Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

62 of 559 cards

Clear filters
"Mu by'ukuri Allah arafuha, n'umwemeramana arafuha, ariko gufuha kwa Allah kubaho igihe umwemeramana akoze ibyo yamuziririje."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Bamwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) baje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko barayibaza bati: Umwe muri twe ajya yiyumva muri we ikintu kimugora kuvuga! Intumwa y'Imana itababaza iti: Namwe cyababayeho? Barayisubiza bati: Yego! Irababwira iti: Icyo ni ikimenyetso cy'ukwemera gitomoye.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Shaytwani izira umwe muri mwe ikamubaza iti: Ni nde waremye iki? Ni nde waremye iki? Kugeza ubwo imubajije iti: Ninde waremye Nyagasani wawe?? Uwo bizashyikira ajye yiragiza Allah ngo amurinde Shaytwani wavumwe, kandi arecyere aho ntakomeze kubitekerezaho!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ntimuzankabirize nkuko abakirisitu bakabirije mwene Mariya, kuberako njye ndi umugaragu we, bityo mujye muvuga muti; Ndi umugaragu wa Allah nkaba n'Intumwa ye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yatubwiye ko umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Yewe Muhanuzi wa Allah! Ni gute umuhakanyi azazurwa ku munsi w'imperuka agendesha uburanga bwe? Intumwa iramusubiza iti: Ese uwamuhaye ubushobozi bwo kugendesha amaguru abiri ku isi, yananirwa ate kuzamuzura agendesha uburanga bwe ku munsi w'imperuka? Qatadat yaravuze ati: Ni ko bimeze ndahiriye ku cyubahiro cya Allah Nyagasani wacu!
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Yewe mwene Adamu! Igihe cyose unsabye unyizeye ukanyiringira nkubabarira ibyaha byawe kandi ntacyo bintwaye Yewe mwene Adamu, n'iyo ibyaha byawe byaba byinshi ku buryo bigera ku ijuru hanyuma ukansaba imbabazi nakubabarira kandi ntacyo bintwaye! Yewe mwene Adam, uramutse uje ungana warakoze ibyaha byakuzura isi, hanyuma ukansanga utarambangikanyije n'icyo ari cyo cyose, nanjye naguha imbabazi zingana nkabyo!!"
Hadithi nziza. Yakiriwe na Tirmidhiy.
Umugabo umwe yaje kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibwira ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni ibihe bintu bibiri umuntu yakora kimwe kikaba impamvu y'uko yajya mu ijuru ikindi kikaba impamvu y'uko ajya mu muriro? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Uzapfa atarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru, n'uzapfa yarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azajya mu muriro.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Baroramye abakabya mu idini" Ibi yabisubiyemo inshuro eshatu!
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.