Skip to content

"Iyo abantu baza kuba babona ibintu hashingiwe ku byo bibwira, abantu bari kujya bafata imitungo y'abandi n'ubuzima bwabo bakabyiyitirira, ariko ibishingirwaho n'ibimenyetso k'ushinja, n'indahiro k'umuntu uhakana ibyo ashinjwa."

Imvugo yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

"Iyo abantu baza kuba babona ibintu hashingiwe ku byo bibwira, abantu bari kujya bafata imitungo y'abandi n'ubuzima bwabo bakabyiyitirira, ariko ibishingirwaho n'ibimenyetso k'ushinja, n'indahiro k'umuntu uhakana ibyo ashinjwa."

«لَو يُعطَى النّاسُ بدَعواهُم لادَّعَى رِجالٌ أموالَ قَومٍ ودِماءَهُم، لَكِنَّ البَيِّنَةَ على المُدَّعِى، واليَمينَ على مَن أنكَرَ».

Yakiriwe na Al Bayhaqiy na kimwe mu biyigize kiri mu bitabo Swahihi bya Bukhari na Muslim.
Hadithi nziza.
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko iyo abantu baza kuba bahabwa hashingiwe ku byo bavuga (imbere y'ubucamanza) bidafitiwe gihamya, abantu bamwe bari kujya bigabiza imitungo n'amaraso by'abandi (bababeshyera), ahubwo igishingirwaho ni gihamya n'ibimenyetso bitangwa n'urega, naho uhakana agakoresha indahiro.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Ibun Daqiq Al I'id yaravuze ati: Iyi Hadith ni imwe muri Hadith z'amategeko shingiro, ni nayo ikwiye kugarukwaho mu gihe cyo guca imanza no guhosha amakimbirane.

Amategeko yaje kurinda imitungo y'abantu n'amaraso yabo ngo ntabibe byakinishwa n'uwo ari we wese.

Umucamanza ntaca urubanza ashingiye ku bumenyi afite gusa, ahubwo agomba kugaruka ku bimenyetso.

Buri uwo ari we wese wihimbiye ikirego kidafite ibimenyetso na gihamya, kiba nta gaciro gifite, byaba mu burenganzira bw'umuntu, imikoranire cyangwa se no mu birebana n'ukwemera n'ubumenyi.

Inkomoko y'ibyanditswe.
Inyongera. (6)

السنن الكبرى للبيهقي تحقيق التركي (21/ 242 - 243) (21243).

التحفة الربانية في شرح الأربعين حديثًا النووية (ص76).

شرح الأربعين النووية.

لابن عثيمين (ص328).

فتح القوي المتين في شرح الأربعين وتتمة الخمسين.

لعبد المحسن البدر (ص114).