Skip to content
Surah List /

النور

النور is chapter 24 of the Quran and has 64 verses. This page presents it in full in the Uthmani script, with a verse-by-verse translation of its meaning.

64 Ayahs Surah No. 24
Go to ayah
Ikinyarwanda · Assoc
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

سُورَةٌ أَنزَلۡنَٰهَا وَفَرَضۡنَٰهَا وَأَنزَلۡنَا فِيهَآ ءَايَٰتِۭ بَيِّنَٰتٖ لَّعَلَّكُمۡ تَذَكَّرُونَ

(Iyi ni) isurat twahishuye kandi twanategetse (ko amategeko ayikubiyemo ashyirwa mu bikorwa), ndetse twanayihishuyemo imirongo isobanutse kugira ngo muyitekerezeho.

ٱلزَّانِيَةُ وَٱلزَّانِي فَٱجۡلِدُواْ كُلَّ وَٰحِدٖ مِّنۡهُمَا مِاْئَةَ جَلۡدَةٖۖ وَلَا تَأۡخُذۡكُم بِهِمَا رَأۡفَةٞ فِي دِينِ ٱللَّهِ إِن كُنتُمۡ تُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِۖ وَلۡيَشۡهَدۡ عَذَابَهُمَا طَآئِفَةٞ مِّنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ

Umusambanyikazi n’umusambanyi (batari bashaka), buri wese mujye mumukubita inkoni ijana. Kandi ntimuzabagirire impuhwe igihe mushyira mu bikorwa itegeko rya Allah niba koko mwemera Allah n’umunsi w’imperuka. Ndetse (iyubahirizwa ry’icyo gihano cyabo) rijye ryitabirwa n’itsinda ry’abemeramana.

ٱلزَّانِي لَا يَنكِحُ إِلَّا زَانِيَةً أَوۡ مُشۡرِكَةٗ وَٱلزَّانِيَةُ لَا يَنكِحُهَآ إِلَّا زَانٍ أَوۡ مُشۡرِكٞۚ وَحُرِّمَ ذَٰلِكَ عَلَى ٱلۡمُؤۡمِنِينَ

Umusambanyi nta wundi akwiye gushyingiranwa na we usibye umusambanyikazi cyangwa umubangikanyamanakazi. N’umusambanyikazi nta wundi akwiye gushyingiranwa na we utari umusambanyi cyangwa umubangikanyamana. Kandi ibyo byose biziririjwe ku bemeramana.

وَٱلَّذِينَ يَرۡمُونَ ٱلۡمُحۡصَنَٰتِ ثُمَّ لَمۡ يَأۡتُواْ بِأَرۡبَعَةِ شُهَدَآءَ فَٱجۡلِدُوهُمۡ ثَمَٰنِينَ جَلۡدَةٗ وَلَا تَقۡبَلُواْ لَهُمۡ شَهَٰدَةً أَبَدٗاۚ وَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡفَٰسِقُونَ

Kandi ba bandi babeshyera abagore biyubashye (bakabashinja) ko basambanye, ariko ntibabitangire abahamya bane (babibonye), mujye mubakubita inkoni mirongo inani, ndetse ntimuzongere kwemera ubuhamya bwabo na rimwe. Mu by’ukuri abo ni bo nkozi z’ibibi,

إِلَّا ٱلَّذِينَ تَابُواْ مِنۢ بَعۡدِ ذَٰلِكَ وَأَصۡلَحُواْ فَإِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٞ

Keretse ba bandi bicujije nyuma y’ibyo maze bagakora ibikorwa byiza; kuko mu by’ukuri Allah ari Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.