Skip to content
البَقَرَة /

Ayah 255

2 : 255

Ayah 255 of البَقَرَة (2 : 255). This page carries the verse in the Uthmani script with a translation of its meaning, at a stable URL that can be cited on its own.

البَقَرَة Ayahs 286
Surah · البَقَرَة
Ikinyarwanda · Assoc
2 : 255

ٱللَّهُ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ ٱلۡحَيُّ ٱلۡقَيُّومُۚ لَا تَأۡخُذُهُۥ سِنَةٞ وَلَا نَوۡمٞۚ لَّهُۥ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۗ مَن ذَا ٱلَّذِي يَشۡفَعُ عِندَهُۥٓ إِلَّا بِإِذۡنِهِۦۚ يَعۡلَمُ مَا بَيۡنَ أَيۡدِيهِمۡ وَمَا خَلۡفَهُمۡۖ وَلَا يُحِيطُونَ بِشَيۡءٖ مِّنۡ عِلۡمِهِۦٓ إِلَّا بِمَا شَآءَۚ وَسِعَ كُرۡسِيُّهُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَۖ وَلَا يَـُٔودُهُۥ حِفۡظُهُمَاۚ وَهُوَ ٱلۡعَلِيُّ ٱلۡعَظِيمُ

Allah (ni we Mana y’ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We, Uhoraho (Nyirubuzima bwuzuye buzira inenge), Uwigize, akanabeshaho ibiriho byose. Ntafatwa no guhunyiza habe n’ibitotsi. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Ni inde wagira uwo avuganira iwe uretse ku burenganzira bwe? Azi ibyababayeho (ku isi) n’ibizababaho (ku mperuka). Kandi nta n’icyo bamenya mu bumenyi bwe uretse icyo ashaka. Kursiyu ye ikwiriye ibirere n’isi, kandi ntananizwa no kubirinda (ibirere n’isi). Ni na We Uwikirenga, Uhambaye.

Explanation & meanings · 1
  1. Nk’uko ijambo Kursiyu ryasobanuwe n’umusangirangendo w’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) witwa Ibun Abass (Imana imwishimire), ni ahantu Allah ashyira ibirenge bye bijyanye n’icyubahiro cye n’ubuhambare bwe, tutagereranya cyangwa ngo dusanishe n’iby’ibiremwa.