Skip to content
الكَهف /

Ayah 22

18 : 22

Ayah 22 of الكَهف (18 : 22). This page carries the verse in the Uthmani script with a translation of its meaning, at a stable URL that can be cited on its own.

الكَهف Ayahs 110
Surah · الكَهف
Ikinyarwanda · Assoc
18 : 22

سَيَقُولُونَ ثَلَٰثَةٞ رَّابِعُهُمۡ كَلۡبُهُمۡ وَيَقُولُونَ خَمۡسَةٞ سَادِسُهُمۡ كَلۡبُهُمۡ رَجۡمَۢا بِٱلۡغَيۡبِۖ وَيَقُولُونَ سَبۡعَةٞ وَثَامِنُهُمۡ كَلۡبُهُمۡۚ قُل رَّبِّيٓ أَعۡلَمُ بِعِدَّتِهِم مَّا يَعۡلَمُهُمۡ إِلَّا قَلِيلٞۗ فَلَا تُمَارِ فِيهِمۡ إِلَّا مِرَآءٗ ظَٰهِرٗا وَلَا تَسۡتَفۡتِ فِيهِم مِّنۡهُمۡ أَحَدٗا

(Bamwe mu bahawe igitabo) bazavuga bati “Bari batatu n’imbwa yabo ikaba iya kane; naho (abandi) bavuge bati “Bari batanu n’imbwa yabo ikaba iya gatandatu, (ibyo) ari ugukekeranya ku byo batazi”; (abandi na bo) bavuge bati “Bari barindwi n’imbwa yabo ikaba iya munani.” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wanjye ni We uzi byimazeyo umubare wabo”; ntawe uzi umubare wabo (nyakuri) uretse bake. Bityo ntukajye impaka ku bijyanye (n’umubare wabo) keretse bya nyirarureshwa), kandi ntuzagire n’umwe (mu bahawe igitabo) ubaza inkuru yabo (kuko nta yo bazi).