المختصر في صفة العمرة وأحكامها

المختصر في صفة العمرة وأحكامها

INCAMACYE Y'UBURYO UMUTAMBAGIRO MUTO (UMRAT) UKORWA N'AMATEGEKO YAWO.

Language: lang_rw
Prepared by: Akanama k'ubumenyi mu muryango ushinzwe gusakaza inyigisho za Kisilamu mu ndimi zitandukanye.
Version: 3.0
Translations 56
Amharic Assamese Azerbaijani Bambara +52
Attachments 7
PDF
Audio
Video
+3

INCAMACYE Y'UBURYO UMUTAMBAGIRO MUTO (UMRAT) UKORWA N'AMATEGEKO YAWO.

Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah Nyagasani w'ibiremwa byose, amahoro n'imigisha nibisakare ku wasozereje Intumwa n'abahanuzi ari we Muhamadi, n'abiwe n'abasangirangendo be bose.

Nyuma y'ibyo:

Ubu ni ubutumwa bugufi ku byerekeranye n'uburyo umutambagiro muto (Umrat) ukorwa, amategeko yawo ndetse n'imyifatire ikwiye kuranga umuntu urimo kuwukora, twaharaniye muri ubu butumwa kugaraza iby'ingenzi uri gukora uyu mutambagiro aba acyeneye

Allah niwe dusaba ko yabugira ubukozwe kubera we Nyir'ubutagatifu, kandi bukagirira akamaro abayisilamu bose.

Akanama k'ubumenyi mu muryango ushinzwe gusakaza inyigisho za Kisilamu mu ndimi zitandukanye.

UMUSOGONGERO.

ICYA MBERE: IBISABWA KUGIRA NGO IBIKORWA UMUNTU AKOZE BYEMERWE NA ALLAH.

Igikorwa ntigishobora kwemerwa imbere ya Allah Nyir'ubutagatifu cyeretse hubahirijwe ibintu bibiri:

Kuba gikozwe kubera Allah; umuntu akagikora agamije kwishimirwa na Allah gusa ndetse n'ingororano zo ku munsi w'imperuka; Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati: "Kandi (no mu bitabo byabo) nta kindi bari barategetswe kitari ukugaragira Allah, bakaba ari we biyegurira wenyine,..[1]" [Surat Al Bayyinat: 5] Bisobanuye ngo: Niwe wenyine biyeguriye kandi baneguriye ibikorwa bamukorera, bateye umugongo ibindi byose bitari we. Tafsir A-Si'idiy (paji 538).

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nayo yaravuze iti: "Mu by'ukuri ibikorwa byose bishingira ku mugambi bikoranywe, na buri wese azahembwa hashingiwe ku mugambi yagize." [2] Yakiriwe na Bukhari kuri nimero (1), na Muslim kuri nimero (1907).

Gukurikiza umuyoboro w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu mvugo no mu bikorwa; Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzahimba muri iri dini ryacu ibitaririmo, bizamugarukira." No mu yindi mvugo yakiriwe na Muslim (1718) iragira iti: "Uzakora igikorwa kinyuranye n'ibyo twigishije, azakigarurirwe." [3] Yakiriwe na Bukhari, kuri nimero (2697), na Muslim kuri nimero (1718). [Yakiriwe na Muslim kuri nimero (1718).

***

ICYA KABIRI: ITEGEKO RIREBANA NO KWIGA UKO UMUTAMBAGIRO MUTO (UMRAT) UKORWA N'AMATEGEKO AWUGENGA.

Birakwiye ko umuntu ushaka kugaragira Allah Nyir'ubutagatifu ku gikorwa icyo ari cyo cyose abanza kwiga uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagikoze, kugira ngo igikorwa agiye gukora kize gihuye n'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagikoze. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ishishikariza abantu kuyikurikiza no gukurikiza umuyoboro wayo nk'uko tubisanga muri Hadithi yaturutse kwa Malik Ibun Al Huwayrith (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mujye musali nkuko mwambonye nsali." [5] Yakiriwe na Bukhari kuri nimero (6008).

Hadith yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yaravuze ati: "Nabonye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku munsi w'igitambo, itera amabuye ku nkuta ziri Djamarat iri ku ngamiya yayo ivuga iti: "Ibi ni ukungirango munyigireho uburyo mukora umutambagiro mutagatifu wanyu; kubera ko ntazi niba nyuma y'aha nzongera gukora umutambagiro mutagatifu." [6] Yakiriwe na Muslim kuri nimero (1297).

***

ICYA GATATU: IBYIZA BYO GUKORA UMUTAMBAGIRO MUTO (UMRAT).

Umutambagiro muto ufite ibyiza biri mu buryo bubiri: Uburyo bwa rusange n'ubw'umwihariko.

Ubwa rusange:

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: (Umutambagiro muto (Umrat) kugera ku wundi mutambagiro muto ni icyiru cy'ibyaha umuntu yakora hagati yayo, kandi umutambagiro wemewe nta kindi gihembo cyabyo uretse ijuru). [7] Yakiriwe na Bukhari, kuri nimero (1773), na Muslim kuri nimero (1349).

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: (Mujye mukurikiranya hagati y'umutambagiro mukuru n'umuto; kubera ko bikuraho ubucyene n'ibyaha nkuko umuriro [2] ukuraho umugese ku cyuma na Zahabu na Feza, kandi umutambagiro mukuru wemewe nta zindi ngororano zawo uretse ijuru). Ni ahantu umucuzi acurira. Igitabo A-Tamhid cya Ibun Abdul Bari (15/102). [9] Yakiriwe na Tirmidhi, kuri nimero (810), na A-Nasaiy (2631).

Hari uburyo bw'umwihariko muri Ramadhan: Hadith yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umutambagiro muto (Um'rat) mu kwezi kwa Ramadwan ungana no gukora umutambagiro mukuru (Hadj) hamwe nanjye [3]." Bisobanuye ko bingana no gukora umutambagiro mukuru hamwe nanjye, nk'uko byaje mu yindi mvugo.

***

Uko umutambagiro mutagatifu muto ukorwa.

Icya mbere: Amategeko ajyanye n'ahantu umuntu agirira umugambi wo gukora umutambagiro (Al Mawaqit).

Al Mawaqit: Ni ahantu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagennye umuntu ugiye mu mutambagiro mukuru n'umuto agirira umugambi.

Uzanyura hamwe muri aho afite umugambi wo gukora umutambagiro mukuru n'umuto; ni itegeko kuri we kuhagirira umugambi, kandi ntibyemewe ko aharenga nta mugambi ahagiriye.

Ariko umuntu uri Makat agirira umugambi wo gukora umugambi mukuru (Hidjat) n'umuto (Umrat) aho ari.

Naho abatuye i Makat ndetse n'undi wagiriye umugambi ariho ari; niho bagirira umugambi. Naho umutambagiro muto (Umrat), barabanza bakava mu mbago z'ubutaka butagatifu, bakabona kugira umugambi wo gukora umutambagiro mutagatifu muto, nk'ahitwa A-Tan'iim n'ahandi.

Umuntu uri mu ndege; atangira kugira umugambi iyo ageze ahateganye n'ahantu bagirira umugambi, niho yitegurira akagira umugambi ndetse akanambara imyambaro yabyo ahateganye n'aho bagirira umugambi; iyo ageze ahateganye naho niho ahita agirira umugambi, ariko ntiyemerewe kubicyereza kugeza aho indege igereye ku butaka. Ashobora no gutangira kuvuga Talbiyat (Labayka Allahuma Labayka,...) mbere y'uko agera ahateganye naho bagirira umugambi kubera gutinya ko yaharenga, kubera umuvuduko w'indege.

ICYA KABIRI: UBURYO BAGIRA UMUGAMBI N'AMATEGEKO ABIGENGA.

Umuntu ushaka kugira umugambi wo gukora umutambagiro mutagatifu ategetswe ibi bikurikira:

Kwiyuhagira: Ni umugenzo wegera kuba itegeko byaba ku bagabo n'abagore kabone n'iyo baba bari mu mihango n'ibisanza.

Kwitera imibavu no kwisiga ibihumura haba mu musatsi we no mu bwanwa bwe. Nta n'icyo byaba bitwaye n'ubwo byahamaho na nyuma yo kugira umugambi. Naho umugore ntibyemewe kuri we kwitera umubavu kubera impumuro yawo, kugira ngo abagabo baziruriwe kumurongora badahumurirwa nawo.

Kwambara imyambaro ya Ihram yabugenewe; ikaba ari umukenyero n'umwitero; ni umugenzo mwiza kuba yaba ari umweru kandi isukuye cyangwa se ari mishya. Ku mugore we yambara imyambaro abonye, ariko itarimo imitako ikurura abagabo, ariko aba akwiye kwirinda kwambara umwambaro upfuka uburanga bwose (Niqab) na ga mu ntoki, gusa yemerewe gutwikira mu buranga bwe n'amaboko ye akoresheje ibindi bitari Niqab.

Kwambara umwambaro wa Ihram bikorwa nyuma y'iswalat yemewe mu mategeko yaba iy'itegeko cyangwa se iy'umugereka, ariko ibyo ntabwo ari itegeko.

Nuko aravuga ati: (LABAYKA LLAHUMA UMRAT: Ndakwitabye Mana Nyagasani nje gukora umutambagiro muto (Umrat), iyo ari gukorera undi umutambagiro muto aravuga ati: (LABAYKA LLAHUMA UMRAT AN FULAN: Ndakwitabye Mana Nyagasani nje gukora umutambagiro muto wa runaka!)

Iyo umuntu ugiye kugira umugambi wo gukora umutambagiro mutagatifu atinya imbogamizi yahura nayo bigatuma atuzuza imihango yose, aba akwiye kubigaragaza igihe ari kugira uwo mugambi akavuga ati: (LABAYKA LLAHUMA UMRAT WA IN HABASANI HABISUN FAMAHILIY HAY'THU HABAS'TANI: Ndakwitabye Mana Nyagasani nje gukora umutambagiro muto (Umrat), ariko nimpura n'imbogamizi, nzahagarikira aho nahuriye nazo); kubera ko igihe cyose abigenje atyo agahura n'imbogamizi ituma atuzuza imihango y'umutambagiro, icyo gihe arekeraho umugambi we, kandi ntabwo abiryozwa.

Iyo arangije arushaho kuvuga Talbiyat: (LABAYKA LLAHUMA LABAYKA, LABAYKA LA SHARIKA LAKA LABAYKA, INAL HAMDA WA NI'IMATA LAKA WAL MUL'KU LA SHARIKA: Ndakwitabye Mana Nyagasani ndakwitabye, ndakwitabye wowe udafite uwo ubangikanye nawe ndakwitabye, mu by'ukuri ishimwe n'ingabire, n'ubwami ni ibyawe wowe udafite uwo ubangikanye nawe)[4], umugabo avuga mu ijwi riranguruye n'umugore akabigenza atyo igihe atari kumwe n'abagabo bemerewe kumurongora. Ni nangombwa ku muntu wagize umugambi wo gukora umutambagiro yamaze no kwambara Ihram kuvuga kenshi ariya magambo (Talbiyat) by'umwihariko igihe ibihe arimo bihindutse cyangwa se yimutse aho yari ari nko kuba yazamuka ahazamuka, cyangwa se akamanuka ahamanuka, cyangwa se ijoro ryinjiye cyangwa se amanywa. Igisobanuro cy'iyi mvugo: LABAYKA bisobanuye ngo ndakwitabye Nyagasani, inshuro nyuma y'iyindi. Bisobanuye ko umuntu yitabye Nyagasani we ndetse yiteguye kumwumvira. "Mu by'ukuri ishimwe n'ingabire n'ubwami byose ni ibyawe. Ishimwe: Ni ibisingizo by'ubutungane bya Allah hamwe n'urukundo umukunda ndetse n'ubuhambare umuharira, iyo abisubiyemo kenshi biba ari ukumuvuga ibigwi. Naho ingabire: Ni ibyo Allah yahaye abagaragu be mu ngabire bifuzaga, n'ibibi yabarinze. Naho imvugo ivuga iti: Ubwami bivuze ngo ubwami ni ubwawe, Allah Nyir'ubutagatifu ni we Mwami wenyine. Naho kuvuga ko ntawe abangikanye nawe, bivuze ko nta n'umwe usangiye na Allah kuri kimwe mu byo Allah yihariye nk'ibisingizo byuzuye, hamwe no kuba ari we wihariye ubwami no kurema no kuba umugenga, ndetse no kuba ari we wenyine ukwiye gusengwa. Ibi wabisanga mu gitabo: {Madj'mu-u Fatawa wa Rasail Al Uthay'min (22/96) mu ncamacye.

Talbiyat tuyitegetswe mu mutambagiro muto (Umrat) guhera uwurimo acyambara imyambaro ya Ihram kugeza atangiye umuzenguruko kuri Al Ka'abat (Twawaf).

Ni itegeko ku muntu wambaye imyambaro ya Ihram kwirinda kugwa mu cyo ari cyo cyose kibujijwe gukorwa n'uyambaye kugeza ayiyambuye.

ICYA GATATU: UBURYO UMUZENGURUKO KURI AL KAABAT UKORWA.

Umuntu wagize umugambi wo gukora umutambagiro muto ni umugenzo mwiza kuri we kubanza ukuguru kw'iburyo igihe agiye kwinjira mu musigiti ndetse akanavuga ubusabe bw'impamo umuntu avuga: "ALLAHUMA FTAH LII AB'WABA RAHMATIKA: Mana Nyagasani mfungurira imiryango y'impuhwe zawe." Ubu busabe nibwo anavuga iyo yinjiye mu musigiti uwo ari wo wose, ntabwo ari umwihariko ku musigiti mutagatifu wa Makat.

Iyo ashatse gutangira gukora umuzenguruko (Twawaf), arekeraho kuvuga LABAYKA, kandi akitera umwitero anyujije mu kwaha. Uburyo bikorwa: Nuko afata umwitero we mu cya kabiri akawunyuza mu kwaha kw'iburyo, n'impande zayo zombi akazipfundikira ku rutugu rw'ibumoso. Iyo arangije gukora umuzenguruko, umwitero we arongera akawusubiza uko wari umeze ataratangira gukora umuzenguruko, kuko kuwunyuza mu kwaha bikorwa mu muzenguruko kuri Al Kaabat gusa.

Iyo arangije yerekera ku ibuye ry'umukara akarisuhuza akoresheje ikiganza cye cy'iburyo akanarisoma, iyo bitamworoheye kurisoma akoresha ikiganza cye maze agasoma ikiganza. Iyo bitamworoheye kurisuhuza n'ikiganza cye, yerekera ku ibuye ry'umukara akarisuhuza n'ikiganza cye aripepeye ariko ntarisome. Ibyiza nuko atabangamira abantu ababyiga ngo arigereho.

Mu gusuhuza iryo buye cyangwa se kuripepera avuga aya magambo; (ALLAHU AKBAR: Allah asumba byose).

Yarangiza akerekera iburyo bwe, Al Kaabat akayishyira mu ruhande rwe rw'ibumoso, yagera ahitwa A-RUKNUL YAMANIY (Inkingi iri mu cyerekezo cya Yemeni), agasuhuza ibuye ry'umukara atarisomye, iyo bitamukundiye yirinda kubyiga abantu agamije kurikoraho, nta n'ubwo aripepera.

Iyo ageze hagati ya A-RUKNUL YAMANI n'ibuye ry'umukara aravuga ati: (RABANA ATINA FI DUN'YA HASANAT WA FIL AKHIRATI HASANAT WA QINA ADHABA NARI: Mana Nyagasani duhe ibyiza muri iyi si, uzanabiduhe ku munsi w'imperuka, uzaturinde ibihano by'umuriro.

Na buri uko anyuze ku ibuye ry'umukara, yerekerayo n'ikiganza cye akavuga ati: ALLAH AKBAR (Allah asumba byose)!

Hanyuma mu yindi mizenguruko asigaje akavuga ubusabe ashatse n'andi magambo yo gusingiza Allah ndetse akanasoma Qur'an.

Umugenzo mwiza nuko mu mizenguruko itatu ya mbere ayigenda atera intambwe zegeranye; naho muri enye zisigaye ntazigende yihuta ahubwo akagenda nkuko agenda bisanzwe.

Iyo asoje gukora umuzenguruko, yerekeza ahitwa Maqam Ibrahim, maze agasoma umurongo wa Qur'an ugira uti: (WATAKHIDHU MIN MAQAMI IBRAHIM MUSWALA: Kandi ahantu Ibrahim yahagaze mujye muhasalira); [Surat Al Baqarat: 125]. Yarangiza agasali raka ebyiri inyuma yaho igihe bimworoheye, iyo bitamukundiye asalira ahandi yabona hose mu musigiti, kuri Raka ya mbere nyuma ya Suratul Fatihat agasoma: (QUL YA AYUHAL KAFIRUNA): Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bahakanyi! [Surat Al Kafiruna: 1] Naho ku ya kabiri nyuma ya Suratul Fatihat agasoma: (QUL HUWA LLAHU AHAD): Vuga (yewe Muhamadi) uti “We ni Allah, umwe Rukumbi, [Surat Al Ikhlaasw: 1]

ICYA KANE: UBURYO KUGENDA HAGATI YA SWAFAT NA MAR'WA BIKORWA.

Iyo asoje umuzenguruko kuri Al Kaabat, ndetse no gusali raka ebyiri, yerekeza ahitwa Mas'a, yakegera hafi ya Swafa agasoma uyu murongo ugira uti: (INA SWAFA WAL MAR'WAT MIN SHA'AIRILLAHI: Mu by'ukuri Swafa na Mar'wa ni bimwe mu bimenyetso bya Allah) [Surat Al Baqarat: 158]. Yarangiza akavuga ati: "Mpereye ku cyo Allah yahereyeho." "Mpereye aho Allah yahereye avuga" [12] [12] Yakiriwe na Muslim, kuri nimero (1218).

Hanyuma akazamuka Swafa kugeza aho areba kuri Al Ka'abat cyangwa se mu cyerekezo cyayo akayerekera, maze agashimangira ko Allah ari umwe rukumbi akanavuga ati: ALLAHU AK'BAR hanyuma akavuga ati: (LA ILAHA ILA LLAHU WAH'DAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MULKU WALAHUL HAMDU, WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR. LA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU, AN'DJAZA WA'ADAHU, WA NASWARA ABDAHU, WA HAZAMAL AH'ZABA WAHDAHU: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe, niwe nyir'ubwami n'ishimwe, kandi niwe ufite ubushobozi kuri buri kintu. Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah wenyine, yasohoje isezerano rye, atabara umugaragu we, ndetse anatsinda intambara y'udutsiko wenyine." ibi abisubiramo inshuro eshatu, akanasaba ubusabe nyuma yaho (mbere y'uko atangira kugenda). "LA ILAHA ILA LLAHU WAH'DAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MULKU WALAHUL HAMDU, WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR. LA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU, AN'DJAZA WA'ADAHU, WA NASWARA ABDAHU, WA HAZAMAL AH'ZABA WAHDAHU: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe, niwe Nyir'ubwami n'ishimwe, kandi niwe ufite ubushobozi kuri buri kintu. Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah wenyine, yasohoje isezerano rye, atabara umugaragu we, ndetse anatsinda intambara y'udutsiko wenyine." ibi abisubiramo inshuro eshatu. [13] [13] Yakiriwe na Muslim, kuri nimero (1218).

Yarangiza akamanuka kuri Swafa akerekeza Mar'wat agenda, yagera ahari ikimenyetso cy'ibara ry'icyatsi akagenda yihuta atera intambwe, yagera ku kimenyetso cya kabiri, akagenda bisanzwe. Ntabwo byemewe ku bagore kwihuta cyane.

Iyo ageze Mar'wat yemerewe gukora nk'ibyo yakoze ari kuri Swafa.

Yarangiza akamanuka Mar'wat akerekeza Swafa agenda n'amaguru, yagera ku kimenyetso cy'ibara ry'icyatsi akagenda atera intambwe yihuta, yagera ku kimenyetso cya kabiri cy'ibara ry'icyatsi akagenda ingendo isanzwe.

Uko niko abigenza kugeza yuzuje inshuro zirindwi; kugenda aturutse Swafa yerekeza Maruwa bibarwa nk'inshuro imwe, no kugaruka avuye Mar'wat ajya Swafa ni indi nshuro

Hanyuma mu kuzenguruka kwe hagati ya Swafa na Mar'wat asoma ubusabe n'amagambo yo gusingiza Allah ashatse, ndetse akanasoma Qur'an.

ICYA GATANU: UBURYO UMUNTU YOGOSHAMO UMUSATSI WE WOSE CYANGWA SE AKAWUGABANYA.

Umuntu uri gukora umutambagiro muto iyo arangije kuzenguruka kuri Al Ka'abat no kuzenguruka hagati ya Swafa na Mar'wat, aba ategetswe kogosha umusatsi we wose cyangwa se akawugabanya iyo ari umugabo, ariko umugenzo mwiza dukomora ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko kogosha cyangwa se kugabanya agomba kubikora ku mutwe we wose.

Gusa kumaraho umusatsi wose nibyo byiza kuruta kugabanya, cyeretse iyo igihe cy'umutambagiro mukuru (Hidjat) cyegereje ku buryo umusatsi we waba utaramera; icyo gihe nibwo yemerewe kugabanya.

Naho ku mugore agabanya impera z'umusatsi ahareshya n'urugingo rumwe rw'urutoki.

IBIBUJIJWE KU MUNTU WAMBAYE IHRAM.

Ibujijwe ku muntu wambaye Ihram ni ibi bikurikira:

Kogosha umusatsi we cyangwa se kuwugabanya, cyangwa se kuwupfura ahari ho hose ku mubiri we.

Guca inzara zaba zose cyangwa se zimwe muri zo, zaba iz'amano cyangwa se iz'intoki.

Gutwikira umutwe n'ikintu gifashe ku mutwe nk'ingofero n'ikiremba, cyangwa se kwitwikiriza ikindi gitambaro, cyangwa se ikindi wifubitse, cyangwa se ikarito cyangwa se n'ibindi umuntu yakifashisha agamije kwambika umutwe we. Ariko ibi ni umwihariko w'igitsinagabo ntihavugwamo igitsinagore.

Kwambara imyambaro isanzwe, ijyanye n'igice cyo ku mubiri yambitse nk'ikanzu, ipantalo, ishati, amasogiti, ndetse na ga. Ibi nabyo ni umwihariko ku bagabo ntihavugwamo igitsinagore; gusa cyo kibujijwe ibi bikurikira:

Kwambara Niqab n'ibindi bisa nkayo, ariko ntibikuraho guhisha uburanga bwe igitsinagabo cyemerewe kumurongora mu buryo busanzwe, ariko ntiyemerewe kwambara igitwikira umutwe we wose kuko nta gihamya yabyo dufite.

Kwambara ga mu biganza bye, gusa ategetswe kwambika amaboko ye mu mwitandiyo we imbere y'abagabo bemerewe kumurongora.

Kwisiga imibavu ku mubiri we cyangwa se kwambara Ihram.

Kwica umuhigo w'inyamaswa yo ku butaka no kuyihiga kabone n'ubwo atayica.

Kurambagiza yaba abyikorera ubwe cyangwa se ari undi arambagiriza.

Gushyingiranwa.

Gukora ibibanziriza imibonanano mpuzabitsina nko gusomana, cyangwa se gukorakoranaho birimo no kwifuza imibonano.

Gukora imibonano mpuzabitsina.

Incamacye y'ibikorwa byo mu mutambagiro muto (wayisanga ku gifuniko cy'igitabo cyangwa se ku rupapuro rwa nyuma).

Kwiyuhagira.

Kwisiga umubavu

Kwambara imyambaro ya Ihram.

Ihram ni ukugira umugambi wo gutangira ibikorwa byo mu muhango w'umutambagiro mutagatifu.

Talbiyat: ni ukuvuga Labayka,...

Kuzenguruka kuri Al Kaabat

Gusali raka ebyiri nyuma ya Maqam Ibrahim.

Kugenda hagati ya Swafa na Mar'wat.

Kogosha umusatsi wose cyangwa se kuwugabanya. Allah niwe Mumenyi uhebuje, kandi Allah nahe amahoro n'imigisha Intumwa yacu Muhamadi.