Skip to content

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabonye umugabo umwe ari gusali wenyine inyuma y'umurongo wo mu iswalat imutegeka gusubiramo iswalat.

Hadith yaturutse kwa Wabiswat (Imana imwishimire) yavuze ko

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabonye umugabo umwe ari gusali wenyine inyuma y'umurongo wo mu iswalat imutegeka gusubiramo iswalat.

أَنَّ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ رَأَى رَجُلًا صَلَّى وَحْدَهُ خَلْفَ الصَّفِّ، فَأَمَرَهُ أَنْ يُعِيدَ صَلَاتَهُ.

Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
Hadithi nziza.
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabonye umugabo uri gusali wenyine inyuma y'umurongo, imutegeka gusubiramo iswalat, kuko iswalat ye muri ubwo buryo ntiba yemewe.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Gushishikariza kwitabira iswalat y'imbaga no kujya ku mirongo ibanza, kandi ko umuntu adasalira inyuma y'umurongo wenyine, kugira ngo iswalat ye itaba imfabusa.

Umumenyi Ibun Hadjar yaravuze ati: Uzatangira gusali wenyine inyuma y'umurongo, nyuma akinjira mu murongo mbere yo kunamuka (uvuye ruku), ntabwo aba ategetswe kuyisubiramo nkuko byaje muri Hadith yaturutse kwa Abu Bakrat, bitari ibyo biba ari itegeko mu buryo bwa rusange nkuko byavuzwe muri iyi Hadith yaturutse kwa Wabiswat.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Sunani Abu Dawudi (2/ 18) (682).

Sunani Tirmidhi (1/ 268) (230).

Sunani Ibun Madjah (2/ 137) (1004).

Musnad Ahmad (29/ 524) (18000).

Inyongera. (6)

سبل السلام شرح بلوغ المرام.

لمحمد الصنعاني (1/ 378).

توضيح الأحكام مِن بلوغ المرام.

لعبد الله البسام (2/ 509).

فتح ذي الجلال والإكرام شرح بلوغ المرام.

لابن عثيمين (2/ 288).