Skip to content

"Iyo Allah ageneye umugaragu we ko apfira ahantu, ashyiraho impamvu ituma ajya aho hantu."

Hadithi yaturutse kwa Matwar Ibn Ukamis (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

"Iyo Allah ageneye umugaragu we ko apfira ahantu, ashyiraho impamvu ituma ajya aho hantu."

«إِذَا قَضَى اللَّهُ لِعَبْدٍ أَنْ يَمُوتَ بِأَرْضٍ جَعَلَ لَهُ إِلَيْهَا حَاجَةً».

Yakiriwe na Tirmidhiy.
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko iyo Allah agennye ko umugaragu we apfira ahantu atari ho yari ari, amushyiriraho impamvu ituma ajyayo, maze akaba ariho apfira.

Inyunguramagambo.

...:

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Iyi Hadithi irashimangira imvugo ya Allah igira iti: {...ndetse nta muntu umenya aho azagwa...} [Luq'man: 34]

Inkomoko y'ibyanditswe.

Sunani Tirmidhi (4/ 23) (2146).

Inyongera. (1)

تحفة الأحوذي (6/ 299).