Skip to content
Surah List /

المَسَد

المَسَد is chapter 111 of the Quran and has 5 verses. This page presents it in full in the Uthmani script, with a verse-by-verse translation of its meaning.

5 Ayahs Surah No. 111
Go to ayah
Ikinyarwanda · Assoc
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

تَبَّتۡ يَدَآ أَبِي لَهَبٖ وَتَبَّ

Amaboko yombi ya Abu Lahab arakorama (kubera ko yayakoreshaga abangamira Intumwa y’Imana), ndetse na we ubwe azorame.

Explanation & meanings · 1
  1. Abu Lahab yari se wabo w’Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), akaba yari umwe mu banzi bakomeye b’idini rya Isilamu, barwanyije bakanatoteza iyi Ntumwa.

مَآ أَغۡنَىٰ عَنۡهُ مَالُهُۥ وَمَا كَسَبَ

Umutungo we n’urubyaro rwe nta cyo bizamumarira.

سَيَصۡلَىٰ نَارٗا ذَاتَ لَهَبٖ

Azahira mu muriro ugurumana,

وَٱمۡرَأَتُهُۥ حَمَّالَةَ ٱلۡحَطَبِ

Ndetse n’umugore we watwaraga ibiti (by’amahwa yajyaga atega mu nzira Intumwa y’Imana yanyuragamo).

فِي جِيدِهَا حَبۡلٞ مِّن مَّسَدِۭ

Mu ijosi rye (uwo mugore) hazaba hari umurunga wo mu muriro.