Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

81 of 559 cards

Clear filters
Iyaba mwiringira Imana bya nyabyo, yari kujya ibaha amafunguro nk'uko iyaha inyoni zizinduka mu gitondo zishonje, zikagaruka ku mugoroba zijuse.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Imamu Ahmad na Tirmidhi na A-Nasa-iy na Ibun Madjah na Ibun Hiban mu gitabo cye cya Swahih ndetse na Al Hakim.
"Icyiza ni ukurangwa n'imico myiza, n'ikibi ni buri kintu cyose kikubuza amahoro mu mutima wawe, ukaba udashaka ko abantu bakimenya".
Hadithi y'impamo Hadithi ya mbere: Yakiriwe na Muslim, naho iya kabiri yakiriwe na Ahmad na A-Darimiy.
"Ururimi rwawe ntirukajye rutandukana no gusingiza Allah".
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Ahmad na Tirmidhi na Ibun Madjah na Ibun Hiban.
"Mu by'ukuri imitongero, n'amahirizi n'inzaratsi ni ibangikanyamana."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
"Uzarahira ku ndagizo ntari kumwe natwe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Ahmad.
Umunsi umwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarahagurutse, iduha inyigisho zikora ku mutima, zatumye imitima ikangarana, amaso azengamo amarira, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Izi nyigisho uduhaye ko zimeze nk'izisezera? Gira inama utugira! Nuko iravuga iti: "Mujye mwitwararika gutinya Allah, no kumva ndetse no kumvira kabone n'iyo umugaragu ukomoka ahitwa Habashat yaba ariwe muyobozi wanyu. Kandi nyuma yanjye muzabona ukutavuga rumwe gukomeye, muzitwararika imigenzo yanjye n'imigenzo y'abasigire banjye bayobotse ndetse bakanayobora abandi, muzabifatishe ibijigo, kandi muzirinde ibyaduka mu idini, kubera ko buri cyaduka mu idini ari ubuyobe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
"Nta n'umwe unyifuriza amahoro n'imigisha usibye ko Allah angarurira roho yanjye, nanjye nkikiriza amahoro anyifurije."
Uruhererekane rw'abayakiriye ni rwiza. Yakiriwe na Abu Dawud na Ahmad.
"Yemwe bantu! Mujye musuhuzanya indamutso yo kwifurizanya amahoro, mugabure ibyo kurya, mwunge amasano y'imiryango, mukore ibihagararo by'ijoro musari abandi baryamye, muzinjira mu ijuru mu mahoro."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.