36 : 78
وَضَرَبَ لَنَا مَثَلٗا وَنَسِيَ خَلۡقَهُۥۖ قَالَ مَن يُحۡيِ ٱلۡعِظَٰمَ وَهِيَ رَمِيمٞ
Yaduhaye urugero yibagirwa ukuremwa kwe, maze aravuga ati “Ni nde wazura aya magufa kandi yarabaye ubuvungukira?”
Explanation & meanings · 1
- Urugero ruvugwa muri uyu murongo; ni umuntu utaremeraga izuka waje ku Ntumwa y’Imana (Muhamadi), maze afata igufa ryashenye akarivungagura nuko akavuga ati “Ese koko Nyagasani wawe ashobora kuzura nyir’iri gufa?”