Kurangwa n'isoni ni kimwe mu bigize ukwemera.
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumvise umuntu umwe ari guha inyigisho mugenzi we zo kureka kurangwa n'isoni, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Kurangwa n'isoni ni kimwe mu bigize ukwemera."
سَمِعَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ رَجُلًا يَعِظُ أَخَاهُ فِي الْحَيَاءِ، فَقَالَ: «الْحَيَاءُ مِنَ الْإِيمَانِ».
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumvise umuntu ugira inama mugenzi we z'uko akwiye kureka kugira isoni! Nuko Intumwa imubwira ko kugira isoni ari kimwe mu bimenyetso by'ukwemera, kandi ko igihe cyose isoni zizana ibyiza. Kugira isoni kandi ni umuco utuma nyirawo akora ibikorwa byiza akareka ibibi.
...:
Icyakubuza gukora ibyiza ntikitwa isoni, ahubwo ni ubwoba, cyangwa se ubugwari, cyangwa se kuba utabishoboye,...
Kugirira Allah isoni ni ugukora ibyo yagutegetse, ukirinda ibyo yakubujije.
Kugirira isoni abantu ni ukububaha, no kubashyira mu mwanya wabo, no kwirinda ibyo adakunda.
Swahih Bukhari (1/ 14) (24).
Swahih Muslim (1/ 63) (36).
Inyongera. (8)
توضيح الأحكام من بلوغ المرام.
للبسام (7/ 489).
منحة العلام في شرح بلوغ المرام.
لعبد الله الفوزان (10/ 330).
فتح ذي الجلال والإكرام.
لابن عثيمين (6/ 427).
سبل السلام بشرح بلوغ المرام.
للصنعاني (2/ 689).