'" Uzitwararika raka enye mbere y'iswalat yo ku manywa n'enye nyuma yayo, Allah yamuziririje kuzinjira mu muriro."
Hadith yaturutse kwa Umu Habibat (Imana imwishimire), akaba yari umugore w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
'" Uzitwararika raka enye mbere y'iswalat yo ku manywa n'enye nyuma yayo, Allah yamuziririje kuzinjira mu muriro."
«مَنْ حَافَظَ عَلَى أَرْبَعِ رَكَعَاتٍ قَبْلَ الظُّهْرِ وَأَرْبَعٍ بَعْدَهَا حَرَّمَهُ اللَّهُ عَلَى النَّارِ».
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatanze inkuru nziza y'uko uzasali raka enye z'iswalat z'umugereka mbere y'iswalat ya Adhuhuri, n'enye nyuma yayo, ndetse akanazihozaho Allah yamuziririje kuzinjira mu muriro.
Gushishikariza guhozaho rakat enye za mbere y'iswalat ya Adhuhuri n'enye nyuma yayo.
Iswalat z'umugereka za mbere y'iy'itegeko zirimo ubugenge muri bwo: Ni ugutegura uje gusali mbere y'uko atangira gukora iy'itegeko, naho iza nyuma y'iy'itegeko ni ukugira ngo zuzuze ibitatunganye mu z'itegeko.
Iswalat z'imigereka zifite inyungu zihambaye nko kwiyongera kw'ibyiza, no kubabarirwa ibyaha, no kuzamurwa mu ntera.
Abagendera ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itegeko bagenderaho ku bijyanye na Hadith zitanga inkuru nziza harimo n'iyi nuko bazifata nk'izivuga ku bantu bapfuye bakiri ku kwemera Imana imwe rukumbi, kandi ko ikigamijwe ari uko batazaba mu muriro ubuziraherezo kubera ko umuntu ukoze ibyaha ariko ari mu bemeramana aba akwiye ibihano, ariko nanajyanwa mu muriro ntazawubamo ubuziraherezo.
Sunani Abu Dawudi (2/ 448) (1269).
Sunani Tirmidhi (1/ 452) (428).
Sunani A-Nasa-iy (3/ 265) (1816).
Sunani Ibun Madjah (2/ 238) (1160).
Musnad Ahmad (44/ 358) (26772).
Inyongera. (4)
سبل السلام شرح بلوغ المرام.
لمحمد الصنعاني (1/ 336).
توضيح الأحكام مِن بلوغ المرام.
لعبد الله البسام (2/ 381).
Cited in books
2 BooksInyongera. (2)
- كيفية صلاة النبي - صلى الله عليه وسلم -كَيفِيَّةُ صَلَاةِ النَّبِيِّ ﷺ (مَنْ حَافَظَ عَلَى أَرْبَعِ رَكَعَاتٍ قَبْلَ الظُّهْرِ، وَأَرْبَعٍ بَعْدَهَا حَرَّمَهُ اللَّهُ عَلَى النَّارِ) [21].
- مجموعة زاد الفقه (2)الفقه للمستوى الثاني ( مجموعة زاد )«من حافظ على أربع ركعاتٍ قبل الظهر وأربعٍ بعدها حرمه اﷲ تعالى على النار».