Uzuza iyi Hadithi: "Ubwo twari twicaranye n'Intumwa y'Imana ...", unagaragaze inyungu tuyikuramo.
- الباب / الفصل
- قسم الحديث
السؤال
س3: أكمل حديث «بينما نحن جلوس عند رسول الله صلى الله عليه وسلم ...»، واذكر بعض فوائده.
Ikibazo cya gatatu: Uzuza iyi Hadithi: "Ubwo twari twicaranye n'Intumwa y'Imana ...", unagaragaze inyungu tuyikuramo.
الجواب
ج:عن عمر بن الخطاب رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ قال:
«بينما نحن جلوس عند رسول الله صلى الله عليه وسلم ذات يوم، إذ طلع علينا رجل شديد بياض الثياب، شديد سواد الشعر، لا يرى عليه أثر السفر، ولا يعرفه منا أحد، حتى جلس إلى النبي صلى الله عليه وسلم، فأسند ركبته إلى ركبتيه، ووضع كفيه على فخذيه، وقال: «يا محمد أخبرني عن الإسلام»، فقال له: «الإسلام: أن تشهد أن لا إله إلا الله، وأن محمدًا رسول الله، وتقيم الصلاة، وتؤتي الزكاة، وتصوم رمضان، وتحج البيت إن استطعت إليه سبيلًا»، قال: «صدقت»، فعجبنا له يسأله ويصدقه، قال: «أخبرني عن الإيمان» قال: «أن تؤمن بالله، وملائكته، وكتبه، ورسله، واليوم الآخر، وتؤمن بالقدر؛ خيره وشره»، قال: «صدقت»، قال: «فأخبرني عن الإحسان»، قال: «أن تعبد الله كأنك تراه، فإن لم تكن تراه، فإنه يراك»، قال: «فأخبرني عن الساعة»، قال: «ما المسؤول بأعلم من السائل»، قال: «فأخبرني عن أماراتها»، قال: «أن تلد الأمة ربتها، وأن ترى الحفاة العراة العالة رعاء الشاء، يتطاولون في البنيان» ثم انطلق فلبث مليًّا، ثم قال: «يا عمر! أتدري من السائل؟»، قلت: "الله ورسوله أعلم"، قال: «فإنه جبريل، أتاكم يعلمكم دينكم»
رواه مسلم.
فوائد من الحديث:
- ذكر أركان الإسلام الخمسة؛ وهي:
- شهادة أن لا إله إلا الله، وأن محمدا رسول الله.
- وإقام الصلاة.
- وإيتاء الزكاة.
- وصوم رمضان.
- وحج بيت الله الحرام.
- ذكر أركان الإيمان، وهي ستة:
- الإيمان بالله.
- وملائكته.
- وكتبه.
- ورسله.
- واليوم الآخر.
- والقدر خيره وشره.
- ذكر ركن الإحسان، وهو ركن واحد، وهو أن تعبد الله كأنك تراه، فإن لم تكن تراه، فإنه يراك.
- وقت قيام الساعة، لا يعلمه إلا الله تَعَالَى.
Igisubizo: Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwabi (Imana imwishimire) yaravuze ati: "Umunsi umwe ubwo twari twicaranye n’Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha), twagenderewe n’umuntu wambaye imyenda yera cyane, n’imisatsi yirabura cyane. Nta kimenyetso na kimwe yari afite cyagaragazaga ko ari ku rugendo, ndetse nta n’umwe muri twe wari umuzi. Yarakomeje araza, nuko yicara imbere y’Intumwa Muhamadi, maze amavi ye ayegereza ay’Intumwa y’Imana, arambika ibiganza bye ku bibero by’Intumwa y’Imana, maze aravuga ati "Yewe Muhamadi! Mbwira ku byerekeye Islam". Intumwa y’Imana iravuga iti: "Islam ni uguhamya ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa mu kuri usibye Allah wenyine, ukanahamya ko Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) ari Intumwa ya Allah, ugahozaho amasengesho, ugatanga amaturo, ugasiba ukwezi kwa Ramadwani, ugakora umutambagiro mutagatifu i Makat, igihe ubifitiye ubushobozi." (Uwo muntu) aravuga ati: "Uvuze ukuri", Umar aravuga ati: Nuko turatangara tubonye abaza hanyuma akemeza ko ibivuzwe ari ukuri. (Arongera) arayibaza ati: "Mbwira ku byerekeye ukwemera." Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) iravuga iti: "Ni ukwemera Imana, Abamalayika bayo, Ibitabo byayo, Intumwa zayo, Umunsi w’imperuka, ndetse no kwemera igeno ryaba iry’ibyiza cyangwa iry’ibibi." (Wa muntu) aravuga ati "Uvuze ukuri", (Arongera) ati: "Noneho mbwira ku byerekeye Ihsan," Iravuga iti "Ni ugusenga Imana nk’aho uyireba kuko iyo utayireba yo iba ikureba." (Wa muntu) ati: "Mbwira ku byerekeye umunsi w’imperuka”, (Intumwa Muhamadi) iti: "Ntabwo uwubazwa awuzi kurusha uwubaza." (Wa muntu) ati: "Ngaho mbwira ku byerekeye ibimenyetso byawo." Iravuga iti "Ni igihe umuja azabyara shebuja, ndetse n’igihe uzabona abantu batambaye inkweto, bambaye ubusa, b’abatindi, b’abashumba, barushanwa kuzamura amazu y’imiturirwa". Nuko (wa muntu) arigendera, maze mara umwanya muto. Nuko, Intumwa y’Imana irambaza iti "Yewe Umar! Ese uzi uwabazaga uwo ari we?" Ndavuga nti: "Imana n’Intumwa yayo ni bo bamuzi neza." Aravuga ati "Uriya yari Jibril wari waje kubigisha idini ryanyu."
Yakiriwe na Muslim.
Inyungu dukura muri iyi Hadithi:
- Kutwigisha inkingi eshanu z'ubuyisilamu ari zo:
Kwemera ko nta yindi mana iriho uretse Allah kandi ko Muhamad ari Intumwa ye.
Guhozaho iswala.
Gutanga amaturo.
Gusiba ukwezi kwa Ramadhan.
Gukora umutambagiro ku ngoro ntagatifu ya Allah.
- Kutwigisha inkingi esheshatu z'ukwemera ari zo:
Kwemera Allah.
- Kwemera abamalayika be.
- Kwemera ibitabo bye.
- Kwemera intumwa ze.
- Kwemera umunsi w'imperuka.
- Kwemera igeno ry'ikiza n'ikibi ko biva ku Mana.
- Kutwigisha inkingi yo kugira neza, ikaba ari inkingi imwe ari yo y'uko ugomba kugaragira Allah nkaho umureba, n'ubwo waba utamureba ariko ukazirikana ko we akureba.
- Igihe imperuka izabera ntawe ukizi uretse Allah Nyirubutagatifu.