Skip to content
Surah List /

البُرُوج

البُرُوج is chapter 85 of the Quran and has 22 verses. This page presents it in full in the Uthmani script, with a verse-by-verse translation of its meaning.

22 Ayahs Surah No. 85
Go to ayah
Ikinyarwanda · Assoc
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

وَٱلسَّمَآءِ ذَاتِ ٱلۡبُرُوجِ

Ndahiye ikirere gifite inyenyeri nini nyinshi (zimurika nijoro),

وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡمَوۡعُودِ

N’umunsi w’isezerano (umunsi w’imperuka),

وَشَاهِدٖ وَمَشۡهُودٖ

N’umunsi w’ubuhamya (umunsi wa Idjuma) ndetse n’umunsi w’ikoraniro (umunsi wa Arafat).

قُتِلَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡأُخۡدُودِ

Abantu bacukuriye abemeramana imyobo (yo kubatwikiramo) baravumwe,

Explanation & meanings · 1
  1. Muri uyu murongo wa Qur’an haravugwamo amateka y’umwami witwa Dhu Nuwasi w’ahitwa Najirani, wategekaga abantu guhakana Imana, maze abanze akabacukurira imyobo ayicanamo umuriro akajya abajugunyamo ari bazima.

ٱلنَّارِ ذَاتِ ٱلۡوَقُودِ

Ubwo bacanaga umuriro ugurumana cyane,