Skip to content
Surah List /

الكَهف

الكَهف is chapter 18 of the Quran and has 110 verses. This page presents it in full in the Uthmani script, with a verse-by-verse translation of its meaning.

110 Ayahs Surah No. 18
Go to ayah
Ikinyarwanda · Assoc
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ ٱلَّذِيٓ أَنزَلَ عَلَىٰ عَبۡدِهِ ٱلۡكِتَٰبَ وَلَمۡ يَجۡعَل لَّهُۥ عِوَجَاۜ

Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, We wahishuriye umugaragu we (Muhamadi) igitabo (Qur’an), hanyuma ntiyagishyiramo amayobera (ayo ari yo yose).

قَيِّمٗا لِّيُنذِرَ بَأۡسٗا شَدِيدٗا مِّن لَّدُنۡهُ وَيُبَشِّرَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ ٱلَّذِينَ يَعۡمَلُونَ ٱلصَّٰلِحَٰتِ أَنَّ لَهُمۡ أَجۡرًا حَسَنٗا

(Yakigize igitabo) kigororotse kugira ngo kiburire (abahakanyi) ibihano bikomeye bituruka kuri We (Allah), ndetse no kugira ngo gihe inkuru nziza abemeramana; ba bandi bakora ibikorwa byiza, ko bazagororerwa ibihembo byiza (Ijuru),

مَّٰكِثِينَ فِيهِ أَبَدٗا

Bazabamo ubuziraherezo.

وَيُنذِرَ ٱلَّذِينَ قَالُواْ ٱتَّخَذَ ٱللَّهُ وَلَدٗا

No kugira ngo kiburire ba bandi bavuga ko Allah agira umwana.

مَّا لَهُم بِهِۦ مِنۡ عِلۡمٖ وَلَا لِأٓبَآئِهِمۡۚ كَبُرَتۡ كَلِمَةٗ تَخۡرُجُ مِنۡ أَفۡوَٰهِهِمۡۚ إِن يَقُولُونَ إِلَّا كَذِبٗا

Baba bo ndetse n’abakurambere babo, nta bumenyi babifitiye. Ni ijambo rihambaye risohoka mu minwa yabo (ko Allah afite umwana)! Ibyo bavuga ni ibinyoma.