Skip to content
Surah List /

الأعرَاف

الأعرَاف is chapter 7 of the Quran and has 206 verses. This page presents it in full in the Uthmani script, with a verse-by-verse translation of its meaning.

206 Ayahs Surah No. 7
Go to ayah
Ikinyarwanda · Assoc
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

الٓمٓصٓ

Alif Laam Miim Swad.

Explanation & meanings · 1
  1. Reba uko twasobanuye umurongo wa mbere muri Surat ul Baqarat.

كِتَٰبٌ أُنزِلَ إِلَيۡكَ فَلَا يَكُن فِي صَدۡرِكَ حَرَجٞ مِّنۡهُ لِتُنذِرَ بِهِۦ وَذِكۡرَىٰ لِلۡمُؤۡمِنِينَ

(Iyi Qur’an) ni igitabo twaguhishuriye; bityo ntikikakubere umutwaro mu mutima wawe. (Twakiguhishuriye) kugira ngo ucyifashishe mu kuburira, (kibe) n’urwibutso ku bemera.

ٱتَّبِعُواْ مَآ أُنزِلَ إِلَيۡكُم مِّن رَّبِّكُمۡ وَلَا تَتَّبِعُواْ مِن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَۗ قَلِيلٗا مَّا تَذَكَّرُونَ

Nimukurikire ibyo mwahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wanyu. Kandi ntimuzakurikire ibitari We mubigira abafasha. Ni gake mwibuka!

وَكَم مِّن قَرۡيَةٍ أَهۡلَكۡنَٰهَا فَجَآءَهَا بَأۡسُنَا بَيَٰتًا أَوۡ هُمۡ قَآئِلُونَ

Ni imidugudu ingahe tworetse maze ibihano byacu bikayigeraho mu ijoro baryamye cyangwa ku manywa baruhutse?

فَمَا كَانَ دَعۡوَىٰهُمۡ إِذۡ جَآءَهُم بَأۡسُنَآ إِلَّآ أَن قَالُوٓاْ إِنَّا كُنَّا ظَٰلِمِينَ

Ubwo ibihano byacu byabageragaho, nta kindi bavugaga uretse gutakamba bagira bati “Mu by’ukuri twari inkozi z’ibibi.”