Skip to content

"Abamalayika ntibaherekeza abantu bagendana n'imbwa cyangwa bafite inzogera."

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

"Abamalayika ntibaherekeza abantu bagendana n'imbwa cyangwa bafite inzogera."

«لَا تَصْحَبُ الْمَلَائِكَةُ رُفْقَةً فِيهَا كَلْبٌ وَلَا جَرَسٌ».

Yakiriwe na Muslim.
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko abamalayika batajya baherekeza mu rugendo abantu bagendana imbwa, cyangwa se bafite inzogera zambikwa amatungo, zigenda ziteza urusaku.

Inyunguramagambo.

...:

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Kubuza gutunga imbwa no kugendana nazo, ariko aha ntihavugwamo imbwa zorowe mu rwego rwo guhiga cyangwa se kurinda.

Abamalayika batagendana n'aba bantu ni abamalayika b'impuhwe, naho abarinda abantu bahora nabo aho bari hose, n'aho bagiye hose.

Kubuza inzogera, kuko ari imwe mu myirongi ya Shitani, harimo no kuyigereranya n'inzogera z'abanaswara.

Umuyisilamu akwiye gushishikarira kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma abamalayika bamuhunga.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Swahih Muslim (3/ 1672) (2113).

Inyongera. (11)

نزهة المتقين.

لمجموعة من الباحثين (2/ 1156).

كنوز رياض الصالحين.

لمجموعة من الباحثين (20/ 67).

بهجة الناظرين.

لسليم الهلالي (3/ 188).

كشف المشكل من حديث الصحيحين.

لابن عثيمين (3/ 564).

شرح رياض الصالحين.

لابن عثيمين (6/ 431).

شرح النووي على مسلم (14/ 95).