Skip to content

السؤال

س٢٠: ما أنواع الكِبْرُ المحرم؟

Ikibazo cya makumyabiri: Vuga amoko y'ubwibone buziririjwe.

الجواب

ج:١. الكِبْر على الحق، وهو رد الحق وعدم قبوله.

  1. الكِبْرُ على الناس، وهو احتقارهم والاستهانة بهم.

قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:

«لا يَدخُلُ الجَنَّةَ مَن كان في قَلبِه مِثْقالُ ذَرَّةٍ مِن كِبْرٍ».

فقال رَجُلٌ: إنَّ الرَّجُلَ يُحِبُّ أن يَكونَ ثَوبُه حسَنًا، ونَعْلُه حسَنةً؟ قال:

«إنَّ اللهَ جَميلٌ يُحِبُّ الجَمالَ، الكِبْرُ: بَطَرُ الحَقِّ، وَغَمْطُ النَّاسِ»

رواه مسلم.

  • بَطَرُ الحَقِّ: رده
  • غَمْطُ النَّاسِ: استحقارهم.
  • الثوب الحسن والنعل الحسن ليس من الكبر.

Igisubizo: 1- Kwibona ku kuri, ukanga ku kumva.

  1. Kwibona ku bantu, ubasuzugura, unabatesha agaciro.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

“Ntazinjira mu ijuru wawundi ufite mu mutima we akantu n'ubwo kaba gato cyane k’ubwibone;

umuntu umwe aravuga ati "None se umuntu aramutse yikundira ko umwambaro we usa neza ndetse n’inkweto ze zikaba nziza?"

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) iramubwira iti: Imana ni nziza kandi ikunda ibyiza. Kwibona ni ukwihunza ukuri no gusuzugura abantu."

Yakiriwe na Muslim.

Kwihunza ukuri: ni ukukwanga.

Gusuzugura abantu: Ni ukutabaha agaciro.

Imyambaro myiza n'inkweto nziza ntabwo bibarwa nk'ubwibone.