Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

10 of 559 cards

Clear filters
"Yemwe bantu! Mujye musuhuzanya indamutso yo kwifurizanya amahoro, mugabure ibyo kurya, mwunge amasano y'imiryango, mukore ibihagararo by'ijoro musari abandi baryamye, muzinjira mu ijuru mu mahoro."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
"Umuntu uzahabwa abakobwa babiri akabitaho kugeza bakuze, ku munsi w'imperuka azaza njye na we tumeze gutya, nuko ihuza intoki zayo.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Ese mbereke ibyatuma Allah abababarira ibyaha byanyu, ndetse akanabazamura mu ntera? Barayisubiza bati: Yego yewe Ntumwa y'Imana! Nuko irababwira iti: "Gutawaza neza mu bihe bigoye, no gutera intambwe nyinshi ugana ku musigiti, no gutegereza iswalat nyuma y'iyindi; ibyo muzabe ari byo mukomeraho."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Idinari ryiza kuruta ayandi umuntu atanze: Ni iryo atanze aha abo ashinzwe, hagakurikiraho iryo umuntu atanze aha itungo rye ajyana mu nzira y'Imana, n'idinari umuntu atanze aha bagenzi be mu nzira y' Imana." Abu Qilaabat yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahereye ku bo ishinzwe, Abu Qilaabat arangije aravuga ati: Ninde muntu waza arusha ibihembo wa wundi uha ibitunga abo ashinzwe bakiri bato, abatoza ubupfura, Allah akabagira ab'umumaro kuri we!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Iswala eshanu kuri eshanu, n'idjuma kugera ku idjuma ndetse na Ramadhan kugera kuri Ramadhan, bihanagura ibyaha wakora hagati aho igihe cyose wirinze ibyaha bikuru."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
“Buri gikorwa cyose cyiza ni ituro”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari muri Hadith yaturutse kwa Djabir, na Muslim ayakira muri Hadith yaturutse kwa Hudhay'fat.
"Mutinye Nyagasani wanyu, musali iswalat eshanu zanyu, musibe ukwezi kwanyu, mutange amaturo mu mitungo yanyu, mwumvire abayobozi banyu muzinjira mu ijuru rya Nyagasani wanyu."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Ni ikihe gikorwa Allah akunda kuruta ibindi? Iransubiza iti: "Ni iswalat ikorewe mu gihe cyayo." Ndongera ndayibaza nti: Nyuma yayo hakurikiraho ikindi kihe? Iransubiza iti: "Ni ukubaha ababyeyi bombi." Ndongera ndayibaza nti: Nyuma yayo hakurikiraho ikihe? Iransubiza iti: Ni uguharanira inzira ya Allah (Djihadi). Abdullah Ibun Mas'ud yaravuze ati: Yarabimbwiye, kandi n'iyo nyibaza ibindi bikurikiraho, yari kubimbwira.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim