Skip to content

"Ntabwo ari muri twe wa wundi wikubita ku matama, akiciraho imyambaro, agahamagarira ibya kijiji."

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

"Ntabwo ari muri twe wa wundi wikubita ku matama, akiciraho imyambaro, agahamagarira ibya kijiji."

«لَيْسَ مِنَّا مَنْ لَطَمَ الخُدُودَ، وَشَقَّ الجُيُوبَ، وَدَعَا بِدَعْوَى الجَاهِلِيَّةِ».

Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije inihanangiriza bimwe mu bikorwa bya kijiji aho yavuze iti: Ntabwo ari umwe muri twe: Uwa mbere: Uwikubita ku matama, hano amatama yavuzwe ku buryo bw'umwihariko kuko niyo akoreshwa kenshi, naho ubundi gukubita ibindi bice by'uburanga nabyo byinjiramo. Icya kabiri: Guca imyambaro ayitatamura kubera agahinda. Icya gatatu: Guhamagarira ibya kijiji nko kwisabira imivumo no kuboroga n'ibindi.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Ibi bihano bivugwa muri Hadith biragaragaza ko ibi bikorwa biri mu byaha bikuru.

Ni itegeko kwihanganira ibigeragezo, ni n'ikizira kutakira igeno rya Allah ry'ibibabaje, ukabigaragaza: Urira uboroga cyangwa umaraho umusatsi cyangwa uca imyambaro n'ibindi.

Ni ikizira kwigana abakora ibikorwa bya kijiji amategeko atigeze atangira uburenganzira.

Nta kibazo kugira agahinda no kurira, kandi ntibikuraho kwihanganira igeno rya Allah, ahubwo ni ikimenyetso cy'impuhwe Allah yashyize mu mitima y'abantu ba bugufi y'uwapfuye n'abakunzi be.

Umuyisilamu agomba kwishimira geno rya Allah, ariko bibaye bimunaniye kuryishimira, kwihangana byo ni itegeko kuri we.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Swahih Bukhari (2/ 81) (1294).

Swahih Muslim (1/ 99) (103).

Inyongera. (4)

تيسير العلام شرح عمدة الأحكام.

لعبد الله البسام (ص287).

تنبيه الأفهام شرح عمدة الأحكام.

لابن عثيمين (2/ 379).