2 : 37
فَتَلَقَّىٰٓ ءَادَمُ مِن رَّبِّهِۦ كَلِمَٰتٖ فَتَابَ عَلَيۡهِۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلتَّوَّابُ ٱلرَّحِيمُ
Nuko Adamu yakira amagambo (yo kwicuza) avuye kwa Nyagasani we, maze Nyagasani yakira ukwicuza kwe. Mu by’ukuri, ni We Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi.
Explanation & meanings · 1
- Amagambo avugwa muri uyu murongo, ni amagambo Allah yigishije Adamu kugira ngo amenye uburyo bwo kwicuza. Ayo magambo aboneka muri Qur’an, igice cya 7, umurongo wa 23.