Skip to content
Surah List /

المُنَافِقُونَ

المُنَافِقُونَ is chapter 63 of the Quran and has 11 verses. This page presents it in full in the Uthmani script, with a verse-by-verse translation of its meaning.

11 Ayahs Surah No. 63
Go to ayah
Ikinyarwanda · Assoc
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

إِذَا جَآءَكَ ٱلۡمُنَٰفِقُونَ قَالُواْ نَشۡهَدُ إِنَّكَ لَرَسُولُ ٱللَّهِۗ وَٱللَّهُ يَعۡلَمُ إِنَّكَ لَرَسُولُهُۥ وَٱللَّهُ يَشۡهَدُ إِنَّ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ لَكَٰذِبُونَ

Indyarya niziza zikugana (yewe Muhamadi), zizavuga ziti “Turemeza ko mu by’ukuri uri Intumwa ya Allah.” (Ibyo zizabivuga) kandi Allah azi neza ko uri Intumwa ye, nyamara Allah ahamya ko indyarya ari inyabinyoma.

ٱتَّخَذُوٓاْ أَيۡمَٰنَهُمۡ جُنَّةٗ فَصَدُّواْ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِۚ إِنَّهُمۡ سَآءَ مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ

Indahiro zabo bazigize ingabo (zibahishira uburyarya bwabo), nuko bakumiriye (abantu) kugana inzira ya Allah. Mu by’ukuri ibyo bakoraga ni bibi.

ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ ءَامَنُواْ ثُمَّ كَفَرُواْ فَطُبِعَ عَلَىٰ قُلُوبِهِمۡ فَهُمۡ لَا يَفۡقَهُونَ

Ibyo ni ukubera ko babanje kwemera hanyuma bagahakana. Bityo, imitima yabo yaradanangiwe, ikaba ari yo mpamvu badasobanukirwa.

۞ وَإِذَا رَأَيۡتَهُمۡ تُعۡجِبُكَ أَجۡسَامُهُمۡۖ وَإِن يَقُولُواْ تَسۡمَعۡ لِقَوۡلِهِمۡۖ كَأَنَّهُمۡ خُشُبٞ مُّسَنَّدَةٞۖ يَحۡسَبُونَ كُلَّ صَيۡحَةٍ عَلَيۡهِمۡۚ هُمُ ٱلۡعَدُوُّ فَٱحۡذَرۡهُمۡۚ قَٰتَلَهُمُ ٱللَّهُۖ أَنَّىٰ يُؤۡفَكُونَ

N’iyo ubarebye imibiri yabo iragushimisha, ndetse n’iyo bavuze, wumva amagambo yabo. Bameze nk’ibiti byegetse (ku nkuta kubera kutumva kwabo). Bakeka ko buri nduru ivugijwe ari bo iba ivugirijwe. Ni abanzi, bityo jya ubitondera. Allah arakabarimbura! Ni gute bateshwa (inzira igororotse)?

وَإِذَا قِيلَ لَهُمۡ تَعَالَوۡاْ يَسۡتَغۡفِرۡ لَكُمۡ رَسُولُ ٱللَّهِ لَوَّوۡاْ رُءُوسَهُمۡ وَرَأَيۡتَهُمۡ يَصُدُّونَ وَهُم مُّسۡتَكۡبِرُونَ

N’iyo babwiwe bati “Nimuze Intumwa ya Allah ibasabire imbabazi,” bazunguza imitwe, ukababona basubira inyuma (bagutera umugongo), buzuye ubwibone.