Skip to content
Surah List /

الحدِيد

الحدِيد is chapter 57 of the Quran and has 29 verses. This page presents it in full in the Uthmani script, with a verse-by-verse translation of its meaning.

29 Ayahs Surah No. 57
Go to ayah
Ikinyarwanda · Assoc
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

سَبَّحَ لِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ وَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ

Ibiri mu birere n’ibiri ku isi bisingiza Allah, kandi ni We Nyiricyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.

لَهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ يُحۡيِۦ وَيُمِيتُۖ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٌ

Ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwe. Ni We utanga ubuzima n’urupfu. Kandi ni We ufite ubushobozi bwa buri kintu.

هُوَ ٱلۡأَوَّلُ وَٱلۡأٓخِرُ وَٱلظَّٰهِرُ وَٱلۡبَاطِنُۖ وَهُوَ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٌ

Ni We Ntangiriro akaba n’Iherezo, Ugaragara (Uri hejuru ya buri kintu) akaba n’Utagaragara (uri bugufi ya buri kintu). Kandi ni We Mumenyi uhebuje wa buri kintu.

هُوَ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ فِي سِتَّةِ أَيَّامٖ ثُمَّ ٱسۡتَوَىٰ عَلَى ٱلۡعَرۡشِۖ يَعۡلَمُ مَا يَلِجُ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَمَا يَخۡرُجُ مِنۡهَا وَمَا يَنزِلُ مِنَ ٱلسَّمَآءِ وَمَا يَعۡرُجُ فِيهَاۖ وَهُوَ مَعَكُمۡ أَيۡنَ مَا كُنتُمۡۚ وَٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ بَصِيرٞ

Ni We waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma aganza hejuru ya Ar’shi. Azi ibyinjira mu butaka n’ibibusohokamo, ibimanuka mu kirere ndetse n’ibikizamukamo. Kandi aba ari kumwe namwe aho muri hose. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.

Explanation & meanings · 1
  1. Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat al A’araf, Ayat ya 54

لَّهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ وَإِلَى ٱللَّهِ تُرۡجَعُ ٱلۡأُمُورُ

Ubwami bw’ibirere n’isi ni ubwe. Kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bisubizwa.