Sinigeze mbona na rimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iseka ngo itembagare, kugeza mbonye mu nkanka, ahubwo yaramwenyuraga.
Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemeramana (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Sinigeze mbona na rimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iseka ngo itembagare, kugeza mbonye mu nkanka, ahubwo yaramwenyuraga.
مَا رَأَيْتُ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ مُسْتَجْمِعًا قَطُّ ضَاحِكًا، حَتَّى أَرَى مِنْهُ لَهَوَاتِهِ، إِنَّمَا كَانَ يَتَبَسَّمُ.
Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itajyaga iseka ngo ikabye kugeza ubwo mu nkaka hayo hagaragaye, ahubwo yaramwenyuraga.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga iseka imwenyura igihe yishimye cyangwa se hari ikiyisekeje.
Umumenyi Ibun Hadjar yaravuze ati: Sinigeze mbona iseka ngo itembagare, kugeza ubwo iseka mu buryo bwuzuye itizigamye.
Guseka kenshi, mu ijwi ntibiri mu biranga abakora ibikorwa byiza.
Guseka cyane byambura umuntu icyubahiro hagati ye n'abavandimwe be.
Swahih Bukhari (8/ 24) (6092).
Swahih Muslim (2/ 616) (899).