Skip to content
Surah List /

القَمَر

القَمَر is chapter 54 of the Quran and has 55 verses. This page presents it in full in the Uthmani script, with a verse-by-verse translation of its meaning.

55 Ayahs Surah No. 54
Go to ayah
Ikinyarwanda · Assoc
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

ٱقۡتَرَبَتِ ٱلسَّاعَةُ وَٱنشَقَّ ٱلۡقَمَرُ

Igihe cy’imperuka kiregereje ndetse n’ukwezi kwarasadutse.

Explanation & meanings · 1
  1. Gusaduka k’ukwezi kuvugwa muri uyu murongo, ni kimwe mu bitangaza Intumwa y’Imana Muhamadi yeretse abahakanyi b’i Maka, ubwo bayihinyuraga bayisaba ko yabereka igitangaza; maze isaba Allah kuyiha icyo gitangaza, nuko ibereka ukwezi kwasadutse. Kikaba ari na kimwe mu bimenyetso bizabanziriza umunsi w’imperuka.

وَإِن يَرَوۡاْ ءَايَةٗ يُعۡرِضُواْ وَيَقُولُواْ سِحۡرٞ مُّسۡتَمِرّٞ

N’iyo (abahakanyi) babonye igitangaza, batera umugongo bakavuga bati “Ubu ni uburozi bugikomeje!”

وَكَذَّبُواْ وَٱتَّبَعُوٓاْ أَهۡوَآءَهُمۡۚ وَكُلُّ أَمۡرٖ مُّسۡتَقِرّٞ

Barahakanye banakurikira irari ryabo, kandi buri kintu kizagira iherezo.

وَلَقَدۡ جَآءَهُم مِّنَ ٱلۡأَنۢبَآءِ مَا فِيهِ مُزۡدَجَرٌ

Kandi rwose bagezweho n’inkuru zibabuza (gukora ibibi),

حِكۡمَةُۢ بَٰلِغَةٞۖ فَمَا تُغۡنِ ٱلنُّذُرُ

(Izo nkuru ziri muri Qur’an) zuje ubushishozi buhebuje, ariko uko kubaburira nta cyo kwabamariye.