Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

51 of 559 cards

Clear filters
Iyaba mwiringira Imana bya nyabyo, yari kujya ibaha amafunguro nk'uko iyaha inyoni zizinduka mu gitondo zishonje, zikagaruka ku mugoroba zijuse.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Imamu Ahmad na Tirmidhi na A-Nasa-iy na Ibun Madjah na Ibun Hiban mu gitabo cye cya Swahih ndetse na Al Hakim.
"Ururimi rwawe ntirukajye rutandukana no gusingiza Allah".
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Ahmad na Tirmidhi na Ibun Madjah na Ibun Hiban.
"Mu by'ukuri imitongero, n'amahirizi n'inzaratsi ni ibangikanyamana."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
Umunsi umwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarahagurutse, iduha inyigisho zikora ku mutima, zatumye imitima ikangarana, amaso azengamo amarira, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Izi nyigisho uduhaye ko zimeze nk'izisezera? Gira inama utugira! Nuko iravuga iti: "Mujye mwitwararika gutinya Allah, no kumva ndetse no kumvira kabone n'iyo umugaragu ukomoka ahitwa Habashat yaba ariwe muyobozi wanyu. Kandi nyuma yanjye muzabona ukutavuga rumwe gukomeye, muzitwararika imigenzo yanjye n'imigenzo y'abasigire banjye bayobotse ndetse bakanayobora abandi, muzabifatishe ibijigo, kandi muzirinde ibyaduka mu idini, kubera ko buri cyaduka mu idini ari ubuyobe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
"Yemwe bantu! Mujye musuhuzanya indamutso yo kwifurizanya amahoro, mugabure ibyo kurya, mwunge amasano y'imiryango, mukore ibihagararo by'ijoro musari abandi baryamye, muzinjira mu ijuru mu mahoro."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
Ese mbabwire ibyiza mu bikorwa byanyu n'ibitunganye muri byo ku Mana Nyagasani wanyu, ndetse bikanaba hejuru ya byose mu kubazamura inzego zanyu, ibyo bikanaba byiza kuri mwe kurenza kuba mwatanga Zahabu na Feza, ndetse ni na byiza kuri mwe kuruta kuba mwahura n'umwanzi wanyu mukarwana, mukamwica cyangwa se nawe akabica? Barayisubiza bati: Yego bitubwire yewe Ntumwa y'Imana! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: "Ni ukwibuka Imana no kuyisingiza".
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
"Gusingiza Allah kwiza kuruta ibindi ni ukuvuga iri jambo: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah; n'ubusabe bwiza ni ukuvuga ijambo: AL HAMDULILLAH: Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Tirmidhi na A-Nasa-iy mu gitabo cye Sunan Al Kubra na Ibun Madjah.
Yewe Ntumwa y'Imana! Nyina wa Sa'ad yarapfuye, none ni irihe turo ryiza namutangira? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ni amazi! Sa'ad yaravuze ati: Nuko acukura iriba aravuga ati: Iri ni irya Nyina wa Sa'ad.
Hadith nziza mu nzira zose yakiriwemo. Yakiriwe na Abu Daud na A-Nasa-iy na Ibun Madjah.