Skip to content

"Iswala eshanu kuri eshanu, n'idjuma kugera ku idjuma ndetse na Ramadhan kugera kuri Ramadhan, bihanagura ibyaha wakora hagati aho igihe cyose wirinze ibyaha bikuru."

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga iti:

"Iswala eshanu kuri eshanu, n'idjuma kugera ku idjuma ndetse na Ramadhan kugera kuri Ramadhan, bihanagura ibyaha wakora hagati aho igihe cyose wirinze ibyaha bikuru."

«الصَّلَوَاتُ الْخَمْسُ، وَالْجُمُعَةُ إِلَى الْجُمُعَةِ، وَرَمَضَانُ إِلَى رَمَضَانَ، مُكَفِّرَاتٌ مَا بَيْنَهُنَّ إِذَا اجْتَنَبَ الْكَبَائِرَ».

Yakiriwe na Muslim.
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko gusali iswala eshanu z'itegeko ku manywa na nijoro, no gusali iswala y'idjuma buri cyumweru, no gusiba ukwezi kwa Ramadhan buri mwaka, bituma umuntu ababarirwa ibyaha bito igihe cyose yitandukanyije n'ibyaha bikuru. Naho ibyaha bikuru nk'ubusambanyi, kunywa ibisindisha byo bikurwaho no kubyicuza.

Inyunguramagambo.

مكفرات: ماحيات.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Ibyaha birimo ibito ndetse n'ibikuru.

Kubabarirwa ibyaha bito bishingiye ku kwitandukanya n'ibikuru.

Ibyaha bikuru ni buri cyaha cyateganyirijwe igihano cyacyo ku isi , cyangwa se Allah akaba yaratanze isezerano ryo kuzagihanira ugikora cyangwa se akavuga ko amurakarira, cyangwa se Allah akaba yarihanangirije abantu kugikora cyangwa yaravuze ko abagikora yabavumye, nk'ubusambanyi, kunywa ibisindisha n'ibindi.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Swahih Muslim (1/ 209) (233).

Inyongera. (8)

شرح رياض الصالحين.

لابن عثيمين (2/ 183).

نزهة المتقين بشرح رياض الصالحين.

لمصطفى سعيد الخن (1/ 158).

تطريز رياض الصالحين.

لفيصل آل مبارك (ص108).

بهجة الناظرين شرح رياض الصالحين.

لسليم بن عيد الهلالي (1/ 209).