"Ururimi rwawe ntirukajye rutandukana no gusingiza Allah
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Bus'ri (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umugabo umwe yaje kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ko amategeko y'ubuyisilamu amaze kumbana menshi? None ni irihe wambwira nkarikomeraho? Iramusubiza iti:
"Ururimi rwawe ntirukajye rutandukana no gusingiza Allah". No mu yindi mvugo muri Hadith yaturutse kwa Mu'adh Ibun Djabal (Imana imwishimire) yaravuze ati: Icya nyuma nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) naho nayibajije nti: Ni ikihe gikorwa cyiza kandi cyakegereza umuntu kwa Allah? Iransubiza iti: Nuko wapfa ururimi rwawe rudatana no gusingiza Allah Nyir'ubutagatifu."
«لاَ يَزَالُ لِسَانُكَ رَطْبًا مِنْ ذِكْرِ اللَّهِ». وفي رواية: مِنْ حَدِيثِ مُعَاذِ بْنِ جَبَلٍ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ: آخِرُ مَا فَارَقْتُ عَلَيْهِ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ أَنْ قُلْتُ: أَيُّ الأَعْمَالِ خَيْرٌ وَأَقْرَبُ إِلَى اللَّهِ؟ قَالَ: «أَنْ تَمُوتَ وَلِسَانُكَ رَطْبٌ مِنْ ذِكْرِ اللَّهِ عَزَّ وَجَلَّ».
Umugabo umwe yaregeye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ayibwira ko ibikorwa byo kwiyegereza Allah byamubanye byinshi agera aho ananirwa kubera intege nke ze, arangije ayisaba ko yamubwira igikorwa cyamworohera ariko kikamuha ibihembo byinshi, kugira ngo agikomereho, Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira ko akwiye guhoza ku rurimi rwe gusingiza Allah Nyir'ubutagatifu ibihe byose n'ahantu hose; amutagatifuza, amushimira, amwicuzaho anamusaba n'ibindi.
Agaciro ko gusingiza Allah Nyir'ubutagatifu.
Mu ngabire za Allah zihambaye ni ukoroshya impamvu zo kugera ku ngororano.
Abagaragu bararutanwa mu byiza.
Guhozaho gusingiza Allah ku rurimi umusingiza, umushimira, umukuza n'ibindi, kandi ukabikora ubikuye ku mutima, bikaza mu mwanya w'ibikorwa byinshi byo kwiyegereza Allah.
Uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yitaga ku bayibajije, igasubiza buri wese ibimukwiye.
Sunani Tirmidhi (5/ 318) (3375).
Sunani Ibun Madjah (4/ 707) (3793).
Musnad Ahmad (29/ 226) (17680).
Inyongera. (8)
جامع العلوم والحكم في شرح خمسين حديثا من جوامع الكلم.
لابن رجب الحنبلي (2/ 510).
التحفة الربانية في شرح الأربعين حديثًا النووية.
لإسماعيل الأنصاري (ص104).
فتح القوي المتين في شرح الأربعين وتتمة الخمسين.
للنووي وابن رجب (ص154).
الأحاديث الأربعون النووية وعليها الشرح الموجز المفيد.
لعبد الله بن صالح المحسن (ص93).