المختصر في صفة الحج
INCAMACYE Y'UBURYO UMUTAMBAGIRO MUKURU (HIDJA) UKORWA. Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah Nyagasani umurezi n'umuremyi w'ibiremwa byose, amahoro n'imigisha bisakare ku Ntumwa yacu Muhamad, n'umuryango wayo n'abasangirangendo bayo bose.
INCAMACYE Y'UBURYO UMUTAMBAGIRO MUKURU (HIDJA) UKORWA. Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah Nyagasani umurezi n'umuremyi w'ibiremwa byose, amahoro n'imigisha bisakare ku Ntumwa yacu Muhamad, n'umuryango wayo n'abasangirangendo bayo bose.
Nyuma y'ibyo:
Ubu ni ubutumwa bugufi ku byerekeranye n'uburyo umutambagiro mukuru (Hidjat) ukorwa, twaharaniye muri ubu butumwa kugaragaza iby'ingenzi uri gukora uyu mutambagiro aba acyeneye.
Allah niwe dusaba ko yabugira ubukozwe kubera we Nyir'ubutagatifu, kandi bukagirira akamaro abayisilamu bose.
Akanama k'ubumenyi mu muryango ushinzwe gusakaza inyigisho za Kisilamu mu ndimi zitandukanye.
UMUSOGONGERO.
IBISABWA KUGIRA NGO IBIKORWA UMUNTU AKOZE BYEMERWE NA ALLAH.
Igikorwa ntigishobora kwemerwa imbere ya Allah Nyir'ubutagatifu cyeretse hubahirijwe ibintu bibiri:
Kuba gikozwe kubera Allah; umuntu akagikora agamije kwishimirwa na Allah gusa ndetse n'ingororano zo ku munsi w'imperuka; Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati: (Kandi (no mu bitabo byabo) nta kindi bari barategetswe kitari ukugaragira Allah, bakaba ari we biyegurira wenyine, bahozaho iswalat, ndetse bakanatanga amaturo. Kandi iryo ni ryo dini ritunganye) [1]. [Surat Al Bayyinat:5] Bisobanuye ngo: Niwe wenyine biyeguriye kandi baneguriye ibikorwa bamukorera, bateye umugongo ibindi byose bitari we. Tafsir A-Si'idiy (paji 538).
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nayo yaravuze iti: "Mu by'ukuri ibikorwa byose bishingira ku mugambi bikoranywe, na buri wese azahembwa hashingiwe ku mugambi yagize." [2] [2] Yakiriwe na Bukhari kuri nimero (1), na Muslim kuri nimero (1907).
Gukurikiza umuyoboro w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu mvugo no mu bikorwa; Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzahimba muri iri dini ryacu ibitaririmo, bizamugarukira." [3] No mu yindi mvugo iragira iti: "Uzakora igikorwa kinyuranye n'ibyo twigishije, kizamugarukira." [4] [3] Yakiriwe na Bukhari, kuri nimero (2697), na Muslim kuri nimero (1718). [4] Yakiriwe na Muslim kuri nimero (1718).
***
ICYA MBERE: AMATEGEKO AJYANYE N'AHANTU UMUNTU AGIRIRA UMUGAMBI WO GUKORA UMUTAMBAGIRO (MAWAQIT):
Al Mawaqit: Ni ahantu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagennye umuntu ugiye mu mutambagiro mukuru cyangwa se umuto agirira umugambi.
Uzanyura hamwe muri aho afite umugambi wo gukora umutambagiro mukuru cyangwa se umuto; ni itegeko kuri we kuhagirira umugambi, kandi ntibyemewe ko aharenga nta mugambi ahagiriye.
Ariko umuntu uri Makat agirira umugambi wo gukora umugambi mukuru (Hidjat) n'umuto (Umrat) aho ari hose.
Naho abantu bari i Makat n'abahatuye, bagirira umugambi wo gukora umutambagiro mukuru i Makat, naho umutambagiro muto ushaka kuwukora we abanza akajya aho awugirira akaba ariho awugirira nk'ahitwa A-Taniim n'ahandi.
Naho umuntu uri mu ndege; atangira kugira umugambi iyo ageze ahateganye n'ahantu bagirira umugambi, niho yitegurira akagira umugambi ndetse akanambara imyambaro yabyo ahateganye n'aho bagirira umugambi; iyo ageze ahateganye naho niho ahita agirira umugambi, ariko ntiyemerewe kubicyereza kugeza aho indege igereye ku butaka. Ashobora no gutangira kuvuga Talbiyat (Labayka Allahuma Labayka,...) mbere y'uko agera ahateganye naho bagirira umugambi kubera gutinya ko yaharenga, kubera umuvuduko w'indege.
ICYA KABIRI: AMOKO Y'IMIGENZO Y'UMUTAMBAGIRO MUTAGATIFU N'AMATEGEKO AYIGENGA.
Imigenzo yo mu mutambagiro mutagatifu (Hajj) irimo amoko atatu: Tamatu'u, Ifrad na Qirani.
Ubwoko bwa Tamatu'u ni bwo bwiza kurusha ubundi, ku muntu waje atitwaje igitambo; bukaba busobanuye kuba umuntu yagira umugambi wo gukora umutambagiro muto (Umrat) mu mezi asanzwe akorwamo umutambagiro, akazenguruka kuri Al Ka'abat, ndetse no hagati ya Swafa na Maruwa, noneho akiyambura imyambaro ye y'umutambagiro mutagatifu (Ihram), hanyuma agahita agira umugambi wo gukora umutambagiro mukuru muri uwo mwaka.
Naho ubwoko bwa Ifrad: Ni ukuba umuntu yagambirira gukora umutambagiro mukuru wonyine, yagera Makat, akaba yemerewe gukora umuzenguruko kuri Al Ka'abat akihagera, ntiyogoshe umusatsi we cyangwa se ngo awugabanye, ndetse ntaniyambure imyambaro ye yo mu mutambagiro mutagatifu (Ihram), ahubwo agakomeza kuyambara no kugira umugambi kugeza amaze gutera amabuye ku munsi w'irayidi. Aramutse anakereje kuzenguruka hagati ya Swafa na Maruwa akazabikora nyuma yo kuzenguruka kuri Al Ka'abat yitiriwe umutambagiro (Twawaf Al Ifadwat), ntacyo bitwaye.
Naho umutambagiro wo mu bwoko bwa Qiranu: Ni ukuba umuntu yagira umugambi wo gukora umutambagiro mukuru n'umuto mu gihe kimwe akaba yavuga ati: Mana Nyagasani ndakwitabye nje gukora umutambagiro muto n'umukuru.
Ibikorwa umuntu uri mu mutambagiro wo mu bwoko bwa Qiran akora ni nk'ibyo uri gukora uwo mu bwoko bwa Ifrad akora, usibye ko ukora uwa Qiran abaga igitambo, mu gihe ukora uwa Ifrad nta gitambo atanga.
ICYA GATATU: UBURYO UMUNTU USHAKA GUKORA UMUTAMBAGIRO MUTAGATIFU AGIRA UMUGAMBI N'AMATEGEKO ABIGENGA.
Umuntu ushaka kugira umugambi wo gukora umutambagiro mutagatifu ategetswe ibi bikurikira:
1-Kwiyuhagira: Ni umugenzo mwiza wegera kuba itegeko byaba ku bagabo cyangwa se ku bagore kugeza no ku bari mu mihango n'ibisanza.
2-Kwisiga umubavu n'ibindi bihumura nk'amavuta n'ibindi, akabyisiga mu mutwe we, no mu bwanwa bwe, kabone n'iyo byamusigaraho nyuma y'icyo gihe cyo kugira umugambi wo gukora umutambagiro mutagatifu. Naho umugore ntiyemerewe kwisiga ibihumura, kubera iyo mpumuro yabyo, kugira ngo adahumurira abagabo bemerewe kumurongora.
3.Kwambara imyambaro yambarwa mu mutambagiro mutagatifu (Ihram); ikaba igizwe n'umucyenyero n'umwitero, ariko umugenzo mwiza nuko ikwiye kuba ari umweru, ifite isuku cyangwa se ari mishya. Umugore we yambara imyambaro ashatse ariko akirinda imyambaro y'imitako ituma bamurangarira, gusa ategetswe kutambara imyambaro imuhisha uburanga bwe (Niqab), ndetse n'iyo bambara mu ntoki (ga), cyeretse mu bindi bihe nibwo abyemerewe.
4. Kugira umugambi bikorwa nyuma yo gusali iswalat yemewe yaba iy'itegeko cyangwa se iy'umugereka, ariko ntabwo ari itegeko.
Iyo arangije aravuga ati: (LABAYKA LLAHUMA UMRATAN: Nyagasani Mana nkwitabye nje gukora umutambagiro muto) niba ari wo ari gukora, cyangwa se akavuga ati: (LABAYKA LLAHUMA UMRATAN WA HAJJAN: Nyagasani Mana nkwitabye nje gukora umutambagiro muto n'umukuru, igihe yakoze umutambagiro wo mu bwoko bwa Qiran twabonye hejuru.
Iyo umuntu ugiye kugira umugambi atinya ko yazahura n'imbogamizi yatuma atuzuza ibikorwa bye, biremewe ko mu kugira umugambi avuga ati: (...Nimpura n'imbogamizi imbuza gukomeza, ubwo aho niho nzaba ngarukiye), kubera ko igihe cyose abivuze gutyo agahura n'imbogamizi imubuza gukomeza ibikorwa bye, icyo gihe ahagararira aho kandi nta cyiru asabwa.
Hanyuma akavuga cyane Talbiyat (LABAYKA LLAHUMA LABAYKA, LABAYKA LA SHARIKA LAKA LABAYKA, INAL HAMDA WA A-NI'IMATA LAKA WAL MUL'KA, LA SHARIKA LAKA: Ndakwitabye Mana Nyagasani ndakwitabye, Ndakwitabye wowe udafite uwo abangikanye nawe, mu by'ukuri ikuzo n'ishimwe n'ingabire ndetse n'ubwami ni ibya we wowe udafite uwo abangikanye nawe) [5], umugabo abivuga mu ijwi riranguruye n'umugore ni nk'uko igihe atari kumwe n'abagabo baziruriwe kumurongora. Ni ngombwa kandi ku muntu ugize umugambi wo gukora umutambagiro mutagatifu mukuru kuvuga Talbiyat kenshi by'umwihariko igihe avuye aho yari ari yimukiye ahandi, cyangwa se avuye mu bihe bimwe agiye mu bindi nk'igihe ageze ahazamuka hirengeye, cyangwa se amanutse ahamanuka cyangwa se ijoro rije, cyangwa se amanywa aje. [5] Igisobanuro cyo kuba umuntu yavuga ati: LABAYKA, bivuze ngo ndakwitabye Nyagasani, inshuro imwe nyuma y'indi, bisobanuye ko umuntu yitabye kandi yumviye Nyagasani we ibyo yamutegetse. "INAL HAMDA WA NI'IMATA LAKA WAL MUL'KU: Ijambo Al Hamdu rivuze ibisingizo bya Allah byose bigaragaza ubutungane bwuzuye, ukabivuga hamwe n'uko ubikunze kandi ubyubaha, iyo umuntu abisubiyemo kenshi rero biba bibaye gusingiza. Naho ijambo NI'IMAT: Ni ingabire zose Allah yahundagaje ku bagaragu be nko kubaha ibyo bifuza, no kubarinda ibyo banga. Naho ijambo WAL MULKU bisobanuye ngo ubwami bwose ni ubwawe, kubera ko Allah ari we Mwami wenyine. Naho ijambo LA SHARIKA LAHU bivuze ko nta n'umwe uhuje na Allah Nyir'ubutagatifu ibyo yihariye nk'ibisingizo byuje ubutungane, no kuba ari we wenyine ufite ubwami, no kurema, no kugenera ibiremwa ndetse no kugaragirwa. Majumu'ul Fatawa wa Rasa'il Al Uthaymin (22/96) mu ncamacye.
Kuvuga TALBIYAT mu mutambagiro muto ni itegeko igihe umuntu agize umugambi kugeza atangiye umuzenguruko kuri Al Ka'abat (Twawaf), ndetse no mu mutambagiro mukuru kuva agize umugambi kugeza atangiye gutera amabuye ku munsi w'irayidi.
Ni itegeko ku muntu ugize umugambi wo gukora umutambagiro mutagatifu kwirinda gukora kimwe mu byo abujijwe kugeza asoje ibikorwa by'umutambagiro mutagatifu.
ICYA KANE: IBYO UMUNTU WAGIZE UMUGAMBI WO GUKORA UMUTAMBAGIRO AZIRIRIJWE.
Ibibujijwe ku muntu wagize umugambi wo gukora umutambagiro mutagatifu ni ibi bikurikira:
1. Kogosha umusatsi cyangwa se kuwugabanya cyangwa se kuwupfura aho waba warameze hose ku mubiri.
2- Guca inzara zose cyangwa zimwe muri zo ku birenge cyangwa se ku ntoki.
3. Gutwikira umutwe n'ibintu biwufasheho nk'ingofero, ikiremba, n'ikindi gitambaro, cyangwa se ishuka, cyangwa se ikarito n'ibindi umuntu yakoresha agamije kwitwikira, ariko ibi ni umwihariko ku bagabo hatarimo abagore.
4. Kwambara imyambaro isanzwe ijyanye n'imiterere y'umubiri wa nyirayo mu miterere ye imenyerewe: Nk'imyambaro idodesheje, ipantalo, ishati, amasogisi, ga; ibi bikaba ari umwihariko ku bagabo hatarimo abagore, kuko bo ibyo babujijwe ni ibi bikurikira:
a. Kwambara imyambaro ipfuka mu buranga nka Niqab cyangwa se Burka cyangwa se n'iyindi ipfuka mu buranga, ahisha uburanga bwe igihe ari kumwe n'abagabo baziruriwe ku murongora, mu buryo bumenyerewe bwo guhisha uburanga, n'iyo icyo yitwikiriye cyagera mu buranga bwe, nta kindi ategetswe gushyira ku mutwe we nko kuba yashyiraho ikibuza wa mwambaro kugera mu maso he, kuko nta gihamya yabyo tubifitiye.
b. Kwambara amasogisi yo ku ntoki (gant) mu biganza bye byombi, ahubwo yahisha ibiganza ibye abishyira mu byo yambaye igihe ari kumwe n'abagabo baziruriwe kumurongora.
5.Kwisiga imibavu n'ibindi bihumura ku mubiri cyangwa se ku myambaro umuntu yambara yagize umugambi wo gukora umutambagiro mutagatifu.
6. Kwica inyamaswa cyangwa se kuyihiga n'iyo umuntu yaba atagambiriye kuyica.
7.Kurambagiza waba ari wowe ubyikorera cyangwa se ubikorera undi.
8. Gukora amasezerano yo kubana hagati y'umugabo n'umugore (Nikah).
9.Kwishimisha k'uwo mwashakanye, n'iyo mutahuza ibitsina, nko gusomana, no kumukorakoraho ubikoranye ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
10. Gukora imibonano mpuzabitsina.
***
ICYA GATANU: UKO KUZENGURUKA KURI AL KAABAT BIKORWA.
Iyo umuntu wagize umugambi wo gukora umutambagiro mutagatifu yinjiye mu musigiti mutagatifu, ni umugenzo mwiza kuri we kwinjira abanje ukuguru kwe kw'indyo maze akavuga ubusabe bugira buti: "ALLAHUMA F'TAH LII AB'WABA RAHMATIKA: Mana Nyagasani nyugururira amarembo y'impuhwe zawe." Ubu busabe abuvuga iyo yinjiye mu musigiti uwo ari wo wose, ntabwo ari umwihariko w'umusigiti mutagatifu wa Maka.
Iyo ashatse guhita akomereza ku muzenguruko kuri Al Ka'abat yambara umwitero mu buryo bwitwa Idw'twiba-u. Ubwo buryo ni ukwitero umwitero uwunyujije munsi y'ukwaha kw'iburyo hanyuma ukawupfundika hejuru y'urutugu rw'ibumoso. Iyo asoje kuzenguruka Al Ka'abat wa mwitero we awusubiza uko wari uri ataratangira umuzenguruka, kuko ubu buryo bukoreshwa mu kuzenguruka Al Ka'abat (Twawaf) gusa.
Iyo arangije yerekera ku ibuye ry'umukara akarisuhuza akoresheje ikiganza cye cy'iburyo akanarisoma, iyo bitamworoheye kurisoma akoresha ikiganza cye maze agasoma ikiganza. Iyo bitamworoheye kurisuhuza n'ikiganza cye, yerekera ku ibuye ry'umukara akarisuhuza n'ikiganza cye aripepeye ariko ntarisome. Ibyiza nuko atabangamira abantu ababyiga ngo arigereho.
Mu gusuhuza iryo buye cyangwa se kuripepera avuga aya magambo; (ALLAHU AKBAR: Allah asumba byose).
Yarangiza akerekera iburyo bwe, Al Ka'abat akayishyira mu ruhande rwe rw'ibumoso, yagera ahitwa A-RUKNUL YAMANIY (Inkingi iri mu cyerekezo cya Yemeni), agasuhuza ibuye ry'umukara atarisomye, iyo bitamukundiye yirinda kubyiga abantu agamije kurikoraho, nta n'ubwo aripepera.
Iyo ageze hagati ya A-RUKNUL YAMANI n'ibuye ry'umukara aravuga ati: (RABANA ATINA FI DUN'YA HASANAT WA FIL AKHIRATI HASANAT WA QINA ADHABA NARI: Mana Nyagasani duhe ibyiza muri iyi si, uzanabiduhe ku munsi w'imperuka, uzaturinde ibihano by'umuriro.
Na buri uko anyuze ku ibuye ry'umukara, yerekerayo n'ikiganza cye akavuga ati: ALLAH AKBAR (Allah asumba byose)!
Hanyuma mu yindi mizenguruko asigaje akavuga ubusabe ashatse n'andi magambo yo gusingiza Allah ndetse akanasoma Qur'an.
Umugenzo mwiza nuko mu mizenguruko itatu ya mbere ayigenda atera intambwe zegeranye; naho muri enye zisigaye ntazigende yihuta ahubwo akagenda nkuko agenda bisanzwe.
Iyo asoje gukora umuzenguruko, yerekeza ahitwa Maqam Ibrahim, maze agasoma umurongo wa Qur'an ugira uti: (...Kandi tunabategeka ko aho Aburahamu yahagararaga (Maqam Ibrahim)[1] muhagira ahantu ho gusengera...) [Surat Al Baqarat: 125]. Yarangiza agasali raka ebyiri inyuma yaho igihe bimworoheye, iyo bitamukundiye asalira ahandi yabona hose mu musigiti, kuri Raka ya mbere nyuma ya Suratul Fatihat agasoma: (QUL YA AYUHAL KAFIRUNA: Vuga (yewe Muhamadi) uti: “Yemwe bahakanyi!) [Surat Al Kafiruna: 1] Naho ku ya kabiri nyuma ya Suratul Fatihat agasoma: (QUL HUWALLAHU AHAD: Vuga (yewe Muhamadi) uti: “We ni Allah, umwe Rukumbi”) [Surat Al Ikhlaasw: 1]
ICYA GATANDATU: UBURYO KUZENGURUKA HAGATI YA SWAFA NA MAR'WA (SA'AYI) BIKORWA.
Iyo asoje umuzenguruko kuri Al Ka'abat, ndetse no gusali raka ebyiri, yerekeza ahitwa Mas'a, yakegera hafi ya Swafa agasoma uyu murongo ugira uti: (Mu by’ukuri (imisozi ya) Swafa na Maruwa ni bimwe mu bimenyetso bya Allah...) [Surat Al Baqarat: 158] Hanyuma akavuga ati: "Mpereye ku cyo Allah yahereyeho." [6] [6] Yakiriwe na Muslim, nimero (1218)
Yarangiza akazamuka Swafa aho areba Al Ka'abat cyangwa se icyerekezo cyayo akayerekera, agahamya ko Imana ari imwe (Tawhid), ndetse akanayikuza (Allah Akbar), maze akavuga ati: LA ILAHA ILA LLAH WAH’DAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MUL’KU WALAHUL HAMDU, WA HUWA ALA KULI SHAY-IN QADIR. LA ILAHA ILA LLAH WAH’DAHU AN'DJAZA WA'ADAHU WA NASWARA AB'DAHU WA HAZAMAL AH'ZABA WAH'DAHU : Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah wenyine udafite uwo babangikanye, ni we Nyir’ubwami ninawe ukwiye ishimwe n’ikuzo, kandi afite ubushobozi bwa buri kimwe. Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah wenyine, yubahirije isezerano, atabara umugaragu we, atsinda amatsinda y'abahakanyi yari yiteranyije hamwe wenyine." Hanyuma hagati aho agasaba, akavuga nk'ibi avuze inshuro eshatu [7] [7] Yakiriwe na Muslim nimero (1218).
Yarangiza akamanuka kuri Swafa akerekeza Mar'wat agenda, yagera ahari ikimenyetso cy'ibara ry'icyatsi akagenda yihuta atera intambwe, yagera ku kimenyetso cya kabiri, akagenda bisanzwe. Ntabwo byemewe ku bagore kwihuta cyane.
Iyo ageze Mar'wat yemerewe gukora nk'ibyo yakoze ari kuri Swafa (igika cya kabiri).
Yarangiza akamanuka Mar'wat akerekeza Swafa agenda n'amaguru, yagera ku kimenyetso cy'ibara ry'icyatsi akagenda atera intambwe yihuta, yagera ku kimenyetso cya kabiri cy'ibara ry'icyatsi akagenda ingendo isanzwe.
Uko niko abigenza kugeza yujuje inshuro zirindwi; kugenda aturutse Swafa yerekeza Maruwa bibarwa nk'inshuro imwe, no kugaruka avuye Mar'wat ajya Swafa iba ibaye indi nshuro.
Hanyuma mu kuzenguruka kwe hagati ya Swafa na Mar'wat asoma ubusabe n'amagambo yo gusingiza Allah ashatse, ndetse akanasoma Qur'an.
ICYA KARINDWI: UBURYO BWO KOGOSHA UMUSATSI CYANGWA SE KUWUGABANYA.
Umuntu uri gukora umutambagiro muto iyo arangije kuzenguruka kuri Al Ka'abat no kuzenguruka hagati ya Swafa na Mar'wat, aba ategetswe kogosha umusatsi we wose cyangwa se akawugabanya iyo ari umugabo, ariko umugenzo mwiza dukomora ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko kogosha cyangwa se kugabanya agomba kubikora ku mutwe we wose.
Gusa kumaraho umusatsi wose nibyo byiza kuruta kugabanya, cyeretse iyo igihe cy'umutambagiro mukuru (Hidjat) cyegereje ku buryo umusatsi we waba utaramera; icyo gihe nibwo yemerewe kugabanya.
Naho ku mugore agabanya impera z'umusatsi ahareshya n'urugingo rumwe rw'urutoki.
Naho uwagize umugambi wo gukora umutambagiro mutagatifu wo mu bwoko bwa Ifrad cyangwa se uwo mu bwoko bwa Qiran, we ntiyogosha umusatsi cyeretse ku munsi w'irayidi nyuma yo gutera amabuye kuri Jamaratul Aqabat.
Aha niho umuntu wagiye mu mutambagiro muto asoreza ibikorwa bye, ndetse n'uwagiye gukora umutambagiro wo mu bwoko bwa Tamatu'i.
UBURYO UMUTAMBAGIRO MUTAGATIFU MUKURU (HIDJA) UKORWAMO.
Icya mbere: Kugira umugambi wo gukora umutambagiro mukuru (Hidjat).
Ni umugenzo mwiza ku muntu wifuza gukora umutambagiro mutagatifu mukuru wa Hijat, ko agira uwo mugambi ku gasusuruko ko ku munsi witwa Tar'wiyat, ukaba ari umunsi wa munani w'ukwezi kwa cumi na biri (Dhul hijat), akawugirira aho ari ashaka guhagurukira ajya gukora imihango ya Hidjat), niba ari i Makat cyangwa se ari hino y'ahantu habugenewe ho kugirira uwo mugambi (Mawaqit), iyo bitamushobokeye awugirira aho habugenewe aba ari bunyure.
Igihe agize umugambi wo gukora umutambagiro mutagatifu akora nk'ibyo akora igihe agize umugambi wo gukora umutambagiro mutagatifu muto; nko kwiyuhagira, kwisiga umubavu, gusali. Akagira umugambi wo gukora umutambagiro mutagatifu mukuru akanavuga (Labayka llahuma labayka), n'uburyo ivugwamo mu mutambagiro mutagatifu mukuru ni nk'uburyo ivugwamo mu mutambagiro mutagatifu muto usibye ko mu mukuru yongeramo ijambo rigira riti: (Labayka Hadjan: Mana Nyagasani ndakwitabye nje gukora umutambagiro mutagatifu mukuru) aho kuvuga ngo (Labayka Umratan: Mana Nyagasani ndakwitabye nje gukora umutambagiro mutagatifu muto).
Iyo umuntu ugiye kugira umugambi atinya ko yazahura n'imbogamizi yatuma atuzuza ibikorwa bye, biremewe ko mu kugira umugambi avuga ati: (...Nimpura n'imbogamizi imbuza gukomeza, ubwo aho niho nzaba ngarukiye), kubera ko igihe cyose abivuze gutyo agahura n'imbogamizi imubuza gukomeza ibikorwa bye, icyo gihe ahagararira aho kandi nta cyiru asabwa.
Hanyuma akavuga kenshi Talbiyat (LABAYKA LLAHUMA LABAYKA, LABAYKA LA SHARIKA LAKA LABAYKA, INAL HAMDA WA A-NI'IMATA LAKA WAL MUL'KA, LA SHARIKA LAKA: Ndakwitabye Mana Nyagasani ndakwitabye, Ndakwitabye wowe udafite uwo abangikanye nawe, mu by'ukuri ikuzo n'ishimwe n'ingabire ndetse n'ubwami ni ibya we wowe udafite uwo abangikanye nawe) [5], umugabo abivuga mu ijwi riranguruye n'umugore ni nk'uko igihe atari kumwe n'abagabo baziruriwe kumurongora. Ni ngombwa kandi ku muntu ugize umugambi wo gukora umutambagiro mutagatifu mukuru kuvuga Talbiyat kenshi by'umwihariko igihe avuye aho yari ari yimukiye ahandi, cyangwa se avuye mu bihe bimwe agiye mu bindi nk'igihe ageze ahazamuka hirengeye, cyangwa se amanutse ahamanuka cyangwa se ijoro rije, cyangwa se amanywa aje.
Yemerewe gukomeza kuvuga Talbiyat kugeza atangiye gutera amabuye kuri Jamarat ku munsi w'irayidi.
Ni itegeko ku muntu wambaye imyambaro ya Ihram kwirinda kugwa mu cyo ari cyo cyose kibujijwe gukorwa n'uyambaye kugeza ayiyambuye.
***
ICYA KABIRI: KURARA AHITWA MINA.
Ikindi nuko ari umugenzo mwiza ko ku munsi wa munani yerekeza ahitwa Mina, akaba ariho asalira iswalat yo kumanywa (Adhuhur), n'iyo kugicamunsi (Al Asri), n'iya nimugoroba (Al Maghrib) ndetse n'iya nijoro (Al Isha) n'iyo mu rukerera (Al Fajri), zose akazisali agabanya umubare wa raka zazo ariko ntazifatanye, kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga iri Mina yagabanyaga umubare wa raka z'iswalat ariko ntizifatanye.
ICYA GATATU: GUHAGARARA AHITWA ARAFAT NO KURARA AHITWA MUZDALIFAT.
Iyo izuba rirashe ku munsi wa cyenda, icyo gihe ava Mina akajya Arafat agashyikira ahitwa Namirat kugeza izuba rirenze mu cya kabiri cy'ikirere ku manywa iyo bimukundiye, iyo bitamukundiye ntacyo bitwaye (yashyikira aho ari ho hose Arafat), kubera ko gushyikira Namirat ni umugenzo mwiza utari itegeko.
Iyo izuba rirenze mu cya kabiri cy'ikirere asali iswalat ya Adhuhuri n'iya Al Aswri raka ebyiri, ebyiri, akazifatanya azibanje mu gihe cya Adhuhuri nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nayo ari ko yabigenje.
Hanyuma nyuma yo gusali agahugira mu gusingiza Allah, n'ubusabe no gutakambira Allah Nyir'ubutagatifu, no kumusaba ibyo ashatse azamuye amaboko ye kandi yerekeye Qiblat.
Ubusabe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakundaga gusaba kenshi iyo yabaga iri ahantu nk'aho yaragiraga iti: "LA ILAHA ILA LLAHU, WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MULKU, WA LAHUL HAMDU, WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa uretse Allah wenyine, udafite uwo babangikanye, niwe Nyir'ubwami n'ikuzo, kandi niwe ufite ubushobozi kuri buri kintu."
Iyo ananiwe akaba ashaka kuganira na bagenzi be ibiganiro ngirakamaro cyangwa se gusoma ibyamworohera mu bitabo ngirakamaro by'umwihariko ibyerekeye ingabire za Allah n'inema ze, kugira ngo bimwongerere kwiringira Allah kuri uwo munsi nabyo biba ari byiza kuri we, hanyuma akongera akibombarika kwa Allah akanamusaba. Akwiye kandi gushishikarira kudata igihe amasaha izuba ryenda kurenga agasaba Allah cyane, kubera ko ubusabe bwiza ari ubusabe umuntu asabye ku munsi wa Arafat.
Iyo izuba rirenze ku munsi wa Arafat ajya ahitwa Muzdalifat.
Iyo agezeyo asali iswalat yo ku mugoroba (AL Maghrib) raka eshatu, naho iya nijoro (Al Isha-i) agasali raka ebyiri azifatanyije.
Ariko iyo atinya ko ari bugere Muzdalifat acyererewe igihe cy'iswala ya nijoro (Al Isha-i) cyarenze, icyo gihe arayisali n'ubwo yaba ataragera Muzdalifat, kandi ntiyemerewe gucyereza iswalat ngo irenge kimwe cya kabiri cy'ijoro (saa sita z'ijoro).
Arara Muzdalifat, yabona umuseke utambitse agasali iswalat ya mu gitondo (Al Fajri) hakiri kare abanje gutora Adhana na Iqamat.
Hanyuma akerekeza ahitwa Mash'ar Al Haram, agahamya ko Imana ari imwe (Tawhidi), ndetse akanayikuza, akanasaba ubusabe ashatse kugeza bucyeye, iyo bitamukundiye kujya aho hitwa Mash'ar Al Haram asabira ubusabe bwe aho ari, kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Aha niho mpagaze (Muzdalifat), kandi Muz'dalifat hose mwemerewe kuhahagarara (musaba Allah). [8]" Mu gusingiza kwe Allah no kumusaba abikora yerekeye Qiblat kandi azamuye ibiganza bye mu kirere. [8] Yakiriwe na Abu Dawud nimero (1936).
ICYA KANE: IBIKORWA KU MUNSI W'IRAYIDI.
Iyo bumaze gucya neza ariko izuba ritararasa, ava Muzdalifat akajya Mina, yagira mu cyibaya cyitwa Wadil Muhasaru agatera intambwe yihuta.
Iyo ageze Mina atera amabuye Jamaratul Aqabat, ari nayo ya nyuma uvuye i Makat, akayitera utubuye turindwi dukurikiranye kamwe nyuma y'akandi, kamwe kenda kungana nk'akabuto k'itende, buri uko ateye ako kabuye akavuga ati: Allah Akbar!
Iyo arangije abaga igitambo igihe bimworoheye.
Hanyuma akogosha umusatsi we cyangwa se akawugabanya iyo ari umugabo, ariko kuwumaraho nibyo byiza, naho umugore we yemerewe kuwugabanya atawogoshe.
Iyo amaze gutera amabuye no kogosha, icyo gihe aba aziruriwe ukuzirurirwa kwa mbere ibyo yari abujijwe byose, uretse kubonana n'uwo bashakanye.
Hanyuma yerekeza i Makat, akazenguruka Al Ka'abat (Twawaful Ifadwat), hanyuma akazenguruka hagati ya Swafa na Maruwat iyo yakoze umutambagiro wo mu bwoko bwa Tamatu'i, cyangwa se ubwa Ifrad, cyangwa se ubwa Qiranu akaba atari yakoze uwo muzenguruko nyuma ya Twawaf yo kuhagera (Twawaful Qudum) akora akinjira mu musigiti mutagatifu. Yemerewe no gucyereza Twawaf na Sa'ayi kugeza mu ijoro cyangwa se ku munsi wa kabiri bitewe n'ibimworoheye.
ICYA GATANU: IBIKORWA BIKORWA KU MINSI IKURIKIRA UWA CUMI W'IRAYIDI (YITWA IMINSI YA A-TASH'RIQ).
Iyo amaze gutera amabuye, no kogosha, na Twawafu na Sa'ayi, icyo gihe aba yemerewe gukora byose yari yabujijwe mbere, ndetse kuva ubwo aba yemerewe buri icyo ari cyo cyose harimo no kugirana imibonano n'umugore we.
Hanyuma agaruka Mina akaharara ijoro rya cumi na rimwe, irya cumi na kabiri, irya cumi na gatatu niba azahatinda.
Icyo gihe kandi atera amabuye Jamarati eshatu igihe izuba rirenze mu cya kabiri cy'ikirere.
Ku munsi wa cumi na rimwe atera amabuye Jamarat ibanza, ari yo ihera uvuye i Makat, ikaba ari nayo yegera umusigiti witwa Al Khiif, akayitera utubuye turindwi dukurikiranye kamwe nyuma y'akandi, ndetse akanavuga Allah Akbar buri nshuro ateye, hanyuma akigira imbere ho gato agasaba ubusabe burebure ashatse, iyo bimugoye guhagarara umwanya munini ndetse no gusaba, asaba ibimworoheye kabone n'iyo byaba bigufi kubera ko umugenzo aba yawubahirije.
Hanyuma iyo arangije atera utubuye Jamarat yo hagati nkuko yabigenje ku yabanje ndetse akanasaba.
Hanyuma agakurikizaho gutera Jamaratul Aqabat nkuko yabigenje ku zindi, uretse ko aho agenda ntagire ubusabe ahasabira.
Hanyuma no ku munsi wa cumi na kabiri ukurikira irayidi abigenza nk'uko yabigenje ku munsi wa cumi na rimwe; iyo asoje gutera amabuye Jamarati zose, iyo ari mu bihuta arekeraho akava Mina.
N'iyo atari mu bihuta, arara ijoro rya cumi na gatatu, agatera amabuye Jamarati nkuko yabigenje mu minsi ibiri yabanje, ariko kutihuta ukahamara iyi minsi yose nibyo byiza.
Ariko kuhatinda ukahamara iyo minsi yose si itegeko, cyeretse izuba rirenze ku munsi wa cumi na kabiri akiri Mina, icyo gihe aba asabwa kuhatinda kugeza ku munsi wa cumi na gatatu kugira ngo atere Jamarat zose ku manywa izuba rimaze kurenga mu cya kabiri cy'ikirere.
Ariko iyo izuba rimurengeyeho akiri Mina ku munsi wa cumi na kabiri atari we wabihisemo atyo nko kuba yari yagiye akurira ikigenderwaho cye, ariko agatinda kuhagera kubera umuvundo w'abantu n'imodoka ndetse n'ibindi, icyo gihe ntabwo aba ategetswe kuhamara iriya minsi yose, kuko kuba bwamugorobeyeho ntabwo ari we wabiteye.
ICYA GATANDATU: UMUZENGURUKO (TWAWAF) WA NYUMA WO GUSEZERA.
Iyo ashatse kuva i Makat asubiye mu gihugu cye, ntabwo agenda atabanje gukora Twawaf yo gusezera (Twawaful Wada'i).
Usibye umugore uri mu mihango cyangwa ibisanza, bo ntibategetswe iyo Twawaf, nta n'ubwo bikwiye ko baza guhagarara ku muryango w'umusigiti mutagatifu wa Maka ngo basezere, kuko ntaho twabibonye mu mvugo z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
Icyo gihe iyi Twawaf niyo agira iya nyuma mu bikorwa akorera ku musigiti mutagatifu, igihe ashatse guhita akora urugendo ataha.
N'iyo amaze kuyikora, agasigara wenda ategereje abo bazanye, cyangwa se gutwara imizigo ye, cyangwa se kugira icyo agura mu nzira ntacyo bitwaye, kandi ya Twawaf ntayisubiramo cyeretse igihe yari yagize umugambi wo gucyereza urugendo rwe, nko kuba yaba ashaka gutangira urugendo mu gitondo cya kare akaba ari bwo akora iyi Twawaf yo gusezera, hanyuma urugendo rwe akarushyira nimugoroba, icyo gihe aba agomba gusubiramo iyo Twawaf yo gusezera, kugira ngo ibe ari yo iba igikorwa cya nyuma akoreye mu musigiti mutagatifu wa Makat.
Amahoro n'imigisha nibisakare ku Ntumwa yacu Muhamadi.