Skip to content

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyari izi aho isura irangiriye n'aho indi itangiriye kugeza imanuriwe Bismillah Rahman Rahiim (Ku izina rya Allah Nyir'impuhwe Nyir'imbabazi).

Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati:

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyari izi aho isura irangiriye n'aho indi itangiriye kugeza imanuriwe Bismillah Rahman Rahiim (Ku izina rya Allah Nyir'impuhwe Nyir'imbabazi).

كَانَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَليهِ وَسَلَّمَ لا يَعْرِفُ فَصْلَ السُّورةِ حَتَّى تَنْزِلَ عَليْهِ {بِسْمِ اللَّهِ الرَّحْمَنِ الرَّحِيمِ}.

Yakiriwe na Abu Dawudi.
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) aha ari kugaragaza ko isura za Qur'an ntagatifu zamanurirwaga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntimenye aho izo sura zirangiriye n'aho zitangiriye, kugeza ubwo hamanutse Bismillah Rahman Rahiim (Ku izina rya Allah Nyir'impuhwe Nyir'imbabazi) akaba ari bwo amenya ko isura yari ariho irangiye, ko atangiye inshyashya.

Inyunguramagambo.

...:

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Bismillah Rahman Rahim niyo itandukanya hagati y'amasura, usibye gusa mu mpera za Suratul Anfal no mu ntangiriro za Surat A-Tawbat.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Sunani Abu Dawudi (2/ 91) (788).

Inyongera. (3)

شرح سنن أبي داود للعباد (102/ 15).

التنوير شرح الجامع الصغير (8/503).

عون المعبود (2/353).