Skip to content

"Umwe muri mwe nahura n'umuvandimwe we ajye amusuhuza, nibatandukanywa n'igiti cyangwa se urukuta cyangwa se ibuye bakongera guhura ajye yongera amusuhuze."

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

"Umwe muri mwe nahura n'umuvandimwe we ajye amusuhuza, nibatandukanywa n'igiti cyangwa se urukuta cyangwa se ibuye bakongera guhura ajye yongera amusuhuze."

«إِذَا لَقِيَ أَحَدُكُمْ أَخَاهُ فَلْيُسَلِّمْ عَلَيْهِ، فَإِنْ حَالَتْ بَيْنَهُمَا شَجَرَةٌ أَوْ جِدَارٌ أَوْ حَجَرٌ ثُمَّ لَقِيَهُ فَلْيُسَلِّمْ عَلَيْهِ أَيْضًا».

Yakiriwe na Abu Dawudi.
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashishikarije umuyisilamu kwifuriza umuvandimwe we w'umuyisilamu indamutso y'amahoro buri uko bahuye, n'igihe baba bari mu nzira bagenda, bagatandukanywa n'icyo ari cyo cyose nk'igiti cyangwa se urukuta cyangwa se ibuye rinini, bakongera guhura ajye amusuhuza nanone indamutso y'amahoro ku yindi nshuro.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Gushishikariza gusuhuzanya indamutso y'amahoro, no kuyisubiramo mu gihe hari impinduka zibayeho.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari ishishikajwe no gukwiza umugeno wo kwifurizanya indamutso y'amahoro no kuyikwiza hose, kubera ko byongera urukundo n'ubumwe hagati y'abayisilamu.

Indamutso y'amahoro ni ukuvuga uti: (A-SALAAM ALAYKUM) cyangwa se (A-SALAAM ALAYKUM WARAHMATULLAH WABARAKATUH), bitari uguhana ibiganza kuko byo bibaho iyo abantu bahuye bwa mbere.

Indamutso y'amahoro ni ubusabe, kandi abayisilamu bacyeneye gusabirana ibyiza, kabone n'iyo babisubiramo kenshi.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Sunani Abu Dawudi (7/ 494) (5200).

Inyongera. (8)

تطريز رياض الصالحين.

لفيصل آل مبارك (ص520).

بهجة الناظرين شرح رياض الصالحين.

لسليم الهلالي (2/ 138).

نزهة المتقين شرح رياض الصالحين.

لمجموعة من الباحثين (1/ 667).

شرح رياض الصالحين.

لابن عثيمين (4/ 410).