Skip to content
الأنعَام /

Ayah 52

6 : 52

Ayah 52 of الأنعَام (6 : 52). This page carries the verse in the Uthmani script with a translation of its meaning, at a stable URL that can be cited on its own.

الأنعَام Ayahs 165
Surah · الأنعَام
Ikinyarwanda · Assoc
6 : 52

وَلَا تَطۡرُدِ ٱلَّذِينَ يَدۡعُونَ رَبَّهُم بِٱلۡغَدَوٰةِ وَٱلۡعَشِيِّ يُرِيدُونَ وَجۡهَهُۥۖ مَا عَلَيۡكَ مِنۡ حِسَابِهِم مِّن شَيۡءٖ وَمَا مِنۡ حِسَابِكَ عَلَيۡهِم مِّن شَيۡءٖ فَتَطۡرُدَهُمۡ فَتَكُونَ مِنَ ٱلظَّٰلِمِينَ

Kandi ntukirukane ba bandi basenga Nyagasani wabo mu gitondo na nimugoroba bashaka kwishimirwa na We. Nta cyo ubazwa mu byo bakora, na bo nta cyo babazwa mu byo ukora. Nubirukana uzaba ubaye umwe mu bahemu.

Explanation & meanings · 1
  1. Uyu murongo wahishuwe ubwo ibikomerezwa by’Abakurayishi byasabaga Intumwa Muhamadi kwirukana abakene n’abanyantege nke bari barayemeye, kugira ngo na byo bibone kuyikurikira; nuko uyu murongo uza umubuza kubikora.