Skip to content

"Mu bimenyetso bizaranga ko imperuka yegereje ni ubumenyi kurangira mu bantu, kwiyongera kw'ubujiji, kwiyongera kw'ubusambanyi, abantu kunywa inzoga ku bwinshi, abagabo kuba bake, abagore kuba benshi kugeza ubwo abagore mirongo itanu bazajya bahagararirwa n'umugabo umwe ari we ubakemurira ibibazo!"

Hadithi yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ndababwira Hadithi numvise ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nta wundi wazayibabwira utari njye; numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:

"Mu bimenyetso bizaranga ko imperuka yegereje ni ubumenyi kurangira mu bantu, kwiyongera kw'ubujiji, kwiyongera kw'ubusambanyi, abantu kunywa inzoga ku bwinshi, abagabo kuba bake, abagore kuba benshi kugeza ubwo abagore mirongo itanu bazajya bahagararirwa n'umugabo umwe ari we ubakemurira ibibazo!"

«إِنَّ مِنْ أَشْرَاطِ السَّاعَةِ أَنْ يُرْفَعَ العِلْمُ، وَيَكْثُرَ الجَهْلُ، وَيَكْثُرَ الزِّنَا، وَيَكْثُرَ شُرْبُ الخَمْرِ، وَيَقِلَّ الرِّجَالُ، وَيَكْثُرَ النِّسَاءُ حَتَّى يَكُونَ لِخَمْسِينَ امْرَأَةً القَيِّمُ الوَاحِدُ».

Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Muri iyi Hadithi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko mu bimenyetso bizaranga ko umunsi w'imperuka wegereje ari uko ubumenyi bw'idini buzarangira mu bantu, ubumenyi buzarangizwa no gupfa kw'abamenyi; Icyo bizabyara ni ubujiji buzakwira mu bantu, ubusambanyi n'ibindi bikorwa bibi by'urukozasoni, kunywa inzoga bizaba byinshi, umubare w'abagabo ube muke, naho umubare w'abagore wiyongere, kugeza ubwo mirongo itanu muri bo bazaba bahagararirwa n'umugabo umwe akaba ari we ubitaho!

Inyunguramagambo.

...:

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Kugaragaza bimwe mu bimenyetso bizaranga umunsi w'imperuka

Ubumenyi bw'igihe umunsi w'imperuka uzabera ni kimwe mu bumenyi bw'ibitagaragara Allah wenyine yihariye.

Gushishikariza kwiga ubumenyi bw'idini mbere y'uko burangira mu bantu

Inkomoko y'ibyanditswe.

Swahih Bukhari (7/ 37) (5231).

Swahih Muslim (4/ 2056) (2671).

Inyongera. (2)

فتح الباري لابن حجر (9/ 330).

عمدة القاري شرح صحيح البخاري (20/ 213).