"Mu by'ukuri Allah yategetse kugirira neza buri kintu
Hadithi yaturutse kwa Shadad Ibun Aw'si (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ibintu bibiri nazirikanye mbikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), arangije aravuga ati:
"Mu by'ukuri Allah yategetse kugirira neza buri kintu; nimuramuka mwishe mujye mwica neza. Nimunabaga, mujye mubaga neza. Kandi buri wese muri mwe ajye atyaza icyuma cye neza kandi ajye yorohereza itungo agiye kubaga!”
«إِنَّ اللهَ كَتَبَ الْإِحْسَانَ عَلَى كُلِّ شَيْءٍ، فَإِذَا قَتَلْتُمْ فَأَحْسِنُوا الْقِتْلَةَ، وَإِذَا ذَبَحْتُمْ فَأَحْسِنُوا الذَّبْحَ، وَلْيُحِدَّ أَحَدُكُمْ شَفْرَتَهُ، فَلْيُرِحْ ذَبِيحَتَهُ».
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Allah Nyir'ubutagatifu yadutegetse kugira neza mu bintu byose; kandi kugira neza ni ukuzirikana Allah ku buryo buhoraho mu bikorwa byo kumwiyegereza, mu gukora ibyiza, mu kwirinda kugirira nabi ibiremwa bye, tutibagiwe no kugira neza mu kwica ndetse no kubaga. Kugira neza mu kwica ni nk'igihe cyo guhora (kwica uwishe nawe undi), umuntu agahitamo inzira yihuse kandi yoroshye itarimo kurenza urugero rw'ibyakorewe uwishwe. Kugira neza igihe cyo kubaga itungo; ni igihe ugiriye impuhwe itungo ugiye kubaga utyaza neza icyuma, kandi ukaba ugomba kutagityariza imbere y'iryo tungo rikureba, kandi ko udakwiye kuribaga hari andi matungo akureba.
الشفرة: السكين العريضة.
Impuhwe za Allah Nyir'ubutagatifu n'ubuntu bwe agirira ibiremwa bye.
Kwica no kubaga mu buryo bwiza, ukabikora mu buryo amategeko yagennye.
Amategeko y'idini ry'ubuyisilamu aruzuye kandi aratunganye, kandi abumbatiye ibyiza byose, no muri byo harimo no kugirira impuhwe inyamaswa no kuyorohera.
Birabujijwe gushinyagurira umuntu wishwe.
NI ikizira kwica urw'agashinyaguro inyamaswa.
Swahih Muslim (3/ 1548) (1955).
Inyongera. (8)
التحفة الربانية في شرح الأربعين حديثا النووية (ص38).
شرح الأربعين النووية.
لابن عثيمين (ص185).
فتح القوي المتين في شرح الأربعين وتتمة الخمسين.
للعباد (ص65).
فتح الباري.
لابن حجر (9/ 644).
شرح النووي على مسلم (13/ 107).
Cited in books
5 BooksInyongera. (4)
- أحكام الهدي والأضاحي والتذكيةأحكام الهدي والأضاحي والتذكية «إِنَّ اللَّهَ كَتَبَ الْإِحْسَانَ عَلَى كُلِّ شَيْءٍ، فَإِذَا قَتَلْتُمْ فَأَحْسِنُوا الْقِتْلَةَ، وَإِذَا ذَبَحْتُمْ فَأَحْسِنُوا الذَّبْحَ، وَلْيُحِدَّ أَحَدُكُمْ شَفْرَتَهُ، فَلْيُرِحْ ذَبِيحَتَهُ» [8].
- الحديث زاد 4الحديث 4«إِنَّ الله كَتَبَ الإِحْسانَ على كُلِّ شَيْءٍ، فَإِذا قَتَلْتُمْ فَأَحْسِنُوا القِتْلَةَ، وَإِذا ذَبَحْتُمْ فَأَحْسِنُوا الذَّبْحَ، وَلْيُحِدَّ أَحَدُكُمْ شَفْرَتَهُ، وَلْيُرِحْ ذَبِيحَتَهُ».
- رسالة موجزة عن الإسلام كما جاء في القرآن الكريم والسنة النبوية (مشتملة على الأدلة)رِسَالَةٌُ مُوجَزَةٌُ عَنِ الْإِسْلَامِ كَمَا جَاءَ فِي الْقُرْآنِ الْكَرِيمِ وَالسَّنَةِ النَّبَوِيَّة-مشتملة على الأدلة -للحرمين-«إنَّ اللَّهَ كَتَبَ الإحْسَانَ علَى كُلِّ شيءٍ، فَإِذَا قَتَلْتُمْ فأحْسِنُوا القِتْلَةَ، وإذَا ذَبَحْتُمْ فأحْسِنُوا الذَّبْحَ، وَلْيُحِدَّ أَحَدُكُمْ شَفْرَتَهُ، فَلْيُرِحْ ذَبِيحَتَهُ» [39].
- نبراس طالب (2)نبراس طالب (2) «إِنَّ اللهَ كَتَبَ الْإِحْسَانَ عَلَى كُلِّ شَيْءٍ، فَإِذَا قَتَلْتُمْ فَأَحْسِنُوا الْقِتْلَةَ، وَإِذَا ذَبَحْتُمْ فَأَحْسِنُوا الذَّبْحَ، وَلْيُحِدَّ أَحَدُكُمْ شَفْرَتَهُ، وَلْيُرِحْ ذَبِيحَتَهُ»