Skip to content
Surah List /

النَّمل

النَّمل is chapter 27 of the Quran and has 93 verses. This page presents it in full in the Uthmani script, with a verse-by-verse translation of its meaning.

93 Ayahs Surah No. 27
Go to ayah
Ikinyarwanda · Assoc
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

طسٓۚ تِلۡكَ ءَايَٰتُ ٱلۡقُرۡءَانِ وَكِتَابٖ مُّبِينٍ

Twaa-Siin; iyo ni imirongo ya Qur’an ikaba n’igitabo gisobanutse (kinashyira ibintu ku mugaragaro).

Explanation & meanings · 1
  1. Twaa Siin Miim: Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.

هُدٗى وَبُشۡرَىٰ لِلۡمُؤۡمِنِينَ

(Iyo mirongo) ni umuyoboro ndetse ikaba n’inkuru nziza ku bemera.

ٱلَّذِينَ يُقِيمُونَ ٱلصَّلَوٰةَ وَيُؤۡتُونَ ٱلزَّكَوٰةَ وَهُم بِٱلۡأٓخِرَةِ هُمۡ يُوقِنُونَ

Ba bandi bahozaho iswala, bagatanga amaturo, kandi bakemera badashidikanya umunsi w’imperuka.

إِنَّ ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِ زَيَّنَّا لَهُمۡ أَعۡمَٰلَهُمۡ فَهُمۡ يَعۡمَهُونَ

Mu by’ukuri ba bandi batemera imperuka, twabakundishije ibikorwa byabo (ibibi bakabibonamo ibyiza), bityo bakaba barindagira.

أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ لَهُمۡ سُوٓءُ ٱلۡعَذَابِ وَهُمۡ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ هُمُ ٱلۡأَخۡسَرُونَ

Abo ni bo bazabona ibihano bibi (kuri iyi si), kandi ku munsi w’imperuka ni bo bazaba abanyagihombo gikabije.