"Imperuka ntizabaho kugeza ubwo ibihe bizegerana
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Imperuka ntizabaho kugeza ubwo ibihe bizegerana, umwaka usigare ungana nk'ukwezi, n'ukwezi kungane n'icyumweru, n'icyumweru kingane nk'umunsi, n'umunsi ungane nk'isaha, n'isaha ingane nk'umwanya gutwika ikibabi cy'itende cyumye bimara."
«لَا تَقُومُ السَّاعَةُ حَتَّى يَتَقَارَبَ الزَّمَانُ، فَتَكُونَ السَّنَةُ كَالشَّهْرِ، وَيَكُونَ الشَّهْرُ كَالْجُمُعَةِ، وَتَكُونَ الْجُمُعَةُ كَالْيَوْمِ، وَيَكُونَ الْيَوْمُ كَالسَّاعَةِ، وَتَكُونَ السَّاعَةُ كَاحْتِرَاقِ السَّعَفَةِ الْخُوصَةُ».
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko mu bimenyetso by'imperuka ari uko ibihe bizegerana, Umwaka ujye urangira nk'uko ukwezi kurangira, Ukwezi kurangire nk'uko icyumweru kirangira, Icyumweru kirangire nk'uko umunsi urangira, Umunsi urangire nk'uko isaha irangira, Isaha irangire nk'umwanya ikibabi cyumye cy'itende kimara iyo gitwitswe.
...:
Mu bimenyetso by'imperuka ni ukuzavanwa kw'imigisha mu bihe by'abantu no kwihuta kwabyo.
Musnad Ahmad (16/ 550) (10943).
Inyongera. (4)
معالم السنن (4/341).
فتح الباري (13/16).
شرح سنن أبي داود لابن رسلان (16/678).
تحفة الأحوذي (6/514).