"Nihagira uzaza agasanga muri umwe, muri inyuma y'umuyobozi umwe, agashaka kubumwambura no kubatatanya ngo mucikemo ibice, muzamwice."
Hadith yaturutse kwa Ar'djafat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Nihagira uzaza agasanga muri umwe, muri inyuma y'umuyobozi umwe, agashaka kubumwambura no kubatatanya ngo mucikemo ibice, muzamwice."
«مَنْ أَتَاكُمْ وَأَمْرُكُمْ جَمِيعٌ عَلَى رَجُلٍ وَاحِدٍ، يُرِيدُ أَنْ يَشُقَّ عَصَاكُمْ، أَوْ يُفَرِّقَ جَمَاعَتَكُمْ، فَاقْتُلُوهُ».
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko abayisilamu iyo bahurije ku muyobozi umwe, bashyize hamwe, hanyuma hakaza ushaka kumwambura ubwo buyobozi, cyangwa se agashaka gucamo ibice abayisilamu, akwiye gukumirwa ndetse bakamurwanya, mu rwego rwo gukumira icyo kibi, no kubungabunga amaraso y'abayisilamu yahamenekera.
وأمركم جميع: كلمتكم مجتمعة على إمام واحد، وأنتم يد واحدة.
يشق عصاكم: أصل العصا الاجتماع والائتلاف، والمراد هنا أنه يريد تفريق جماعتكم التي اجتمعت على إمام واحد.
Ni itegeko kumva no kumvira umuyobozi w'abayisilamu igihe cyose atabategeka ibibi, ndetse bikaba ari n'ikizira kumwigomekaho.
Uzigomeka ku muyobozi w'abayisilamu, akitandukanya n'imbaga yabo, uwo akwiye kurwanywa, urwego yaba ari ho rwose n'icyubahiro cyose yaba afite.
Gushishikariza kuba hamwe no kwirinda amacakubiri.
Swahih Muslim (3/ 1480) (1852).
Inyongera. (8)
منحة العلام في شرح بلوغ المرام.
لعبد الله الفوزان (8/ 349).
توضيح الأحكام شرح بلوغ المرام.
للبسام (6/ 329).
فتح ذي الجلال والإكرام بشرح بلوغ المرام.
لابن عثيمين (5/ 302).
المفاتيح في شرح المصابيح.
الحسين المُظْهِري (4/ 295).