Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

6 of 559 cards

Clear filters
Umunsi umwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarahagurutse, iduha inyigisho zikora ku mutima, zatumye imitima ikangarana, amaso azengamo amarira, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Izi nyigisho uduhaye ko zimeze nk'izisezera? Gira inama utugira! Nuko iravuga iti: "Mujye mwitwararika gutinya Allah, no kumva ndetse no kumvira kabone n'iyo umugaragu ukomoka ahitwa Habashat yaba ariwe muyobozi wanyu. Kandi nyuma yanjye muzabona ukutavuga rumwe gukomeye, muzitwararika imigenzo yanjye n'imigenzo y'abasigire banjye bayobotse ndetse bakanayobora abandi, muzabifatishe ibijigo, kandi muzirinde ibyaduka mu idini, kubera ko buri cyaduka mu idini ari ubuyobe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
"Ndaha ibendera umugabo ukunda Allah n'Intumwa ye, Allah azahesha intsinzi." Umar Ibun Al Khatwab aravuga ati: Sinigeze nkunda ubuyobozi na rimwe usibye kuri uwo munsi! Yaravuze ati: Nuko ndisumbukuruza nifuza ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari njye yavuga, yaravuze ati: Nuko ihamagara Ally Ibun Abi Twalib irarimuha maze iravuga iti: Genda ariko ntuhindukire kugeza ubwo Allah ari bukunyuzeho intsinzi." Aravuga ati: Nuko Ally atera intambwe nke arahagarara ariko ntiyahindukira, maze avuga mu ijwi riranguriye ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese ndarwanya abantu kubera iyihe mpamvu? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Ubarwanye kugeza bahamije ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah kandi ko Muhamadi ari Intumwa ya Allah; ibyo nibabikora amaraso yabo n'imitungo yabo bizaba bibaye ikizira kuri wowe cyeretse binyuze mu kuri, kandi ibarura ryabo ni kwa Allah."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mbagiriye inama yo gutinya Allah, no kumva no kumvira, kabone n'iyo mwaba muyobowe n'umugaragu, kubera ko uzabasha kubaho nyuma yanjye igihe kirekire, azabona ukutavuga rumwe gukomeye! Muzashikame ku migenzo yanjye no ku migenzo y'abasigire banjye bayobotse bakanayobora inzira y'ukuri, muzayifatishe amenyo y'ibijigo! Kandi muzirinde ibyaduka n'ibihimbano, kubera ko buri gihimbano cyose ari ubuyobe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy
Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mbere y'uko ipfa ho iminsi itanu ivuga iti: " Mpakanye ko nagira muri mwe inshuti magara, kubera ko Allah yangize inshuti ye magara nkuko Ibrahim yamugize inshuti ye magara, kandi iyo nza guhitamo inshuti magara mu bayoboke banjye nari kumugira Abubakari. Kandi ababayeho mbere yanyu bajyaga bafata imva z'abahanuzi babo n'abakora ibyiza muri bo bakazihindura imisigiti! Muramenye imva nimuzazihindure imisigiti, ibyo ndabibabujije!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ku ba Answar igira iti: "Ntawe ubakunda usibye umwemera, nta n'ubanga usibye indyarya; uzabakunda Allah nawe azamukudna, n'uzabanga Allah nawe azamwanga."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe kimwe yabuze Thabit Ibun Qays, nuko umugabo umwe aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ndakubwira ibye, nuko ajya kumureba asanga yicaye iwe mu nzu, yubitse umutwe we, maze aramubaza ati: Bite byawe? Aramusubiza ati: Ni bibi! Yajyaga azamura ijwi imbere y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), none ibikorwa bye byabaye imfabusa, ni umuntu wo mu muriro! Wa mugabo aragaruka abibwira Intumwa y'Imana, nuko asubirayo amushyiriye inkuru nziza, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Genda umubwire uti: Mu by'ukuri wowe nturi umwe mu bantu bo mu muriro, ahubwo uri umwe mu bantu bo mu ijuru."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim