Skip to content

Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yavumye utanga ruswa ndetse n'uyakira agamije kugoreka ubutabera.

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati:

Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yavumye utanga ruswa ndetse n'uyakira agamije kugoreka ubutabera.

لَعَنَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ الرَّاشِيَ وَالْمُرْتَشِيَ فِي الْحُكْمِ.

Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasabiye kwirukanwa mu mpuhwe za Allah Nyir'ubutagatifu, utanga ruswa n'uyakira. No muri byo harimo ibihabwa abacamanza, kugira ngo babogame mu guca urubanza, bityo uwayitanze agere ku cyo yifuza kandi atari we ugikwiye.

Inyunguramagambo.

لعن: حقيقة اللعن الدعاء بالطرد والإبعاد عن رحمة الله تعالى.

الراشي: هو دافع الرشوة.

المرتشي: آخذ الرشوة.

في الحكم: في القضاء.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Kirazira gutanga ruswa, kuyakira cyangwa kuba umuhuza mu itangwa ryayo, no gufasha kuyibona kubera ko ari bimwe mu gufatanya mu bibi.

Ruswa ni kimwe mu byaha bikuru, kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavumye uyitanga n'uyakira.

Gutanga ruswa mu bijyanye n'ubutabera ni icyaha gihambaye, kandi gikomeye, kubera ko harimo amahugu no guca urubanza bihabanye n'ibyo Allah yategetse.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Sunani Tirmidhi (3/ 15) (1336).

Musnad Ahmad (15/ 8) (9023).

Inyongera. (8)

توضيح الأحكام مِن بلوغ المرام.

للبسام (7/ 188).

فتح ذي الجلال والإكرام شرح بلوغ المرام.

لابن عثيمين (6/ 172).

منحة العلام في شرح بلوغ المرام.

لعبد الله الفوزان (9/ 450).

سبل السلام شرح بلوغ المرام.

للصنعاني (2/ 577).