Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

3 of 559 cards

Clear filters
"Mu by'ukuri imitongero, n'amahirizi n'inzaratsi ni ibangikanyamana."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
"Shyira ukuboko kwawe aho ufite uburibwe, maze uvuge inshuro eshatu uti: BISMILLAH: Ku izina rya Allah, nurangiza uvuge inshuro zirindwi uti: AUDHU BILLAHI WA QUD'RATIHI MIN SHARI MA ADJIDU WA UHADHIRU: Nikinze kuri Allah no ku bushobozi bwe ngo andinde ububi bw'ububabare mfite ndetse n'ibyo ntinya."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Ejo iri bendera nzariha umugabo Allah azanyuzaho intsinzi, ukunda Allah n'Intumwa ye, ndetse na Allah n'Intumwa ye bakamukunda." Sah'li yaravuze ati: Abantu bose baraye bibaza uwo mugabo uwo ari we, ubwo bwari bucyeye, bose bazindukiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) buri wese yiringiye ko ariwe warihabwa, nuko Intumwa y'Imana irabaza iti: Ally Ibun Abi Twalib ari he? Baramusubiza bati: Yewe Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arwaye amaso! Intumwa y'Imana irababwira iti: Nimumutumeho; nuko araza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imucira mu maso inamusabira ubusabe, nuko arakira amera nkaho atigeze amurya! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imuhereza rya bendera, maze Ally arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese mbarwanye kugeza ubwo bazamera nkatwe? Intumwa iramusubiza iti: Wigira ubwira, tegereza kugeza ugeze ku rugamba, ubahamagarire ubuyisilamu, ubabwire ibyo bategetswe bagomba Allah, ndakurahiriye ku izina rya Allah, ko Allah agize umuntu umwe ayobora abikunyujijeho, ari byo byiza kuri wowe kuruta ubushyo bw'ingamiya z'amasine!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim