Skip to content
Surah List /

الرُّوم

الرُّوم is chapter 30 of the Quran and has 60 verses. This page presents it in full in the Uthmani script, with a verse-by-verse translation of its meaning.

60 Ayahs Surah No. 30
Go to ayah
Ikinyarwanda · Assoc
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

الٓمٓ

Alif Laam Miim.

Explanation & meanings · 1
  1. Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.

غُلِبَتِ ٱلرُّومُ

Abaroma baratsinzwe,

Explanation & meanings · 1
  1. Ugutsindwa kw’Abaromani kuvugwa muri uyu murongo kwakomotse ku ntambara barwanagamo n’Abaperise. Muri icyo gihe ababangikanyamana b’i Maka bifuzaga ko Abaperise batsinda Abaromani kuko basengaga ibigirwamana nka bo, mu gihe ku rundi ruhande Abayisilamu bo bifuzaga ko Abaroma ari bo batsinda kuko bari Abanaswara.

فِيٓ أَدۡنَى ٱلۡأَرۡضِ وَهُم مِّنۢ بَعۡدِ غَلَبِهِمۡ سَيَغۡلِبُونَ

Mu gihugu cyo hafi (y’Abaperise). Ariko nyuma yo gutsindwa kwabo na bo bazatsinda.

Explanation & meanings · 1
  1. Igihugu kiri hafi y’Abaperise iyo ntambara yabereyemo ni aho bita Al Jazira hagati y’umugezi wa Tigre na Euphrate muri Iraki. Kuri ubu Al Jazira ni mu bihugu bya Iraki, Siriya, Jordan na Palesitina.

فِي بِضۡعِ سِنِينَۗ لِلَّهِ ٱلۡأَمۡرُ مِن قَبۡلُ وَمِنۢ بَعۡدُۚ وَيَوۡمَئِذٖ يَفۡرَحُ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ

Mu myaka mike (iri hagati y’itatu n’icumi)! Umwanzuro ni uwa Allah mbere (yo gutsinda kw’Abaroma) na nyuma (yaho). Kandi icyo gihe abemeramana bazishima,

بِنَصۡرِ ٱللَّهِۚ يَنصُرُ مَن يَشَآءُۖ وَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ

Ku bw’inkunga ya Allah (azatera Abaromani bagatsinda Abaperise). Atera inkunga uwo ashaka kandi We ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimbabazi.