Skip to content

Nafashe mumutwe Rakat icumi nzikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)

Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati:

Nafashe mumutwe Rakat icumi nzikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) : Ebyiri za mbere yo gusali iswalat yo ku manywa (Adhuhuri) n'ebyiri za nyuma yayo, ebyiri za nyuma y'iswalat ya nimugoroba (Al Maghrib) igeze mu rugo iwayo, n'ebyiri za nyuma y'iswalat ya nijoro (Al Isha) igeze mu rugo iwayo, n'ebyiri mbere yo gusali Iswalat yo mu rucyerera (Al Fadj'ri). Ariko iyi saha ya mbere yo mu gusari Iswalat yo mu rukerera nta muntu wajyaga yinjira ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nabiganirijwe, naganirijwe na Haf'swat ko iyo umuhamagazi w'iswalat yayihamagariraga, umuseke utambitse, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isali rakat ebyiri. No mu yindi mvugo ivuga ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isali rakat ebyiri nyuma y'iswala y'imbaga (y'idjuma).

حَفِظْتُ مِنَ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ عَشْرَ رَكَعَاتٍ: رَكْعَتَيْنِ قَبْلَ الظُّهْرِ، وَرَكْعَتَيْنِ بَعْدَهَا، وَرَكْعَتَيْنِ بَعْدَ المَغْرِبِ فِي بَيْتِهِ، وَرَكْعَتَيْنِ بَعْدَ العِشَاءِ فِي بَيْتِهِ، وَرَكْعَتَيْنِ قَبْلَ صَلاَةِ الصُّبْحِ، وَكَانَتْ سَاعَةً لاَ يُدْخَلُ عَلَى النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ فِيهَا، حَدَّثَتْنِي حَفْصَةُ أَنَّهُ كَانَ إِذَا أَذَّنَ المُؤَذِّنُ وَطَلَعَ الفَجْرُ صَلَّى رَكْعَتَيْنِ، وَفِي لَفْظٍ: أَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ كَانَ يُصَلِّي بَعْدَ الْجُمُعَةِ رَكْعَتَيْنِ.

Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim mu mpererekane zose z'abayakiriye.
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Abdullah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko mu iswalat z'umugereka yize ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) akanitwararika ari ugusali rakat icumi zizwi ku izina rya "Sunan A-Rawatib". Ebyiri za mbere ya Adhuhuri, n'ebyiri za nyuma yayo. Ebyiri za nyuma y'iswala ya Maghrib iwayo mu rugo. Ebyiri za nyuma y'iswala ya Al Isha mu rugo. N'ebyiri za mbere y'iswala ya Al Fadj'ri. Rakat icumi zikaba zuzuye. Naho ku iswala ya Idjuma, ni ugusali rakat ebyiri nyuma yayo.

Inyunguramagambo.

...:

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Gushishikariza gusali izi suna zizwi ku izina rya Rawatib, no kuzitwararika.

Biremewe gusalira iswalat z'umugereka mu rugo.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Swahih Bukhari (2/ 58-59) (1180.

1181).

Swahih Muslim (2/ 601) (882).

Inyongera. (2)

تيسير العلام شرح عمدة الأحكام.

للبسام (ص112).