Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

4 of 559 cards

Clear filters
Yagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mu by'ukuri Shitani iza hagati yanjye n'iswalat yanjye ndetse n'igisomo cyanjye ikanteza urujijo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: "Iyo ni Shitani yitwa Khin'zabu, nujya uyumva ujye wikinga kuri Allah kugira ngo ayikurinde, maze uvume ibumoso bwawe inshuro eshatu, Uthman yaravuze ati: Nuko mbigenza ntyo Allah arayindinda.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Umwe muri twe ajya atekereza muri we ikintu, ariko kuba yatwikwa n'umuriro kuri we ni byo byamubera byiza kuruta kuba yakivuga, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Allah Akbar (Imana niyo nkuru), Allah Akbar (Imana niyo nkuru)! Allah niwe ukwiye gushimwa no gusingizwa we uburijemo ibishuko bya Shaytwani.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunan Al Kubra.
Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha), yo munyakuri w'umwizerwa kuruta abandi yaratuganirije igira iti “Mu by’ukuri, buri wese muri mwe iremwa rye ribera mu nda ya nyina; mu gihe cy’iminsi n'amajoro mirongo ine aba ari intanga, hanyuma nyuma y’igihe kingana n’iminsi nk’iyo akaba akabumbe k’amaraso, hanyuma nyuma y’igihe kingana n’iminsi nk’iyo akaba ikinyamanyama, hanyuma Allah akamwoherereza umumalayika akamugenera ibintu bine bikandikwa: Amwandikira amafunguro ye, ikizamwica, icyo azakora, ndetse niba azaba mwiza cyangwa mubi, ndetse umumalayika akamuhuhamo roho. Kandi umwe muri mwe ashobora kurangwa n'ibikorwa by'abantu bo mu ijuru kugeza ubwo hagati ye na ryo haba hasigaye intera ireshya n’ukuboko (kuva ku rutoki rwa musumbazose kugera mu nkokora) maze igeno rikamuganza agakora ibikorwa by'abantu bo mu muriro akawinjiramo. Nanone kandi umwe muri mwe ashobora kurangwa n'ibikorwa by'abantu bo mu muriro kugeza ubwo hagati ye n’umuriro hasigaye intera ireshya n’ukuboko (kuva ku rutoki rwa musumbazose kugera mu nkokora) ngo awinjiremo, maze igeno rikamuganza agakora ibikorwa by'abantu bo mu Ijuru akaryinjiramo."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Abamalayika ntibaherekeza abantu bagendana n'imbwa cyangwa bafite inzogera."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.