Imana niyo nkuru.ALLAH AKBAR
Hanyuma tugashyira ibiganza ku mavi, dutandukanyije intoki.
Tukavuga tuti:SUBHANA RABIYAL ADHWIM: Ubutagatifu ni ubwa Allah Nyagasani uhambaye.Subhana Rabiyal Adhwimu: Ubutagatifu ni ubwa Allah we uhambaye.Inshuro eshatu.
Hanyuma tukunamuka tuvuye muri Ruku'u tukavuga tuti:SAMIALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva umusingiza.SAMIALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva umusingiza.
Iyo twunamutse tumaze kwema neza turavuga tuti:RABANA WALAKAL HAMDU: Mana Nyagasani wacu ni wowe ukwiye gushimwa.RABANA WALAKAL HAMDU: Mana Nyagasani wacu ni wowe ukwiye gushimwa.
Hanyuma tukubama tuvuga tuti:ALLAHU AKBAR: Imana niyo nkuru.ALLAH AKBAR
Amaboko tuyazamura hejuru, ntafate ku butaka tukayatandukanya n'imbavu.
Igihe tutari mu isengesho ry'imbaga hamwe n'abandi tudatinya ko tubabangamira.
Hanyuma ibiganza byacu bikaba biteganye n'intugu.
Tukavuga tuti:SUBHANA RABIYAL A'ALA: Ubutagatifu ni ubwa Allah we usumba byose.SUBHANA RABIYAL A'ALA: Ubutagatifu ni ubwa Allah we usumba byose.Inshuro eshatu.
Hanyuma tukubamuka tuvuga tuti:ALLAH AKBAR: Allah asumba byoseALLAH AKBAR
Hanyuma tukarambika ikirenge cy'ibumoso hasi tukakicarira,
A-TAHIYATU LILLAHI, WA SWALAWATU WA TWAYIBATU, A-SALAMU ALAYKA AYUHA NABIYU WA RAHMATULLAH WA BARAKATUHU, A-SALAMU ALAYNA WALA IBADILLAHI SWALIHINA. ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ASHAHADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: Indamutso, amasengesho n'ibyiza byose ni ibya Allah. Amahoro, impuhwe n'imigisha bya Allah bibe kuri wowe yewe Ntumwa. Amahoro natwe atubeho, no ku bagaragu ba Allah bakora ibyiza. Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, nkanahamya ko Muhamadi ari umugaragu we akaba n'intumwa ye.A-TAHIYATU LILLAHI, WA SWALAWATU WA TWAYIBATU, A-SALAMU ALAYKA AYUHA NABIYU WA RAHMATULLAH WA BARAKATUHU, A-SALAMU ALAYNA WALA IBADILLAHI SWALIHINA. ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ASHAHADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: Indamutso, amasengesho n'ibyiza byose ni ibya Allah. Amahoro, impuhwe n'imigisha bya Allah bibe kuri wowe yewe Ntumwa. Amahoro natwe atubeho, no ku bagaragu ba Allah bakora ibyiza. Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, nkanahamya ko Muhamadi ari umugaragu we akaba n'intumwa ye.
Naho iyo iswala ari iyigizwe na rakat ebyiri, dusoza ubu buhamya tuvuga ubusabe bwitwa Swalatu Ibrahimiyat, tugira tuti:
ALLAHUMA SWALI ALA MUHAMADI WA ALA ALI MUHAMADI KAMA SWALAY’TA ALA IBRAHIM WA ALA ALI IB’RAHIMA WA BARIKI ALA MUHAMADI WA ALA ALI MUHAMADI KAMA BARAKTA ALA IB’RAHIM WA ALA ALI IBRAAHIM, INAKA HAMIDUN MADJIID: Mana ha amahoro n’imbabazi Muhamad n’umuryango we, nkuko wabihaye Intumwa y’Imana Ibrahim n’umuryango we. Unahe Muhamad imigisha n’umuryango we, nkuko wawuhaye Intumwa y’Imana Ibrahim n’umuryango we. Ni wowe Nyir'ugushimwa Nyir'ikuzo.ALLAHUMA SWALI ALA MUHAMADI WA ALA ALI MUHAMADI KAMA SWALAY’TA ALA IBRAHIM WA ALA ALI IB’RAHIMA WA BARIKI ALA MUHAMADI WA ALA ALI MUHAMADI KAMA BARAKTA ALA IB’RAHIM WA ALA ALI IBRAAHIM, INAKA HAMIDUN MADJIID: Mana ha amahoro n’imbabazi Muhamad n’umuryango we, nkuko wabihaye Intumwa y’Imana Ibrahim n’umuryango we. Unahe Muhamad imigisha n’umuryango we, nkuko wawuhaye Intumwa y’Imana Ibrahim n’umuryango we. Ni wowe Nyir'ugushimwa Nyir'ikuzo.
Hanyuma tukavuga tuti:ALLAHUMA INI AUDHU BILA MIN ADHABI DJAHANAM, WA MIN ADHABIL QABRI, WA MIN FITNATIL MAHYA WAL MAMATI, WA MIN SHARI FITNATI MASIHI DADJALI: Mana Nyagasani, ndakwiyambaje ngo undinde ibihano by'umuriro wa Djahanam, n'ibihano byo mu mva, n'ibigeragezo byo mu buzima no mu rupfu, n'ibibi by'ibigeragezo bya Masih Dadjali.ALLAHUMA INI AUDHU BILA MIN ADHABI DJAHANAM, WA MIN ADHABIL QABRI, WA MIN FITNATIL MAHYA WAL MAMATI, WA MIN SHARI FITNATI MASIHI DADJALI: Mana Nyagasani, ndakwiyambaje ngo undinde ibihano by'umuriro wa Djahanam, n'ibihano byo mu mva, n'ibigeragezo byo mu buzima no mu rupfu, n'ibibi by'ibigeragezo bya Masih Dadjali.
Hanyuma tugasoza iswala tuvuga indamutso (salamu) duhindukiye tureba iburyo tugira tuti:A-SALAMU ALAYKUM WA RAHMATULLAH: Amahoro n’imigisha bya Allah bibe kuri mwe.A-SALAMU ALAYKUM WA RAHMATULLAH: Amahoro n’imigisha bya Allah bibe kuri mwe.
Hanyuma tugahindukira ibumoso, tugira tuti:A-SALAMU ALAYKUM WA RAHMATULLAH: Amahoro n’imigisha bya Allah bibe kuri mwe.ASSALAAM ALAYKUM WA RAHMATULLAH