Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yibukaga (yasingizaga) Allah mu bihe byayo byose.
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yibukaga (yasingizaga) Allah mu bihe byayo byose.
كَانَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَذْكُرُ اللهَ عَلَى كُلِّ أَحْيَانِهِ.
Aishat Nyina w'abemera (Imana imwishimire) aravuga ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashishikazwaga cyane no gusingiza Allah, kandi ko yibukaga Allah ibihe byose ahantu hose mu buryo ubwo ari bwo bwose.
...:
Ntabwo isuku (Twaharat) yaba iyo koga cyangwa se gutawaza ari ngombwa igihe ushaka gusingiza Allah!
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahozagaho gusingiza Allah Nyir'ubutagatifu!
Gushishikariza guhozaho gusingiza Allah ibihe byose mu rwego rwo kwigana Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), usibye igihe bitemewe nk'igihe uri kwiherera.
Swahih Muslim (1/ 282) (373).
Swahih Bukhari (1/ 68).
(1/ 129).
Inyongera. (6)
توضيح الأحكام مِن بلوغ المرام.
للبسام (1/ 315).
فتح ذي الجلال والإكرام شرح بلوغ المرام.
لابن عثيمين (1/ 273).
مجموع فتاوى ومقالات.
لابن باز (26/ 17).