Yemwe bagaragu banjye, mu by'ukuri njye naziririje amahugu kuri njye ubwanjye, ndangije nyagira ikizira hagati yanyu, muramenye ntimuzahuguzanye
Hadithi yaturutse kwa Abi Dhari (Imana imwishimire) yavuze ko:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu byo yahishuriwe na Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: " Yemwe bagaragu banjye, mu by'ukuri njye naziririje amahugu kuri njye ubwanjye, ndangije nyagira ikizira hagati yanyu, muramenye ntimuzahuguzanye, Bagaragu banjye, mwese muri abayobe, uretse uwo nayoboye, munsabe kuyoboka mbayobore. Bagaragu banjye, mwese muri abashonji, cyereste uwo nafunguriye, ngaho nimunsabe amafunguro mbafungurire. Bagaragu banjye, mwese mwambaye ubusa, cyeretse uwo nambitse, ngaho nimunsabe imyambaro mbambike. Bagaragu banjye, mu by'ukuri mwe mukosa ijoro n'amanywa, Kandi njye mbabarira ibyaha byose, ngaho nimunsabe imbabazi mbababarire. Bagaragu banjye, mu by'ukuri mwe ntimuzagera na rimwe kurwego rwo kugira icyo mwantwara kibi ngo mukintware, nta nubwo muzagera ku rwego rwo kugira icyiza mwamfasha ngo mukimfashe. Bagaragu banjye, uwa mbere muri mwe uriho n'uzabaho nyuma muri mwe haba mu bantu n'amajini mwese muramutse mwikusanyije mukaba umuntu utinya Allah kurusha abandi, ntacyo byakongera mu bwami bwanjye, Bagaragu banjye uwa mbere muri mwe uriho n'uzabaho nyuma muri mwe haba mu bantu n'amajini mwese muramutse mwikusanyije mukaba umuntu umwe w'umwononnyi kurusha abandi ntacyo byagabanya mu bwami bwanjye Bagaragu banjye, uwa mbere muri mwe uriho n'uzabaho nyuma muri mwe haba mu bantu n'amajini mwese muramutse mwikusanyije mugahagarara mu kibuga kimwe, buri wese akansaba icyo yifuza, maze nkaha buri wese icyo yansabye ibyo ntacyo byagabanya mubyo mfite cyeretse nk'icyo indobani igabanya ku mazi y'inyanja. Bagaragu banjye, mu by'ukuri ni ku bikorwa byanyu nshingiraho mukubabarira na nyuma nkazabibahembera, uzagira amahirwe akabona ibyiza azashimire Imana n'uzabona icyinyuranyo cy'ibyo, ntazagire undi yitwaraho umwikomo, uretse roho ye.
عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ فِيمَا رَوَى عَنِ اللهِ تَبَارَكَ وَتَعَالَى أَنَّهُ قَالَ: «يَا عِبَادِي إِنِّي حَرَّمْتُ الظُّلْمَ عَلَى نَفْسِي، وَجَعَلْتُهُ بَيْنَكُمْ مُحَرَّمًا، فَلَا تَظَالَمُوا، يَا عِبَادِي كُلُّكُمْ ضَالٌّ إِلَّا مَنْ هَدَيْتُهُ، فَاسْتَهْدُونِي أَهْدِكُمْ، يَا عِبَادِي كُلُّكُمْ جَائِعٌ إِلَّا مَنْ أَطْعَمْتُهُ، فَاسْتَطْعِمُونِي أُطْعِمْكُمْ، يَا عِبَادِي كُلُّكُمْ عَارٍ إِلَّا مَنْ كَسَوْتُهُ، فَاسْتَكْسُونِي أَكْسُكُمْ، يَا عِبَادِي إِنَّكُمْ تُخْطِئُونَ بِاللَّيْلِ وَالنَّهَارِ وَأَنَا أَغْفِرُ الذُّنُوبَ جَمِيعًا فَاسْتَغْفِرُونِي أَغْفِرْ لَكُمْ، يَا عِبَادِي إِنَّكُمْ لَنْ تَبْلُغُوا ضَرِّي فَتَضُرُّونِي، وَلَنْ تَبْلُغُوا نَفْعِي فَتَنْفَعُونِي، يَا عِبَادِي لَوْ أَنَّ أَوَّلَكُمْ وَآخِرَكُمْ وَإِنْسَكُمْ وَجِنَّكُمْ كَانُوا عَلَى أَتْقَى قَلْبِ رَجُلٍ وَاحِدٍ مِنْكُمْ مَا زَادَ ذَلِكَ فِي مُلْكِي شَيْئًا، يَا عِبَادِي لَوْ أَنَّ أَوَّلَكُمْ وَآخِرَكُمْ وَإِنْسَكُمْ وَجِنَّكُمْ كَانُوا عَلَى أَفْجَرِ قَلْبِ رَجُلٍ وَاحِدٍ مَا نَقَصَ ذَلِكَ مِنْ مُلْكِي شَيْئًا، يَا عِبَادِي لَوْ أَنَّ أَوَّلَكُمْ وَآخِرَكُمْ وَإِنْسَكُمْ وَجِنَّكُمْ قَامُوا فِي صَعِيدٍ وَاحِدٍ فَسَأَلُونِي فَأَعْطَيْتُ كُلَّ إِنْسَانٍ مَسْأَلَتَهُ مَا نَقَصَ ذَلِكَ مِمَّا عِنْدِي إِلَّا كَمَا يَنْقُصُ الْمِخْيَطُ إِذَا أُدْخِلَ الْبَحْرَ، يَا عِبَادِي إِنَّمَا هِيَ أَعْمَالُكُمْ أُحْصِيهَا لَكُمْ ثُمَّ أُوَفِّيكُمْ إِيَّاهَا، فَمَنْ وَجَدَ خَيْرًا فَلْيَحْمَدِ اللهَ، وَمَنْ وَجَدَ غَيْرَ ذَلِكَ فَلَا يَلُومَنَّ إِلَّا نَفْسَهُ».
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko Allah Nyir'ubutagatifu we ubwe yiziririje amahugu, arangije ayagira ikizira no hagati y'abagaragu be, bityo ntihakagire uhuguza mugenzi we! Kandi ko abantu twese twayobye inzira ya Allah y'ukuri, kandi uyisabye Allah aramushoboza ndetse akanamuyobora. Kandi ko abantu bose bacyeneye Allah mu byo baba bacyeneye byose, kandi uzasaba Allah amucyemurira ibibazo bye kandi aramuhagirije. Kandi ko abantu bose bakora amakosa amanywa n'ijoro, ndetse ko Allah Nyir'ubutagatifu ari we ubahishira akabababarira igihe umugaragu amusabye imbabazi. Kandi ko abantu bose ntacyo batwara Allah cyangwa se ngo bagire icyo bamumarira. Kandi ko abantu bose n'ubwo ugutinya Allah kwabo bose kwateranira ku mutima w'umwe mu batinyamana muri bo, ntacyo byakongera mu bwami bwa Allah. Ndetse n'iyo kwigomeka kwabo bose kwateranira ku mutima w'inkozi y'ibibi muri bo ntacyo byagabanya mu bwami bwa Allah, kuko ari abanyantege ncye kandi bacyeneye Allah ibihe byose n'ahantu hose, kubera ko ari we Mukungu wihagije. Kandi ko n'iyo abantu n'amajini ababayeho mbere n'abazabaho nyuma bakishyira hamwe, bagasaba Allah, maze buri wese muri bo akamuha ibyo amusabye, ntacyo byagabanya mu byo atunze usibye ibingana nk'amazi urushinge rwinjije mu nyanja rwagarukana, nta mazi rwagabanya ku mazi y'inyanja, ari byo bigaragaza ubutungane bw'ubutunzi bwa Allah ndetse ko akungahaye. Kandi ko Allah Nyir'ubutagatifu arinda ibikorwa by'abagaragu be akazanabibabarurira ndetse no ku munsi w'imperuka akazabibahembera. Bityo uzasanga ibihembo bye ari byiza azashimire Allah we wabimushoboje akabasha kumwumvira, ndetse n'uzasanga atari uko bimeze ntazagire undi arenganya usibye we ubwe n'umutima we umwoshya gukora ibibi watumye agwa mu gihombo.
...:
Iyi Hadithi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ayikuye kwa Nyagasani we, ari yo twita Hadithul Qud'siyu cyangwa se Ilahiyu, ikaba ari Hadithi imvugo zayo n'ibisobanuro byayo biba byaturutse kwa Allah, gusa yo nta mwihariko iba ifite nk'uwa Qur'an yihariye nko kuba kuyisoma bikwegereza Allah, ndetse no kuba ufite isuku (Udhu) mbere yo kuyisoma, no kuba yaraje mu buryo bw'igitangaza n'abarabu bakaba barananiwe no kuzana imeze nkayo n'ibindi.
Ibyo abagaragu bageraho nk'ubumenyi no kuyoboka baba babishobojwe na Allah.
Ibyo umugaragu agezeho mu byiza biba ari ingabire za Allah, n'ibimugeraho bibi niwe ubwe n'irari ry'umutima we biba biturutseho.
Ukoze icyiza aba agishobojwe na Allah, n'igihembo cyacyo ni ubw'ineza ya Allah akwiye kumushimira, n'ukoze ikibi nta wundi aba akwiye kubigayira usibye we ubwe.
Swahih Muslim (4/ 1994) (2577).
Inyongera. (7)
التحفة الربانية في شرح الأربعين حديثًا النووية (ص52).
شرح الأربعين النووية.
لابن عثيمين (ص235).
فتح القوي المتين في شرح الأربعين وتتمة الخمسين.
للعباد (ص82).
الأحاديث الأربعون النووية وعليها الشرح الموجز المفيد.
لعبد الله المحسن (ص46).
Cited in books
10 BooksInyongera. (10)
- الإسلام أصوله ومبادئهيا عبادي لو أن أولكم وآخركم وإنسكم وجنكم كانوا على أتقى قلب رجل واحد منكم ما زاد ذلك في ملكي شيئاً،
- الإسلام والإلحاد وجها لوجه"يا عِبَادِي لو أنَّ أَوَّلَكُمْ وَآخِرَكُمْ وإنْسَكُمْ وَجِنَّكُمْ كَانُوا علَى أَتْقَى قَلْبِ رَجُلٍ وَاحِدٍ مِنكُمْ، ما زَادَ ذلكَ في مُلْكِي شيئًا، يا عِبَادِي لو أنَّ أَوَّلَكُمْ وَآخِرَكُمْ وإنْسَكُمْ وَجِنَّكُمْ كَانُوا علَى أَفْجَرِ
- التسليم للنص الشرعي والمعارضات الفكرية المعاصرة05 التسليم للنص الشرعي - الفصل الرابع من أوله حتى المبحث الثالث منه"يا عبادي كلكم ضال إلا من هديته، فاستهدوني أهدكم."
- الخطب المنبريةموسوعة الخطب المنبرية (القسم الأول)«يَا عِبَادِي، إِنَّكُمْ لَنْ تَبْلُغُوا ضُرِّي فَتَضُرُّونِي، وَلَنْ تَبْلُغُوا نَفعِي فَتَنفَعُونِي»
- الصراط المستقيم(يا عبادي إني حرمت الظلم على نفسي، وجعلته بينكم محرماً، فلا تظالموا، يا عبادي كلكم ضال إلا من هديته، فاستهدوني أهدكم، يا عبادي كلكم جائع، إلا من أطعمته، فاستطعموني أطعمكم، يا عبادي كلكم عارٍ، إلا من كسوته، فاستكسوني أكسكم، يا عبادي إنكم تخط
- الله -جل جلاله- أنيس المحبين وملاذ القاصدين«يَا عِبَادِي! لَوْ أَنَّ أَوَّلَكُمْ وَآخِرَكُمْ وَإِنْسَكُمْ وَجِنَّكُمْ قَامُوا فِي صَعِيدٍ وَاحِدٍ فَسَأَلُونِي؛ فَأَعْطَيْتُ كُلَّ إِنْسَانٍ مَسْأَلَتَهُ؛ مَا نَقَصَ ذَلِكَ مِمَّا عِنْدِي إِلَّا كَمَا يَنْقُصُ المِخْيَطُ إِذَا أُدْخِلَ
- المنتقى من المتجر الرابح في ثواب العمل الصالح - المعتمدالمنتقى من المتجر الرابح في ثواب العمل الصالح“يا عبادي إنكم تخطئون بالليل والنهار وأنا أغفر الذنوب جميعا فاستغفروني اغفر لكم”.
- مشروع المنهج التعليميمادة التوحيد مستوى 2«يَا عِبَادِي إِنِّي حَرَّمْتُ الظُّلْمَ عَلَى نَفْسِي، وَجَعَلْتُهُ بَيْنَكُمْ مُحَرَّمًا، فَلَا تَظَالَمُوا»
- مشروع منهاج زادكزادك 2 طالب نهائي«يَا عِبَادِي، إِنِّي حَرَّمْتُ الظُّلْمَ عَلَى نَفْسِي، وَجَعَلْتُهُ بَيْنَكُمْ مُحَرَّمًا، فَلَا تَظَالَمُوا»
- موسوعة الإيمان«يَا عِبَادِي، إِنِّي حَرَّمْتُ الظُّلْمَ عَلَى نَفْسِي، وَجَعَلْتُهُ بَيْنَكُمْ مُحَرَّمًا، فَلَا تَظَالَمُوا».